BIMWE MU BYO WAKORA NGO UGIRE UMUBANO MWIZA N’UMWANA
Umubano
mwiya hagati y’abana n’ababyeyi ni
ingenzi cyane kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza. Ababyeyi iyo umubano wacu
n’abana utagenda neza turabimenya ariko kubera inshingano nyinshi dufite
tukabyirengangiza, ntitubihe agaciro cyan, tukavuga ko wenda igihe
kizabikemura.
Igihe
kiragera umubyeyi agatangira guhangayikishwa n’imyitwarire mibi y’umwana,
agasuzuguro, kwiheba, kudasinzira, … kandi yarirengagije imibanire mibi yagiranye
n’umwana we mu bihe bishize.
Bamwe mu
babyeyi baribwira mu mutima bati ni ibisanzwe ko iyo umwana akura, agenda
yikura ku babyeyi be asa nk’ujya kure
yabo.
Ibyo byose
ababyeyi twibwira ntabwo ari byo,
imibanire yacu n’umwana igomba gukomeza, ndetse igihe yangiritse tukayigarura,
ikigero yaba agezemo icyo ari cyo cyose, n’imiterere afite iyo ari yo yose.
Imibanire
myiza hagati y’umwana n’umubyeyi ni ingenzi kuko bituma ubuzima bwe bumera neza
kandi bikadufasha kuzuza inshingano zacu nk’ababyeyi.
Iyo umwana
mubanye neza, kumurera no kumugira inama birakorohera, akenshi yifuza kumera
nkawe, yirinda kukubabaza, ntakunda kukubeshya, akugisha inama kandi yishimira
kuba aho uri.
Umwana
ukunzwe n’ababyeyi yigirira icyizere, ntatinya gukora imishinga yamuteza
imbere, ntahorana ubwoba ahubwo ahora yishimye.
Imibanire
myiza hagati y’umwanan’umubyeyi ni umuti ukomeye uvura stress haba ku mwana cg
ku mubyeyi.
IBIMENYETSO
BYAKWEREKA KO IMIBANIRE YAWE N’UMWANA ITANGIYE KWANGIRIKA
Iri mu
byiciro bibiri :
1. Ntukishimira kuba muri kumwe,
utekereza ko umukunda ariko ntugishaka kuba hamwe nawe kuko wumva bikubangamira
cg se bikubuza amahoro. Ntakigushimisha ntakigusetsa ahubwo ibiganiro bye, ibyo
akubwira bigutesha umutwe. Ntakunezeza nk’abandi bana bawe wumva utagishaka
guhura cg se guhuza nawe.
2. Umwana wawe araguhunga ,ntashaka
kurebana nawe, yifungirana mu cyumba ngo mutabonana, arakubeshya kenshi, akora ibintu
azi ko bitagushimisha cg se bikubabaza, ahitamo kuba ari kumwe n’undi muntu
kuruta wowe, n’ibindi bikwereka ko aguhunga.
Niba
ushidikanya kora uyu mwitozo, ujye aho aryamye umurebe wumve amarangamutima
ugira, niba ari meza : kumva umukunze, umwishimiye, unejejwe no kuba
umufite, … cg se ari mabi : agahinda, uburakari, kwicuza ,…
Niba wumva
umufiteho amarangamutima mabi dore bimwe mu byo wakora ngo ubumwe bwanyu
bugaruke :
1.
FATA IGIHE HAMWE NAWE
Fata
umwanya wo kuba hamwe n’umwana wawe, ibyawe ubishyire ku ruhande, uzimye
telefone yawe maze wite ku bye, ku mikino akunda, indirimbo akunda, ku nshuti
ze, …
2. GERAGEZA KWISHIMA NO KUBA
NKA WE
Niba ushaka kugarura imibanire yawe
n’umwana wawe iga kubana nawe binyuze cyane cyane mu mikino . Gabanya kwigira
umuntu ukomeye kuri we ahubwo wige gukina nawe no kuganira nawe .
3. IGA KUMUKORERA IBYIZA
Niba hari igikorwa kimwe wakoze ukumva ari
kibi, ukore ibindi birenze kimwe byiza. Niba wamutonganyije cg wamubwiye nabi,
uze kumwegera umuhobere umubwire ko umukunda, ushushanye utuntu twiza tumwereka
ko umukunda.
4. TANGIRANA NAWE UMUNSI NEZA
KANDI MUWUSOZANYE NEZA
Utitaye ku kuntu umerewe tangirana igitondo
n’umwana wawe umusuhuza, umusoma ku itama, umubwira ko umukunda, umusekera.
N’iyo mwaba mutavuganye neza nimugoroba, mbere y’uko aryama ugende umurebe
muvugane neza, mwiyunge niba mwatonganye, umwibutse ko umukunda mutandukane
neza mbere y’uko asinzira.
5. IBIHE BIMUGOYE BIHINDUREMO
UBURYO BWO KUMWEGERA KURUSHAHO
Aho kugira ngo ureke kwita ku bibazo bye cg
se ubihunge, wirengagize ibyo akubwira ,ahubwo ibyo bihe arimo bigendereho
urusheho kumwereka ko umukunda. Niba ubona arakaye, nturakare kumurusha, ngo
uteshe agaciro ibimuhangayikishije umwereka ko ntacyo bivuze, ahubwo ugende
buhoro umubaze neza ikimubabaje kandi umuhumurize.
6. REBA AMAFOTO Y’AHAHISE
Niba ufite amahirwe yo kugira amafoto yo
hambere utaramugiraho amarangamutima mabi, yafate uyarebe,ashobora kuba aya
kera akivuka, ari igisekeramwanzi, yiga kugenda, atangira ishuri, n’andi yose
waba ufite. Uhumirize amaso wibuke amarangamutima wari ufite icyo gihe maze
uyakurure ugerageze kongera kuyumva ubungubu. Usubire muri uwo mwitozo kenshi.
7. MUBWIRE KO UMUKUNDA
Iyo nteruro ababyeyi benshi turayitekereza
ariko kuyisohora tuyibwira umwana umaze gukura biratugora. Niba wumva byoroshye
kubibwira umwana ukiri muto, wagombye no kubikomeza igihe umwana amaze gukura,
tukamubwira n’andi magambo meza y’urukundo.
8. JYA UHA AGACIRO UMWANA
WAWE
Jya umushimira ku bintu byiza yakoze, ibyo
wamubwiye gukora n’ibyo yiterereje gukora byose ubimushimire kandi ubikore
bikuvuye ku mutima.
9. IGA KUMUTEGA AMATWI CYANE
MAZE UVUGE MAKE
Niba ubona hari ikibazo afite, genda
umwicare iruhande umubaze ikibazo afite ubundi umutege amatwi akubwire. Wirinde
kumuca mu ijambo, cg se kumuha inama no kumwereka ibisubizo. Kumutega amatwi
utamucira urubanza bizatuma azajya akugirira icyizere akubwire ibimuhangayikishije.
10. IGA KUREBA KURE HOSE
UKENEWE
Ababyeyi ubuzima bwacu bwa buri munsi buba
bwuzuye guhugirana: akazi, abatuvugisha cg se abo tuvugisha kuri telephone,
imirimo yo mu rugo, … bityo tukabura umwanya w’abana igihe badukeneye ngo
tubiteho. Kubera ko tuba duhuze tubasubiza interuro zimwe ngo: tegereza,ntabwo
ari nonaha, turavugana mu kanya, ubu se ntubona ko nta mwanya mfite, ibyo
bikatubuza imibanire myiza n’abana bacu. Igiheumwana aje akugana, shyira ibyo
ukora ku ruhande akanya gato umutege amatwi. Niba ubona agushaka nta mwanya
ufite, ushoborakumusoma ku itama ukamubwira uti mwana wanjye ndashaka kumva
ibyo umbwira ariko ubu ntabwo nagutega amatwi uko bikwiye reka ndangize ibi ndi
gukora hanyuma nze ngutege amatwi ntuje. Igisubizo wamuha cyose mwereke ko ari
uw’agaciro kurusha ibyo urimo.
Mu bindi byagufasha, ushobora gushyiraho
gahunda ihoraho y’ibyo ugomba gukorana n’ umwana wawe, ugashyiraho gahunda
ihoraho y’imikino, ibiganiro n’ibindi byaguhuza n’umwana cyane.
Mu gusoza nta gihe kidashoboka kugarura
umubano wawe n’umwana, byose birashoboka iyo umubyeyi abishyizemo ingufu kandi
akihangana agategereza igihebizagarukira.
IMANA IBAHE UMUGISHA
Byanditswe na NAHAYO Pélagie