RURA Irasaba Abaturage Kwiyandukuzaho Simcard Zibabaruyeho Ariko Badakoresha
MU nkuru ya RBA, Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA, rurakangurira abaturage kwiyandukuza kuri SimCards bibarujeho ariko bakaba batakizikoresha, kuko bizabafasha kwirinda ingaruka zitandukanye zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'izi Sim Cards mu buryo butanoze.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, itumanaho rikoresheje telefone zigendanwa ni kimwe mubiza ku isonga mugusakaza amakuru hifashishijwe iyo nzira.
Bamwe mu baturage bavuga ko gutunga telefone ngendanwa bibafasha cyane mu bikorwa bitandukanye byabo, ariko bakagaragaza impungenge zuko rimwe na rimwe hari ubwo bagura SimCard zirenze imwe igihe batakizikoresha bikaba byabagiraho ingaruka.
Umuturage Kayitare François, agira ati, ''Hari impungenge z'uko wa muntu natije ibyangombwa byanjye akibaruzaho simcard ye azakorera ikosa kuri ya simcard, ubuyobozi nibujya gukurikirana nijye buzakurikirana watanze ibyangombwa kuko ari njye ibaruyeho wa wundi wakoze ikosa ntacyo bizaba bimurebaho kandi ariwe warikoze''
Kwizera George, Umukozi mu rwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA ushinzwe kubungabunga nomero zikoreshwa mu itumanaho, aragaruka ku buryo abaturage bakoresha kugira ngo biyandukuze kuri izo sim card batagikoresha. Ati, ''Wandika izo nomero ubona zikwanditseho utazizi cyangwa utakizikoresha ku gapapuro hanyuma ugafata telefone ugakanda akanyenyeri ukandika 125 ugakanda kanyenyeri ukandika 1 akanyenyeri ukandika ya nomero utifuza ushaka kwandukuzaho ugashyiraho akanyenyeri ugashyiraho nomero y'irangamuntu yawe urwego ukohereza iyo birangiye iyo nomero ihita ivaho''
Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA rurugaragaza ko magingo aya abantu bakoresha itumanaho rya Telefoni zigendanwa mu Rwanda, basaga Miliyoni 8.
Himbaza Yves