SOCIAL

ISOKO RY’UMUVUMO MU IZINA RY’UMUGISHA: Ubucuruzi N’Ubwambuzi Mu Nsengero


IRIBURIRO

Mu kwezi kwa 12 ku mwaka wa 2021, ubwo nari muri Kigali nahuye n’umumotari tuganira biturutse ku kiganiro yarimo aganira n’umuntu kuri telephone. Mu kiganiro cye yavuze ko nubwo asengera mu Itorero… ko asigaye yumva adashaka gutura amaturo kuko abona abashumba be icyo bashyize imbere ari ubucuruzi butuma bakira mafaranga menshi atari ukwakira amaturo Abakristo batanga babigambiriye kandi babikuye ku mutima nk’uko Bibiliya ibivuga. Ingero uwo mu motari yampaye zanyibukije ko ibyo avuga najye nagiye mbibona mu matorero amwe aho ubucuruzi buteye isoni busigaye bukorerwa. Kwandika kuri ubu bucuruzi bugayitse ni ukugirango hagire abo dukebura kandi no gufasha Abakristo kudacika intege zo gukorera Imana.

 

Ubucuruzi,  n’Ubwambuzi mu Nsengero

 Ubwo Naganiraga nuwo mu motari yabwiye inkuru zatumye afata umwanzuro wo kuba aretse gutura. Niko kubwira ati, “ hashize ibyumweru bike abana baririmba muri korari y’abanyeshuri baje gushima Imana ko yabafashije bagatsinda ibizamini, barangije batanga imikubuzo nk’ituro ry’ishimwe. Umushumba yarahagurutse aho kubasabira umugisha niko kuvuga ngo ‘ nti mukazane ikintu kitagurishwa ngo mugiture nk’ituro ry’ishimwe.’ Numvese bidasobanutse niko kumubaza nti ‘gute? Iyo mikubuzo yo ntagaciro ifite? Nawe ati urabona imikubuzo iba ikenewe ku rusengero bityo kuko ihita ikoreshwa, abashumba bacu bo baba bashaka ko utura amafaranga cyangwa ikindi kintu bahita bagurisha. Ati urabona utuye nk’umufuka wibishyimbo, ibirayi, bahita basaba ko bigurwa mu rusengero akenshi bikagurwa amafaranga menshi mu izina ryo gukorera umugisha.” Ati natwe nk’abamotari dusengera hamwe twigeze kwishyira hamwe dushima Imana turangije tuzana igikoresho gishyirwaho indangurura majwi, natwe umushumba yahise atubwire amagambo nkayo ngo twatuye ikitagurishwa. Ibyo byatumye mbona ko icyo bashyize imbere ari ubucuruzi atari amaturo. Umumotari yarakomeje ati ‘Ikibabaje nk’ubu uyu twarimo tuvugana yabwiraga ko ku rusengero umuriro washize.’ Urabona turi itorero rikomeye aho ku kwezi tumurika amaturo atari hasi y’ibihumbi mangana atatu arenga, ariko tukabura mafaranga yo kugura umuriro. Kuko rero twabonye ko amaturo dutura yose ahita ajyanwa tugasigarana ibibazo byo gukemura ku rusengero niyo mpamvu abakristo natwe usanga akenshi iyo dushima Imana duhitamo gutanga ituro ry’igikoresho tubona gikenewe ku rusengero, ibyo rero nabyo urumvako bibabaza abashumba bacu kuko bo icyo tubona ubu bashyize imbere ni ukumurika cyangwa kugera kurugero baba batumwe n’abakuru.”  Ibyo uyu mumotari yambwiye nahise mbihuza n’ibyo maze iminsi mbona, kandi numvana abandi. Ubwo nageraga Mahoko aho ntuye kandi nkorera umurimo w’Imana naganiriye n’undi mugabo dusengana nawe wasengeraga mu itorero uyu mumotari asengeramo, nk’imubwira izo nkuru nawe ati “ ibyo nanjye aho nasengeraga abashumba barabivugaga yewe bafata umwanzuro ko ushima atanga amafaranga cyanga ikintu kigurishwa ako kanya mu rusengero.” Numvise ibi ari ubwambuzi, ubucuruzi n’ubutekamitwe biri gukorerwa mu nsengero mu izina ryo guhesha abantu umugishi kandi ari ukubahesha umuvumo kuko ubu bucuruzi butuma badatanga ibyo bagambiriye, bakuye ku mutima kandi badahatwa nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga ( 2Abakorinto 9:7).  

Abashumba b’ibirura bacuruza iby’Imana barahari rwose. Umunsi umwe nagiye kugura ibintu ku iduka bampa muri amvelope (envelop) ngeze murugo nibwo nitegereje mbona ikozwe mu mpapuro z’ibitabo bitangwa mu matorero ngo byifashishwe mu kwigisha abana  ijambo ry’Imana mu ishuri ry’icyumweru. Umunsi umwe ubwo nari ndi ku rusengero umusaza yaje abaza pasiteri baramunyereka niko kumbaza n’iba ntabitabo by’abana tugurisha. Niko kumubaza ‘ngo  ibitabo by’abana tugurisha? kubera iki’ niko kumbwira ko bajya bagura ibitabo bitangwa mu impano z’abana bakabikoramo za amvelope. Namubwiye ko twe itorero ryacu tudahabwa izo mpano kandi ko niyo twazihabwa ko tutagurisha ibitabo bigenewe abana. Reba ifoto nashyize kuri iyi nkuru urabona iyi amvelope nahise nyifotora ubwo nabonaga ko ari igitabo cy’inyigisho z’abana. Uyu muryango utanga ibi bitabo nitabiriye amahugurwa yawo, yewe no mu itorero nabanje gukoreramo impano batanga twarazakiraga. Ibitabo biba bigomba kuguma ku rusengero bigakoreshwa muri gahunda yo kwigisha abana ijambo ry’Imana kugirango bakurire muri ryo. None kubera ibisambo, abajuru bamaze kwinjira mu itorero biyambitse uruhu ry’intama kandi ari amasega, ibitabo aho gukoreshwa mu mashuri y’icyumweru bihita bigurishwa abacuruzi bakabikoramo ibyo gupfunyikiramo abantu ibicuruzwa. Tekereza amafaranga akoreshwa mu gucapa ibi bitabo, kubihindura mu Kinyarwanda, kubizana bikagera mu Rwanda, bikarangira bidakoze icyo byatangwiwe kubera indamu mbi y’ibirura byamaze kwinjira mu ntama. Biteye isoni n’agahinda kuba mu itorero riyobowe n’abashumba bagurisha inyigisho z’abana ngo zikorwemo amvelope, abashumba batishimira ituro umukristo atuye ahubwo bakariyaga. Nyamara ubwo Yesu yitegerezaga abatura, akabona benshi batuye ibibasagutse, yashimye umupfakazi wari umukene watuye amasenge abiri kandi ariyo yari atezeho amakiriro. (Mariko 12:41-44) Yesu yitaye ku mutima no kubushobozi bw’abatuye bose, abona ko uyu mupfakazi atuye ibyo yari afite byose kandi kubigaragara byari bike. Ibaze ari ibi birura byitegereje abature bikabona utuye ifranga rimwe cyangwa uduceri tubiri twifaranga?  Harimo abakuramo utwo duceri twamafaranga abiri bakatujugunya. Abo n’ibirura ntibakakubuze gukorera Imana yawe. Igihe cyose wagambiriye kugira icyo ukora ku murimo w’Imana kandi ugikuye ku mutima wawe jya ugikora uhanze amaso Imana kuko ariyo izakugororera si pasitori wawe uzakugororera.

Byahozeho

Ubucuruzi n’Ubwambuzi si ubwambere byaba bikorewe mu rusengero,  Matayo 21:12-17, Mariko 11:15-19, Yohana 2: 13-22 na Luka 19:45-48, tuhasanga inkuru y’uko Yesu yirukanye abaguriraga mu rusengero. Abatambyi bari barazanye ubucuruzi n’ubwambuzi mu rusengero kubera inyungu zabo bwite. Yesu ahageze yirukana abacuruzi bari barinjijwe  mu rusengero, ababwira ko inzu y’Imana ari iyo gusengerwamo atari isenga yabambuzi. Nk’uko mu gihe cya Yesu Abatambyi bari barahinduye urusengero isenga ry’abambuzi kubera inyungu zabo bwite niko no muri iki gihe hari abashumba bahinduye insengero isoko ryo kugurishirizaho imivumo mu izina ry’umugisha. Gutegeka abantu kuzana ibigurishirizwa mu rusengero ntibikwiye kuko ituro riva ku mutima w’umuntu ntabwo arihatwira cyangwa ngo rigurishirizwe mu rusengero.  Amaturo yaba amashimwe cyangwa kimwe mu icumi ntabwo yashyizweho n’amategeko ya Mose, kuko mbere ya mategeko Abeli yagiye gutura Imana, mbere ya mategeko Aburahamu yatanze kimwe mu icumi. Icyo amategeko ya Mose yashyizeho ni ubusobanuro n’uburyo butandukanye bwo gutangamo amaturo na kimwe mu icumi. Igikuru ni uko umuntu adahatwa gutanga maturo ahubwo yemezwa n’umutima we.

Abajura n’abanyazi mu ntama: inama ku bakristo

“ Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akurira ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi.” Yohana 10:1

Yesu yagaragaje ko hariho abinjira mu ntama batanyuze mu irembo kandi ko abo aba ari abajura n’abanyazi. Bivuzeko hariho abiyita abashumba ariko barinjiye mu intama(abakristo, itorero) batanyuze mu irimbo bivuze ko batakiriye Yesu kristo nk’Umwami n’Umukiza. Kuko Yesu niwe rembo twese twinjiriramo tujya mu Itorero rye. Bityo kuko  Satani ajya yihindura marayika w’umucyo ( 2Abakorinto 11:14) niko n’abakozi be bajya bihundura abashumba bakinjira mu itorero ariko batanyuze mu irembo. Yesu we ati muzabamenyera ku mbuto zabo (Matayo 7:20), ari abahnuzi b’ibinyoma, abashumba biyoberanya bose tuzabamenyera ku mbuto zabo. Hariho imbuto z’ubwoko bubiri: imbuto za kamere ( Abagalatiya 5: 19-21) n’imbuto z’Umwuka ( Abagalatiya 5:22-23). Uzitegereze abo bashumba bashyize imbere gushaka indamu muburyo bwose uzabona ko imbuto zabo ari izakamere, yewe niyo bavuga bavugana kamere.  Kuko abakozi b’Imana bose atari nk’aba bakorere kamere ntabwo bikiwiye ko abakristo ducongora gukora neza tubitewe n’ibirura. Ahubwo nk’uko ijambo ry’Imana ribitubwira twegucogora gukora neza (Abagalatiya 6:9).

Yesu iteka adusaba gukora ibirenze, ubwo yavugaga kuri kimwe mu icumi, nibyo ntabwo usomye nabi Yesu yavuze kuri kimwe mu icumi. Hari banshi badasoma Bibiliya uzumva bavuga ko kimwe mu icumi kitagomba gutwangwa kuko Yesu atakivuzeho, ariko siko biri, ubwo Yesu yagiriye inama abafarisayo n’abanditsi ba mategeko yagize ati “ Mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, ariko mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiye kubikora, na bya bindi ntimubireke.” (Matayo 23:23) Bibiliya ijambo ry’Imana igaragaza ko anisi ari imbwija naho kumino ari inyabutungo, bivuzeko Abanditsi n’Abafarisayo batangaga kimwe mu icumi kugeza aho bantaga n’icy’imboga basoromye. Yesu ntabwo yabanenze ko batanga kimwe mu icumi ahubwo yababwiye ko bakwiye kugitanga ariko bakongeraho Kutabera, Imbabazi no Kwizera. Reka aba bashumba biyoberanije bakaba barananiwe kugaburira intama ahubwo bakaba bashaka gusarura naho batabibye, ntibaguce intege ngo ureke gukorera Imana. Ahubwo mugihe bo babuze gukiranuka, imbabazi no kwizera reka twe tugire kutabera, imbabazi no kwizera kandi dukomeze gutanga kimwe mu icumi n’amaturo tubikuye ku mutima kuko ni tutagwa isari tuzagororerwa na Yesu. Kandi nk’uko yesu yabibwiye Petero ingororano zacu dukwiye gutangira kuzibona tukira mu isi (Luka 18:29-30).

Iga kuboha ihema: Inama ku bashumba

Ibyakozwe n’Intumwa 18 :1-4 Pawulo yahuye na  Akwila n’abo mu muryango we bari batunzwe no kuboha amahema bakayagurisha, yiga uwo mwuga wo kuboha amahema. Mu Byakozwe n’intumwa 20 :33-35 Pawulo agaragaza ko we n’abo yakoragana umurimo w’Imana nka Timoteyo n’abandi ko batungwaga n’imirimo ya maboko yabo kugirango batagira ikintu cy’umuntu bifuza. Pawulo akomeza vuga ko yakoraga kugirango abere abandi urugero rwiza mu gukora no gutanga. Ntabwo bikwiye ko abashumba muri iki gihe bumva ko bazicara ntibagire icyo bakora ngo amaturo azabatunga. Ese abantu nibinangira imitima nti batange ? Ese tuzubakira ubutumwa bwiza ku kubwirza amaturo cyangwa kubwiriza Kristo ? Hari nabavuga ngo abatambyi n’abalewi ntibagiraga gakondo kuko bari bariyeguriye umurimo w’Imana, ikibazo ni uko abantu badasoma Bibiliya ngo bamere ivuge, Abalewi n’Abatambyi nubwo batahawe gakondo ariko bahawe imidugudu yo guturamo n’ibikingi byo kororeramo no guhingamo ( Yosuwa 21 : 8 na 21 :18).  Abatambyi bose n’Abalewi bose ntabwo bajyaga mu ihema ry’ibonaniro cyangwa ku rusengero icyarimwe, bajyaga ibihe. Ababaga batagiye ku murimo w’ubutambyi n’ubulewi babaga bari mu bikingi byabo cyane ko abantu batangaga kimwe mu icumi cy’amatungo n’ibyo bajeje bigahambwa abatambyi n’abalewi. Amatungo bahabwa barayororaha yawe Abalewi bari bategetswe nabo gutanga kimwe mu icumu cy’ibyo bahawe (Kubara 18 :26).  Ntabwo abashumba bakwiye kwitwaza umurimo w’Imana ngo babe abadakora, kuko kudakora bituma benshi   bagoreka ijambo ry’Imana basha indamu. Nka bashumba ndukwiye gutanga urugero tugakorera ibitunga ingo zacu cyane ko utabasha gutunga abo mu rugo rwe aba arihanyuma y’utizera. (1 Timoteyo 5 :8) Kugirango hatabaho kugoreka ijambo ry’Imana nibyiza ko abashumba bagira icyo gukora cy’unganira umuhamagaro wabo cyane ko nk’uko Salomo yabivuze hariho umwanya wa buri kintu (Umubwiriza 3 :1-8), bityo hakwiye kubaho igihe cyo kuvuga ubutumwa n’igihe cyo gukorera ibitunga urugo.

Abashumba bakwiye kandi kwirinda gukunda amafaranga kuruta Yesu Kristo, akaba ariyo mpamvu bakwiye gufata iyambere bahagarika ubucuruzi n’ubwambuzi buri gukorerwa mu nsengero bayoboy. Ntbwo ari byiza kugurisha ibyo Abakristo batuye hagamijwe inyungu zumurengera. kugurisha ibitabo by’inyigisho z’abana, gukoresha abasatuzi ngo babafashe gukura mafaranga mu bantu binyuze mu buhanuzi bw’ibinyoma no muburiganya bugoreka ijambo ry’Imana bikwiye kwamaganwa aho gukorerwa mu nsengero. Reka nsoze nk’ibutsa ko ‘Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.’ Abagalatiya 6 :8.


Umwanditsi: Pasitori Kubwimana Joel


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist