SOCIAL

Kigali: Abatwara Amakamyo Ntibishimiye Kubakumirwa Mu Mihanda Mu Masaha Amwe N’amwe

N'ubwo abagenzi bamwe bishimiye kuba amakamyo n'imodoka z'imizigo zigira amasaha zibabisa, abatwara izi modoka baravuga ko babagamiwe bakaba bifuza ko inzego zibishinzwe zashaka uburyo bwo gusaranganya imihanda ihari.

Saa kumi n'ebyiri saa tatu mu gitondo ni amwe mu masaha imodoka nini ziba zitegetswe kuba zihagaze mu mihanda yinjira mu Mujyi wa Kigali zikabisa intoya n'izitwara abagenzi. Ni icyemezo bamwe bavuga ko kimaze igihe gisaga ukwezi gifashwe. Ku ruhande rumwe abatwara imodoka ntoya basanga byari bikwiye.

Abagenzi bo bavuga ko ari n'uburyo bwo kuruhura abatwara amakamyo bikaba byagabanya impanuka.

I Nyabugogo ahaparikwa imodoka z'imizigo abashoferi birahuriza ku cyifuzo cy’uko inzego zibishinzwe zabashakira uburyo bakingurirwa amayira haba hagati mu Mujyi wa Kigali no mu mihanda iwinjiramo, bagakora amasaha menshi kugira ngo umusaruro uturuka ku mirimo yabo wiyongere.

Abashoferi basanga umuti urambye ari uko inzego zibishinzwe zakubaka imihanda ihagije cyangwa hakabaho gusaranganya ihari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko batirengegiza akamaro aya makamyo afitiye ba nyirayo n’ishoramari riyarimo kandi rikeneye kuguka. Gusa kugeza ubu kuyakumira mu masaha amwe n’amwe ari bwo buryo bwo kunoza imikoreshereze y’imihanda ariko aho bibangamye barakomeza kuganira n’impande zombi ngo bikosorwe.

Ati “Kugira ngo dukore igenamigambi ryiza ariko tunafatanyije na bo kuvuga ngo izi kamyo zigera mu mujyi ayahe masaha, zirinjira ayahe masaha kugira ngo tuzorohereze, bitababangamira muri gahunda ayabo y’akazi ariko na none bitanabangamira abandi bose bari bukoreshe iyo mihanda. Byumvikane ko iyi mihanda tuvuga ari imihanda iri buhuriremo n’ayo makamyo iri buhuriremo na za bisi zitwaye abantu. iri buhuriremo na buri bantu bose bafite imodoka zabo, n’aba banyamaguru. Turi guteganyiriza kuba bagenda bakoresha iyi mihanda. Icyo rero twavuga kuri icyo ni uko turakomeza kunoza ibiganiro bigamije cyane kunoza tubitangiye vuba, kureba aho bitari gukora neza turakosora iki ariko buri wese abigizemo uruhare.”

Icyakora ngo gukumira amakamyo mu masaha yagenwe ni ibisanzwe no mu yindi mijyi.  Gusa umuhanda bita ring road uteganyijwe kuzenguruka Umujyi wa Kigali ni kiwe mu bikwiye kwihutishwa ukazagira kinini ucyemura ku mpungenge z’aba bashoferi b’amakamyo.

Kuri iyi ngingo, Dr Nkuruziza Alphonse akuriye ikigo cy’icyitegererezo mu by’ubwikorezi ku mugabane wa Afurika yagize ati “Ibyo rero ntabwo ari ikintu gikozwe n’umujyi cyangwa se mu Rwanda gusa….hari imihanda iba igenewe ubundi ibyo bikamyo igomba kubakwa izengurutse nk’umujyi ku buryo ibikamyo bitayura mu mujyi hagati. Ibyo rero ndumva gahunda ihari mu Mujyi wa Kigali na Leta rero bashaka kuzubaka ring road aho ibikamyo byajya binyura bigakomeza bigenda ariko bidahuriranye no kwinjira aho abantu bagenda cyane mu mijyi icyo ni ikintu rero niba kirimo kinakorwa cyemewe mu mategeko agendanye na engeneering cyangwa se na planning y’umujyi  kugira ngo bigabanye umuvundo. Ntabwo ari hano gusa, no mu bindi buhugu byateye imbere, icy’ingenzi ni uko abantu muri peak hours nyuma bakaza kubirekura kandi ni ko bigenda…”

Abaturage by’umwihariko abakoresha umuhanda uhuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, bavuga ko imodoka ba abafitiye impungenge kurusha izindi ari izitwara umucanga kuko zikunze kuba intandaro y’impanuka.


Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist