SOCIAL

Abantu 109 Bishwe N’ibiza Mu Ntara Y’Iburengerazuba N’iy’Amajyaruguru

Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yateje ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Kugeza ubu imibare y’agateganyo itangazwa n’ubuyobozi bw’izi ntara ivuga ko abantu 109 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye.

Intara y’Iburengerazuba ni yo yibasiwe cyane n’ibi biza, aho imibare y’agateganyo igaragaza ko abamaze gupfa ari 95. Ni mu gihe Intara y’Amajyaruguru, habarurwa abantu 14 bapfuye.

Iyi mvura yasenye ibikorwa bitandukanye birimo inzu z’abaturage, ibikorwa remezo n’ibindi.

Mu Karere ka Nyabihu

Bitewe n'ibiza by'imvura byaraye byibasiye abaturage, mu karere ka Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba hari abantu 19 bahitanwe n'ibiza ibyatewe n'inkangu zagwiriye inzu.. Ubu hari abaturage bagiye kuvurizwa ku ibitaro bya Shyira.

Ubu muri aya masaha umugezi wa Giciye warengeye imyaka y'abaturage ndetse muri aka karere harabarurwa imihanda 3 yamaze gufungwa n'inkangu ubuhahirane bukaba bwahagaze. 

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu buvuga ko bwatangiye gufatanya n'abaturage kugira abagwiriwe n'inkangu bashyingurwe.

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist