IBIMENYETSO 10 BYAKWEREKA KO USHOBORA KURWARA KANSERI
Twese dutekereza ko dukunda ubuzima ariko ugasanga,rimwe na rimwe ari tutabwitaho
uko bikwiye. Igihe kinini twirengagiza uburwayi bworoheje bwa hato na hato
tugira, kandi hari igihe buba butuburira ko hari indwara ikomeye ishobora kuza,
ari nako bigenda kuri kanseri.
Nk’uko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe na KATRIINA WHITAKER,
umushakashatsi muri college universite ya London yerekanye ko abantu akenshi
batita ku burwayi bafite, kandi indwara 10 muri ubwo burwayi, ari ibimenyetso
nyabyo bya kanseri.
Abantu bamwe na bamwe batekereza ko ibyo bimenyetso bidakomeye ndetse ko
ntacyo bivuze, nta n’ubwo yewe kanseri ibaza mu mutwe cg se mu ntekerezo.
Ngibi ibimenyetso 10 utagomba kwirengagiza kuko biraguteguza ko ushobora
kurwara kanseri.
Icy’ingenzi ukwiriye kubanza kumenya ni uko kuvura kanseri bishoboka ku
kigero cya 90% iyo igaragaye hakiri kare, ubwo ni ukuvuga igihe igaragaye ikiri ku rwego rwa mbere, ariko kandi ibyago byo
kubura ubuzima nabyo biri ku kigero cya 90% iyo igaragaye bitinze.
Kanseri ni imwe mu ndwara itera imfu nyinshi ku isi, nubwo imibare
y’abagabo n’abagore itangana, ariko kanseri ya prostate, kanseri y’ibere,
kanseri y’amara, kanseri y’amaraso, kanseri y’ubwonko, kanseri y’ibihaha, kanseri
y’igifu,… ziri mu zikunze kwibasira abantu.
Dore ibimenyetso 10 abantu dukunda kwirengagiza, kandi biba bitumenyesha
ko umubiri ushobora kurwara kanseri, cg se bikaba ari intangiriro z’indwara ya
kanseri. Ibyo bimenyetso mu by’ukuri ntabwo ari ibitubwira ko turwaye kanseri
ahubwo ni ibituburira ko igihe tubibonye, kujya kwa muganga hakiri kare ukivuza
bishobora kugukiriza ubuzima kandi ko kutivuza hakiri kare bishobora kuvamo indwara
ikomeye ya kanseri.
1. IKIBYIMBA
AHO ARI HO HOSE KU MUBIRI
Niba wumvise ikintu kidasanzwe ku mubiri gisa nk’ikibyimba gito cg
kinini, ahantu ku mubiri nko ku ijosi, mu ibere, ku maboko cg ku maguru
n’ahandi aho ari ho hose ku mubiri, jya ugira amakenga. Icyo kibyimba gishobora
kuza ku mubiri kikagumaho cg se kikagenda hanyuma kikagaruka, gishobora kuza
kikubabaza cg se kitakubabaza. Ibyo ubigenzura ukora ku mubiri wawe kenshi kugira
ngo umenye ko nta kibyimba kidasanzwe cyajeho. Niba ukibonyeho ugomba kwihutira
kujya kwa muganga kuko umuti w’ibanze wa kanseri ni ukuyibona hakiri kare.
2. UGUHINDUKA
K’URUHU
Uruhu rwawe narwo rushobora kukubera ikimenyetso cy’ibanze kikumenyesha
ko mu mubiri hari ikibazo cyane cyane ko hari kanseri. Ugomba kwita cyane ku
mpinduka z’uruhu rwawe, harimo guhindura ibara k’uruhu nta mpamvu, kuzanaho
utuntu tudasanzwe duhindura ibara, uruhu rushobora guhindura ibara kandi ibyo
bikamara igihe, uruhu rushobora kukurya cyane ukishimagura, uruhu rushobora
kuzana ibisebe bito cg binini kandi ukabona bidakira,…
Niba uzi ko nta mpamvu yabiteye, ibyo bikwiye kugutera impungenge
ukareba muganga w’uruhu hakiri kare kugira ngo ashake impamvu kandi aguhe
ubufasha bukwiye.
3. IMPINDUKA
Z’UMWANDA UTURUKA MU NDA
Niba ujya mu bwiherero ukabona hari impinduka kandi zimaze igihe,
umwanda wahinduye ibara kandi wumva nta mpamvu yabiteye, ujya mu bwiherero
kwituma ibikomeye inshuro nyinshi ku munsi kandi nta mpamvu idasanzwe
ibigutera, wituma ibintu by’umukara cg se bifashe nk’ibirimo amavuta, kuzana
amaraso mu kibuno,… ibyo byose bishobora kuba ari ibimenyetso bikwereka ko
ushobora kurwara kanseri y’amara. Niba
ubonye kimwe muri ibyo bimenyetso cg se byinshi, wibyirengagiza, ahubwo ihutire
kwa muganga kugira ngo agufashe gukora ibizamini byimbitse, byagufasha kumenya
uburwayi ufite no kukuvura hakiri kare.
4. KUNANIRWA
KUMIRA
Igihe uriye cg unyweye ikintu wamira ukababara cg se ukumva harimo
imbogamizi mu kumira, igihe wumva hari ububare buhoraho mu mihogo, ibyo
bishobora kuba ari ibimenyetso bikuburira ko ushobora kurwara kanseri yo mu
muhogo. Niba wumva hari ikintu kibangamye mu mihogo cg se niba wumva hari
ikibazo, igihe uri kurya cg kunywa, ihutire gushaka umuganga ubizobereyemo agufashe
hakiri kare, akora ibizamini ndetse aguha n’imiti ikwiye.
5. GUHUMEKA
NABI CG INKORORA IDAKIRA
Niba ugira ibibazo byo guhumeka bya hato na hato, cg se niba ugira
inkorora ihoraho idakira, ibyo bishobora
kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha cg se ibimenyetso bikomeye
by’indwara z’ubuhumekero. Niba urwaye inkorora wayivuza ntikire, iyo nkorora
ikaba ihoraho cg se igaruka kenshi kandi ukabona nta mpamvu idasanzwe iyitera
nko guhinduka kw’ikirere ku bantu bagira ikibazo ku mpinduka z’ikirere, ugomba
kwivuza neza hakiri kare kuko bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha
cg se ubundi burwayi bukomeye bw’inzira z’ubuhumekero bushobora kuzavamo kanseri.
6. KUVA AMARASO
BIDASANZWE
Kuva amaraso kandi atari igihe cy’imihango gisanzwe ku bakobwa cg abagore, bigomba kugutera impungenge ukajya kureba umuganga ubizobereyemo (gynecologue), akagufasha kumenya niba atari ibimenyetso bya kanseri y’umura.
7. IMPINDUKA
MU MABERE
Ni ngombwa guhora ugenzura amabere yawe kugira ngo umenye ko nta
mpinduka zidasanzwe zayajemo, cg zayajeho. Ugomba kugenzura ko nta tubyimba
turimo ukoresheje ikiganza, udakoresheje intoki, ukareba niba ibere ritahinduye
ingano yaryo isanzwe, ukamenya niba ibere ritahinduye ibara, ukamenya niba nta
bintu bidasanzwe biri guturuka mu moko. Ibyo bigomba gukorwa n’abagore ndetse
n’abagabo. Niba ubonye izo mpinduka kandi, ugomba kwihutira kujya kwa muganga
ubizobereyemo akagufasha hakiri kare.
8. GUTAKAZA
CYANGWA KONGERA IBIRO NTA MPAMVU IBITEYE
Gutakaza ibiro cyane, bidaturutse ku bushake bwawe nko gukora imyitozo ngororamubiri cg impinduka mu mirire, cg se kongera ibiro cyane ku buryo budasanzwe bidaturutse ku mpinduka mu mirire, cg se izindi mpamvu runaka ibyo nabyo ugomba kubigiraho amakenga, cyane kuko bishobora kuba ibimenyetso by’indwara ya kanseri cg se indwara ya diyabete.
9. IMPINDUKA
MU NTURUGUNYU (GANGLIONS)
Inturugunyu ni utuntu tuba cyane cyane munsi y’amatwi, mu maha cg se mu
mayasha. Ubusanzwe turahaba kandi ntacyo dutwaye ariko igihe twajemo impinduka,
tukabyimba, tukakubabaza, dushobora kuba turi kwerekana impinduka zikomeye ziri
gukorwa n’ubwirinzi bw’umubiri kuko hari udukoko twa kanseri turi mu mubiri.
Ugomba kujya ugenzura ko nta mpinduka zabaye mu nturugunyu, mu bice byavuzwe
haruguru cg se n’ahandi hose ku mubiri, waramuka uzibonye ukihutira kujya kwa
muganga hakiri kare.
10. GUHORANA
UMUNANIRO UKABIJE
Niba uhora wumva unaniwe bikabije, kandi waruhuka uko bikwiye ukumva wa
munaniro urakomeza, ibyo nabyo bishobora kuba ari kimwe mu bimenyetso bya
kanseri iyo ari yo yose. Igihe uwo munaniro uhoraho mu buzima bwawe bwa buri
munsi, ntabwo ukwiye kubitesha agaciro ngo ubyite stress y’iki gihe ahubwo
ugomba kwihutira kwivuza kugira ngo hamwe na muganga mufatanye kumenya inkomoko
y’uwo munaniro uhoraho. Akurikije ibimenyetso n’ikiganiro mwagirana, ashobora
kugufasha kukohereza ku muganga ujyanye n’ikibazo ufite.
Ibyo bimenyetso byose tuvuze ntabwo bisobanuye ko ari ibimenyetso bya
kanseri, ariko bishobora kuba ibimenyetso kuri bamwe na bamwe. Ni byiza gusanga
muganga niba ufite kimwe cg byinshi muri byo.
Kumenya ibyagutera kanseri no kwivuza hakiri kare ni byiza, ariko
icy’ingenzi kurusha ibindi ni ukwirinda ibyagutera indwara ya kanseri.
Hari ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko hari ibiribwa runaka wafata
bikakurinda indwara ya kanseri.
Dore ibiribwa bimwe na bimwe byagufasha kwirinda indwara ya kanseri:
1. TUNGURUSUMU
Tungurusumu izwi cyane ku kugira muri yo, ibirinda kanseri. N’ubwo
abantu benshi bayangira impumuro yayo no kuba itaryoshye mu kanwa, ariko bavuga
ko abantu barya tungurusumu nibura kabiri mu cyumweru, bagabanya ibyago byo
kurwara kanseri y’ibihaha, kandi ubushashatsi buvuga ko abantu barya
tungurusumu buri gihe bagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’igifu n’iy’amara.
2. INYANYA
Inyanya ni ikiribwa kifitemo ibintu bitandukanye, bishobora kugabanya
ibyago byo kurwara kanseri y’ibere. Inyanya kandi zigabanya ibyago byo kurwara
kanseri ya prostate ku bagabo.
3. AVOKA
Avoka nayo yifitemo ibintu bishobora kubuza gukura k’uturemangingo
dutera kanseri, cg se tugakura mu mubiri uturemangingo twatera kanseri cyane
cyane iyo mu kanwa. Ubushakashatsi bwerekana ko avocats n’ibiyikomokaho
bishobora kurinda kanseri ya prostate ku bagabo. Avoka kandi ifite muri yo
ubushobozi bwo kurinda kanseri y’amaraso.
4. IMBOGA
N’IBINYAMISOGWE
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abantu barya imboga cyane kandi zitandukanye ndetse n’abarya ibinyamisogwe
birimo amashaza, ibitonore, ibishyimbo,… bagabanya ibyago byo kurwara kanseri
ya prostate, n’izindi kanseri zitandukanye. Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko
abantu barya imboga igihe cyose, bagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara. Ubwo
bushakashatsi bwerekana ko kurya ibishyimbo nibura kabiri mu cyumweru bigabanya
ibyago byo kurwara kanseri y’urwagashya.
5. SEZAME
Sezame zigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate ku bagabo na
kanseri y’ibere ku bagore.
Mu gusoza reka twese dufatanye twite ku buzima bwacu kugira ngo tuzashobore
gusaza neza.
Umwanditsi: NAHAYO Pélagie