SOCIAL

45% By’amazi WASAC Itunganya Yangirika Ataragera Ku Mukiliya -Raporo

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC) cyasabwe kwihutisha ibikorwa byo kwagura imiyoboro y'amazi mu bice biyakeneye, kuko angana na 45% by'atunganywa yose na yo yangirika ataragera ku bakiriya.  

Hari abatuye muri bimwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bishimira ko ibibazo byo kutagira amazi bigenda bikemuka, ariko hakaba n’ibindi ikibazo kigikomeye.

Ni kenshi abagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ibibazo biri mu kigo gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC) binagiteza igihombo nyamara gikora ubucuruzi. Intumwa za rubanda zibaza niba nta gikwiye gukorerwa iki kigo kugira ngo cyunguke kandi kigirire inyungu abakeneye amazi.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta y'umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2022 yerekana ko kuva mu kwezi kwa 1 muri 2021 WASAC yari imaze guhomba miliyari 4.5 z'amanyarwanda kubera kwishyura amazi atatunganijwe n'inganda.

Iki kigo kandi kigura amazi n'uruganda rwa Kanzenze ku mafaranga 909 kuri meterocube, ikayagurisha ku mafaranga ari hagati ya 323 na 895, bisobanuye ko icuruza ihomba.

Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta Alexis Kamuhire agaragaza ko iki kigo gifite n’igihombo cyo ku rwego rwo hejuru gituruka ku mazi yangirika ataranagera ku bakliya bacyo.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta avuga ko imishinga y'ibikorwa by'isuku n'isukura ifite agaciro ka miliyari zisaga 110 z'amanyarwanda yatinze gushyirwa mu bikorwa, ubu ikaba iri ku rwego rwo gutanga isoko no kwimura abatuye aho iyo mishinga izakorerwa. Ibi  ngo bishobora gukoma mu nkokora intego zo kwihutisha iterambere muri gahunda ya Leta izageza mu mwaka utaha wa 2024.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist