Amaku Yo Hanze

Ibibazo Bya DRC Mu Mboni Za Lourenço, Perezida Wa Angola

Perezida wa Angola Joao Lourenço avuga ko nubwo umutwe wa M23 wahagaritse imirwano ndetse ukava no mu duce hafi ya twose wari warafashe, ku rundi ruhande leta ya Kongo ikomeje kugenda biguntege mu kubahiriza ibikubiye muri gahunda ya Luanda.

Yemeza ko nta ntambara hagati y’u Rwanda na Kongo yabaho kuko Kongo ihanganye n’umutwe w’abanyekongo wa M23. Hari mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Abafaransa ya France 24.

Perezida wa Angola Joao Lourenço yabwiye France 24 ko kugeza ubu umutwe wa M23 ngo bakomeje kubahiriza ibyo basabwa n’amasezerano ya Luanda harimo guhagarika imirwano no gutanga uduce wari warafashe ku ngabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburazirazuba.

Gusa, ku bwa pPerezida wa Angola, Repubulika Iharanira ya Kongo yo ikomeje guseta ibirenge ishyira mu bikorwa ibyo isabwa.

Yagize ati “Kugeza ubu umutwe wa M23 ukomeje guhagarika imirwano, ariko ibi ntibireba M23 ubwabo bonyine ahubwo  birareba igihugu  cya Kongo,muri rusange, birareba  leta ya Kongo.Icyiciro kigomba gukurikira nkuko twese tubizi, tugendeye ku cyerekezo cya  Luanda ni uguhuriza hamwe ingabo za M23, tumaze guhagarika intambara ni byo ariko hagomba gukurikiraho uko aba banyekongo bakongera kwisanga mu muryango w’abaturage b’igihugu cyabo.”

Perezida Lourenço yabajijwe niba Leta ya Kongo yo yubahiriza ibyisabwa maze asubiza agira ati “Nanjye ndabona bitihuta nkuko bikwiye ariko dufite icyizere ko bizakorwa,Tumaze igihe tuvugana n’abayobozi ba RDC, Perezida Tshisekedi amazi igihe aza i Luanda tukaganira ku kibazo cya M23.”

Aha Perezida Lourenço kandi yashimangiye ko abagize umutwe wa M23 ari abanyekongo kandi ko ikibazo cyabo kigomba gucyemukira muri Kongo nabo bari muri Kongo.

Umwe mu myanzuro yavuye mu biganiro byabaye mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2022 ku kibazo cy’umutekano wa Kongo byahuje  Perezida Paul Kagame w’u Rwada, Felix Tshisekedi wa Kongo na Perezida Joao Lourenço wa Angola byanzuye ko hagomba gutegurwa uburyo bw’ibiganiro hagati ya Leta Kongo n’umutwe wa M23, kandi uyu mutwe ukava mu birindiro wari wafashe.

Nubwo uyu mutwe umaze kuva mu birindo hafi ya byose Leta ya Kongo yo  ikomeje gutangaza ko nta biganiro izigera igirana n’uyu mutwe.

Aho uyu mutwe wavuye hakomeje kuvugwa ubwicanyi bwibasira abaturage bavuga ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku kurwanya Jenoside Alice Wairimu Nderitu, yari yatanze raporo ivuga ko imvugo z’urwango rushingiye ku moko zirushaho gufata intera mu burasirazuba bwa Kongo, zikoreshwa na bamwe mu bagize leta, imiryango itari iya leta ndetse n’abanyekongo baba mu mahanga.

Kuva icyo gihe ariko kugeza ubu bisa naho ntacyakozwe mu kwamagana cyangwa guca burundu izi mvugo.

Mu nama y’akarere yigaga ku bibazo bya RDC yabereye i Bujumbura mu mpera z’iki cyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yongeye kwamagana imvugo zihembera urwango nubwicanyi bukorerwa abaturage b’inzira karengane ndetse yongera kwibutsa impande zose bireba guhita zishyira mu bikorwa imyanzuro yose ikubiye mu byemezo bya Luanda na Nairobi.

Gusa, kugeza ubu leta ya Kongo ikomeje gutangaza ko nta biganiro izigera igirana n’umutwe wa M23, ahubwo irushaho gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe. Perezida Lourenço avuga ko ntacyo ashinja u Rwanda kuko mu magambo ye kugeza ubu u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bugamije kuzana amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.

Ku rundi ruhande ariko umuryango SADC uharanira iterambere ry’Afrika y’amajyepfo uravuga ko wiyemeje kohereza umutwe w’ingabo zawo mu burasirazuba bwa RDC.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya SADC yateraniye kuri uyu wa mbere muri Namibia. Ni inama yakozwe n’abagize urwego rwa SADC rushinzwe ibibazo bya gisirikare n’umutekano. Yari iyobowe na Perezida wa RDC Felix Tshisekedi, muri iki gihe unayobora uyu muryango wa SADC.

Uyu ni Ambasaderi Jerobeam Shaanika umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Namibia

Ingingo imwe yonyine yizweho ni umutekano mu burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, igihangayikishije rero nuko harimo abantu benshi muri kariya gace, nukureba uburyo bwiza bwatuma hagaruka ituze, aha hari ibihugu nubundi bisanzwe bifite umutwe w’ingabo ukorana bya hafi na monusco aribyo Afrika yepfo,Malawi na Tanzania

Umuryango SADC wijeje kohereza ingabo zawo mu burasirazuba bwa RDC n’ubwo nta tariki n’umubare w’izo ngabo wigeze utangarizwa muri iyo nama.

Gusa icyumvikanweho ni uko izo ngabo zizajya gushyigikira RDC kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwayo.

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist