SOCIAL

U Bufaransa: Biguma Ukurikiranweho Gukora Jenoside Agiye Kuburanishwa

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, rugiye gutangira kuburanisha uwitwa Philippe Hategekimana wakoreshaga izina rya Manier, uzwi cyane nka Biguma, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu turere twa Nyanza na Huye.

Philippe Hategekimana (Manier) uzwi nka Biguma,  akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu bice binyuranye by’Akarere ka Nyanza.

Uduce uyu Hategekimana ashinjwa gukoreramo ibyaha harimo n’ahitwa Nyamure mu Murenge wa Muyira ahaguye Abatutsi barenga 10.000. 

Uretse aha Nyamure, muri dosiye ya Hategekimana, havugwamo umusozi wa Nyabubare uri mu   Murenge wa Rwabicuma, akavugwaho kwica cyangwa kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zinashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma, kuri ubu afite imyaka 67. Yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, ni mu cyari Perefegitura ya Gikongoro. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.

Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n’ibyo gucunga umutekano.

Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse kubusabe bw’umuryango CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha.

Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by’agateganyo kuva 15 Gashyantare 2019.

Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko rw’ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris (Courd’Assises de Paris).

Biteganijwe ko uru rubanza ruzatangira tariki 10 Gicurasi 2023 rurangire tariki 30 Kamena 2023.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist