SOCIAL

Ibi Biza Turabitsinda Nk’ibindi Byose-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko igihugu kizatsinda ibiza nkuko cyatsinze ibindi bibazo.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangarije mu Karere ka Rubavu aho yasuye tumwe mu duce twashegeshwe n’ibiza ndetse akabonana imbonankubane n’abaturage ibyo biza byagizeho ingaruka.

Ibiza bikimara kwibasira intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa abo byagizeho ingaruka ndetse abizeza ko we ubwe abikurikiranira hafi.

None nyuma y’iminsi 10 ibi byago bibaye,Perezida Kagame yaje kwirebera imbonankubone ibyangijwe n’ibyo biza ndetse ageza ubutumwa ku bagizweho ingaruka nabyo.

Akigera mu Karere ka Rubavu kamwe mu turere twahegeshwe n’ibiza, Perezida Kagame yabanje kujya muri Centre ya Mahoko aho umugezi wa Sebeya wataye inzira yawo ugasenya inzu n’ibindi bikorwaremezo bihegereye agenda yirebera ubukana bw’ibi biza.

Yakurikijeho ikigo cy’ishuri Centre Scolaire Noel de Nyundo cyagezwemo n’imyuzure ndetse zimwe mu nyubako zigasenyuka. Muri ikigo Umukuru w’igihugu yinjiye muri kimwe mu byumba by’ishuri yakirwa n’abanyeshuri bahiga.

Perezida Kagame kandi yasuye uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwagizweho ingaruka n’imyuzure yangije imashini ndetse igaca inkangu nyuma yo gusenya bimwe mu bikuta.

Kuri  College Inyemeramihigo hamwe mu hari inkambi y’agateganyo y’abagizweho ingaruka n’ibiza, Perezida Kagame yijeje abaturage ko u Rwanda ruzatsinda ibiza nkuko rwagiye rwivana mu bindi bibazo bitandukanye.

Imbamutima zari zose ku baturage bananiwe kwiyumanganya bakagaragariza urukundo ruhebuje bafitiye Umukuru w’Igihugu n’uburyo baryohewe n’imiyoborere arangaje imbere.Abafashe ijambo bagarutse ku buryo igihugu cyabatabaye bagihura n’ibiza ndetse no ku budasa bwacyo mu kwita ku bagezweho n’ibiza.

Perezida Kagame yagaragarije abaturage ko igihugu kizakomeza gukora ibishoboka byose mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza ndetse no gushyiraho ingamba zihamye mu kubikumira.

Ibiza byibasiye igihugu mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira uwa 3 Gicurasi 2023 bihitana abantu barenga 130 barimo 28 mu karere ka Rubavu,byangize ibikorwa remezo n’inzu  zigera ku 6000 hirya no hino mu gihugu.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist