UKO WABARA UKWEZI K’UMUGORE
Abakobwa
benshi, abagore, abagabo ndetse n’abasore usanga bibaza uko wamenya kubara
ukwezi k’umugore.
Tugiye gufatanya kumenya uburyo wakoresha kugira ngo umenye ukwezi k’umugore icyo ari cyo, ukwezi kudahinduka ndetse n’ukwezi guhindagurika.
Ukwezi k’umugore ni iki ?
Ukwezi k’umugore ni igihe kiba hagati y’umunsi wa mbere wo kubona imihango kugeza ku munsi ubanziriza imihango y’ukundi kwezi izaziraho.
Ukwezi k’umugore kugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi :
Igihe cyo kuva ku munsi wa mbere w’imihango kugeza ku munsi w’irekurwa ry’intanga ngore.
Igihe cya nyuma y’irekurwa ry’intanga ngore kugeza ku munsi ubanziriza imihango y’ukundi kwezi.
Uko wabara ukwezi kwawe
Ukwezi k’umugore kurimo ibyiciro bibiri:
Ukwezi kudahinduka: ukwezi kugira iminsi ihoraho idahinduka.
Ukwezi guhindagurika: ukwezi kugira iminsi ihindagurika.
Kugira ngo umenye neza ukwezi kwawe, bigusaba gukora umwitozo kwandika amatariki uboneraho imihango, igihe kingana nibura n’amezi atandatu (6) yikurikiranya, ukaba wakomeza ukageza ku mwaka, ukaba wanawurenza!
Ukwezi kudahinduka
Abenshi tuzi ko ukwezi k’umugore kudahinduka ari ukwezi kugira imihango ihora iza ku itariki imwe. Byaba bivuze ko niba ubonye imihango tariki ya 26 y’ukwezi runaka, yajya ihora iza tariki ya 26 ya buri kwezi. Oya, ntabwo ari byo; uko si ko kwezi kudahinduka.
Ukwezi kudahinduka ni ukwezi kugira iminsi idahinduka. Urugero, niba ari ari iminsi 25 ihora ari makumyabiri n’itanu, niba ari iminsi makumyabiri n’umunani (28) ihora ari 28. Ni ukuvuga ko iminsi iri hagati y’umunsi imihango yaziyeho n’umunsi w’imihango y’ukundi kwezi ihora ingana.
Urugero rw’umuntu ufite ukwezi kw’iminsi 28:
Niba yabonye imihango taliki ya 2/4/2021, imihango izagaruka tariki ya 30/4/2021. Nubara neza urasanga iyo minsi ari 28. Bivuga ko azongera kujya mu mihango tariki ya 28 z’ukwezi kwa gatanu 2021.
Ugomba kubara uhereye ku munsi wa mbere w’imihango kugeza ku munsi wa nyuma ubanziriza imihango y’ukundi kwezi.
Iyo ubara iyo minsi ugasanga ihora ingana, niba ari makumyabiri n’itanu (25) ihora ari 25, niba ari makumyabiri n’umunani (28) igahora ari 28.
Iyo minsi iri hagati y’umunsi wa mbere w’imihango n’umunsi imihango y’ukundi kwezi izaziraho ihora ingana, ukayibara mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa se cy’umwaka urenga, icyo gihe umenya ko ukwezi kwawe kudahinduka.
Icyitonderwa:
Bijya bibaho ko umugore ashobora kujya mu mihango inshuro ebyiri mu kwezi kumwe kandi asanzwe afite ukwezi kudahinduka.
Urugero:
Niba ufite ukwezi kw’iminsi 28, uzajya mu mihango ku itariki ya 2/4, hanyuma igaruke ku itariki ya 30/4. Kuba iyi mihango igarutse mu kwezi kwa kane ntabwo bivuze ko ari ikibazo kuko uyibonye kabiri mu kwezi kumwe, ahubwo ukwezi kwawe kugira iminsi 28 kandi ukwezi kwa kane, ku ndangaminsi isanzwe, gufite iminsi irenze 28.
Ukwezi guhindagurika
Ukwezi guhindagurika ni ikinyuranyo cy’ukwezi kudahinduka. Ni ukwezi kugira iminsi ihindagurika, kukarangwa n’uko hagati y’imihango n’indi hagenda habamo iminsi itandukanye. Rimwe uzasanga harimo iminsi 20, ubundi usangemo 26, ubundi uzasanga harimo 32, ikindi gihe ugasangamo nka18.
Iyo minsi iba hagati y’umunsi wa mbere w’imihango n’umunsi imihango y’ukundi kwezi izaziraho ihora ihindagurika. Iyo uyibaze mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa se cy’umwaka urenga, ugasanga idahora ingana, icyo gihe umenya ko ukwezi kwawe kuhindagurika.
Kumenya niba ukwezi kwawe guhinduka cyangwa kudahinduka, bizagufasha kumenya igihe cy’uburumbuke, bityo usobanukirwe igihe ushobora gusama n’igihe udashobora gusama.
Ubutaha tuzaganira ku buryo twamenya iminsi y’uburumbuke ari na cyo gihe umugore ashobora gusama.
Umwanditsi: NAHAYO Pélagie