SOCIAL

Ubuzima Buragenda Bugaruka I Rubavu Mu Bibasiwe N'ibiza

Abagezweho n’ingaruka z’ibiza mu Karere ka Rubavu baravuga ko ubuzima bugenda bugaruka ndetse bamwe bakaba basubukuye ibikorwa  bya buri munsi.

Ingabire Felix ,ni umwe mu barokotse ibiza mu Karere ka Rubavu. Aho yahoze atuye aritegereza inzu ye yasenyutse igice kinini kandi akaba ntacyizere ko azongera gutura aha hantu hakunze kwibasirwa n’umugezi wa Sebeya.

Ku rundi ruhande,Uwimana Jeanne ari ku itongo ry’umuryango we ku Nyundo. Aragenda yegeranya bimwe mu byasigaye ku nzu yasenyutse burundu.

Ahitwa mu Rugerero aho bamwe baherutse kuburira ubuzima kubera ibiza byangije byinshi,bamwe mu bahatuye bakikije igisoro.Uko babuguza ngo ni ko bagenda bishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’ubukana bw’ibiza byabashegeshe.

Mu isoko rya Rugerero,abacuruzi bafite icyizere ko ubuzima buzagenda burushaho kuba bwiza. Aba bacuruzi biganjemo abagore,bashimangira ko nubwo ingaruka z’ibiza zitarangira umunsi umwe,ubuzima bugomba gukomeza.

Aho baturage bakozweho n’ibiza babaye bacumbikiwe,bafite icyizere ko uko iminsi isimburana ariko imibereho yabo izagenda irushaho gutera imbere. Ibi birashimangirwa n’abayobozi mu nzego za Leta bavuga ko nyuma y’ibikorwa by’ubutabazi,gusubiza mu buzima busanzwe abasizwe iheruheru n’ibiza n’abatuye mu duce bikunda kwibasira,bizagenda bikorwa mu byiciro.

Bugufi bwa College ya Gisenyi, hari gutegurirwa kwakira abaturage bazaba bahacumbikiwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike aho bari bacumbikiwe.

Ni mu gihw Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira wari usanzwe uriho kubakwa,na  wo ugaragazwa nk’igisubizo kirambye.

Biteganyijwe  ko mu kwezi kumwe ushobora kuzaba wamaze gutunganywa ugatuzwamo bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza.

Uyu mudugudu ufite ubushobozi bwo kwakira imiryango 120 bikaba bitaganyijwe ko uzakurikirwa n’umushinga wo gutuza mu buryo burambye abakuwe mu duce dushobora gushyira ubuzima mu kaga.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist