IMPANO YO KUBABARIRA
Impano (cadeau cg gift
mu ndimi z’amahanga) yo kubabarira ni ukubabarira abatubabaje ari nabyo tuzasanga ko kubabarira abandi ari ukwibabarira
natwe ubwacu no kwiga kwibabarira ubwacu
igihe natwe twahemutse bikadutera ibibazo.
Nk’uko tubikesha umwanditsi Pierre Pradervand, muri iyi si y’ibifatika
turimo, ibintu byose bifitanye isano, kandi ikintu cyose kigira ingaruka ku
kindi, harimo n’ingaruka ziza cg se zituruka mu bitekerezo byacu.
Buri gitekerezo cyose ngira, gitanga umusanzu wanjye mu kuzamura cg se
mu kumanura imitekerereze ari nayo
myumvire y’abandi bantu. Iyo ngize uwo mbabarira (ni ukuvuga iyo ntanze
imbabazi), mba mfashije benshi, barimo barwana n’umutimanama wabo bibaza niba
bagomba kubabarira (niba koko bagomba gutanga imbabazi). Iyo kandi ntababariye
(nihoreye) ku wambabaje mba mfashije benshi bumva ko kubabarira atari ngombwa,
ahubwo ko ugomba kwihorera ku wakubabaje.
Kwemera ko ibitekerezo byawe bigira ingaruka nziza cg mbi kuri buri
kintu cyose, haba imirimo ukora no ku bo muri kumwe ni ingenzi cyane, kuko nawe
ubwawe nubitekerezaho urasanga umurimo ukora uwishimiye mu bitekerezo byawe
utakuvuna, ariko uwo ukora uwutekereza nabi cg se utawishimiye urakuvuna cyane
ndetse nta n’ubwo urangira vuba. Ikindi ni uko ubana neza cg nabi n’abo muri
kumwe bitewe n’ibitekerezo ufite. Niba umeze neza muri wowe, abandi mubana
neza, ariko niba muri wowe umeze nabi, ufite ibitekerezo byinshi bitari byiza
kandi bikugoye cg se biguteye umutima mubi, ubana n’abandi nabi.
Tega amatwi neza inkuru ikurikira kandi yabayeho, kugira ngo wumve neza
ibyo tumaze kuvuga haruguru.
Umuntu witwa Mariko yafashe icyemezo cyo kureka ubuzima bwari bumunejeje,
kuko iwabo yabagaho nta kibazo na kimwe afite mu bijyanye n’ibyo dukenera muri
ubu buzima, maze ajya kuba mu kigo cy’abihayimana. Buri saa cyenda za mu
gitondo umwe muri abo bihayimana yagombaga kuvuza inzogera yari iri ahagana ku
musozi uvuye aho babaga, hari harimo urugendo rutari rugufi. Hashize igihe gito
Mariko ageze muri icyo kigo, umuyobozi w’icyo kigo amusaba kujya azinduka ajya
kuvuza iyo nzogera. Mariko byaramubangamiye cyane, kuko kugira ngo aze
gushobora kuvuza iyo nzogera saa cyenda, nibura byamusabaga kubyuka saa munani
z’ijoro, akitegura agakora urugendo rutari ruto rwanyuraga mu gashyamba kari
hagati y’aho babaga n’umusozi wari uriho iyo nzogera. Ako gashyamba ntabwo kari
kamurikiwe, ntikabonaga ndetse harimo n’ibikoko bimwe na bimwe nk’inzoka,…,
buri gihe yajyaga kuyivuza yinuba.
Umunsi umwe, yaje gutekereza ko, uko kwinuba ari we wabihisemo.
Yatekereje ko ashobora guhitamo gukomeza kubikora yinuba cg se ko ashobora
guhitamo kujya abyuka anezerewe akajya kuvuza inzogera abwira abaturage bose,
ko abifurije amahoro n’umugisha mu gihe ari kuyivuza.
Umunsi wakurikiyeho, yabyutse yahinduye ibitekerezo, aho kubyuka yinuba
abyuka anezerewe, yumva ko agiye kuvuza inzogera abwira abatuye hafi aho bose
bumva iyo nzogera, ko abifurije amahoro, umugisha n’ibyiza gusa.
Agarutse mu kigo avuye kuvuza inzogera, umwe muri bagenzi be aramubaza
ati: “Mariko, wabigenje ute, uyu munsi ko inzogera yari yahinduye ijwi kandi
yavugaga neza mu buryo budasanzwe”.
Izo ni imbaraga z’ibitekerezo byiza kandi birimo urukundo.
Bavandimwe nshuti, reka natwe twibaze “ibitekerezo byacu bitanga irihe
jwi ry’inzogera”? Ese ni ibitekerezo byo kubabarira cg se ni ibitekerezo
by’urwango n’inzika, ese ni ibyo kumva mufitiye impuhwe cg se ni ibyo kumva
ntacyo ambwiye ngo azabeho ukwe nanjye nzabaho ukwanjye?
Umunyamerika Dr. David R. Hawkins, yavuze ko “ buri gitekerezo cyose
tugira, buri jambo ryose tuvuga na buri cyemezo cyose dufata, bigira ingaruka
mu isi yose”. Ubitekerejeho neza wakumva biteye ubwoba ndetse bikaba byatuma
twitondera cyane ibitekerezo twohereza mu isi y’imitekerereze y’abandi.
Igitekerezo cyiza, nk’urukundo n’imbabazi kizamura imitekerereze myiza
y’abandi, kandi kikagira ingaruka nziza ku bandi. Naho igitekerezo kibi, urugero nk’inzika,
urwango, ishyari, … nabyo bigira ingaruka mbi ku bandi kandi bikarushaho
kugaburira imitekerereze mibi y’abandi.
Umuhanga w’umuyapani witwa Masaru Emoto, yerekanye imbaraga z’ibintu
bibi, akoresheje amazi yashyizwe mu macupa abiri abonerana. Icupa rimwe
bometseho udupapuro twanditseho, amagambo meza akurikira, urukundo, kuzirikana abandi, ibyishimo, amahoro, … irindi bandikaho
amagambo mabi ngo, umujinya, urwango,
inzika, ishyari,…
Ayo mazi barayakonjesheje ahinduka urubura, urwo rubura barupimira muri
mikorosikopi (microscope), maze babona amazi yari mu icupa ryanditseho amagambo
meza, yari afite ibara ryiza ku buryo bugaragarira buri wese, naho ayo mu icupa
ryanditseho amagambo mabi yari afite ibara ribi ritari ryiza. Iyo ni ingaruka
y’ibitekerezo byacu byihishe, ibyo ari byo byose byiza cg se bibi. Uko
dutekereza byanga bikunda n’iyo tutabivuga, bigira ingaruka zigaragarira buri
wese.
Hari undi muhanga witwa Dr. Larry Dossey wavuze ko, isi turimo uyu munsi
ari umusaruro w’ibitekerezo abatubanjirije bari bafite mu myaka myinsi ishize
kandi birasa nk’aho ari ukuri.
Hari ikibazo buri wese muri twe akunda kwibaza, kuko akenshi duhura
n’umubabaro muri iyi si. Icyo kibazo ni iki: “ko amategeko agenga isi avuga
amahoro, ubwumvikane no kubana neza kuki habaho imibabaro, akarengane, …”?
Mu buzima bwacu bwa hano ku isi, ibitubaho byose biba bifite impamvu
kandi nziza. Isi isa nk’aho igizwe n’ibintu bisobekeranye, bigamije kudukuza mu
bitekerezo, n’igihe tudashatse gukura mu bitekerezo binyuze mu buryo busanzwe,
bidukuza bikoresheje ngufu. Ni ahacu rero ho kumenya gusobanura urwo
rusobekerane rw’ibyo tubamo. Nk’uko tumaze kubivuga haruguru, hari uburyo
bubiri bwo gukura mu mutwe,
ubwa mbere ni ugukura mu mutwe ukoresheje ubwenge uhaha
aho ugenda, aho wiga, no ku bo mubana, uburyo
bwa kabiri ni ugukura mu mutwe ukujijwe n’umubabaro n’ibibazo wanyuzemo.
Kuri ubwo buryo bwa kabiri, nitwe duhitamo icyo dukoresha umubabaro
duhura nawo, mu yandi magambo twavuga ko, turi icyo twahisemo gukoresha
umubabaro wacu, ibyago byacu n’ugutsindwa kwacu.
Ubuzima bwacu ni indorerwamo y’ibyo twemera, ibyo dushaka kugaburira
ibitekerezo byacu nibyo twakira. Uko twakira ibitubaho bitari byiza nibyo
bituma tugira ubuzima bushaririye cg se ubuzima bwishimye, mu yandi magambo
twavuga ko bunezerewe.
Urugero rugaragara ni urw’umugabo witwa Roger wamaze imyaka 28 muri
gereza, yari yakatiwe igihano cy’urupfu azira icyaha atari yarakoze. Yanditse
igitabo kivuga ngo “ubutumwa bw’ubuzima muri gereza y’ahafungirwa abantu bahawe
igihano cy’urupfu”, icyo gitabo cyagaruriye icyizere abantu benshi mu isi.
Nyuma y’imyaka itari mike ari muri gereza ku cyaha atakoze, yari ababaye
bikomeye ndetse yicuza n’impamvu yavutse,
kugira ngo ahure n’uwo mubabaro wose.
Yaje kugarura ibitekerezo, yumva ko imyitwarire ye, ari yo izagena aho
ubuzima bwe bugomba kwerekera. Ubuzima yari afite muri gereza ntibwigeze
buhinduka, ariko imitekerereze y’imbere muri we yarahindutse. Aho kugira ngo
akomeze kwica ubuzima bwe atekereza ku karengane arimo, yafashe icyemezo cyo
kuhafata nk’ishuri ryisumbuye ry’ubuzima arimo. Yaravuze ati: “ niba ndi muri
iyi nzu ntegereje umunsi wanjye wo gupfa, nibura nzerekana ko nshobora kuhaba
nishimye”. Bashobora kumfunga ari njye ubyemeye ariko nintabyemera ntabwo
bazamfunga. Ntiyavugaga gufungurwa, ahubwo yavugaga gufungirana ibitekerezo bye
mu mubabaro. Nyuma yaje gukurirwaho igihano cy’urupfu yari yarakatiwe.
Ibitekerezo byiza bishobora kugukura mu rupfu.
Nawe nutemera ko umubabaro ufite ugufungirana ntabwo uzagufungirana,
n’ubwo hari ibigoye, uzakomeza ujye imbere, ariko nubyemera umubabaro uzakugira
imbohe y’ibihe byose ukubuze kubona ko hari ibyiza bishoboka.
Ikindi ni uko, n’iyo waba warakoze amakosa yatumye ugira ibibazo ufite
uyu munsi, kwifungirana mu mubabaro ntacyo bizagabanya ku makosa wakoze, ariko
kutifungirana bizagufasha kurenga ku kwicira urubanza, wige kubaho neza nyuma
gukora amakosa. Kuko ku bemera Imana, bavuga ko nta cyaha na kimwe itababarira
iyo ufite umutima umenetse wicuza kandi ukaba ushaka kwihana no guhinduka.
Imbabazi z’ukuri ni izo niha njyewe ubwanjye, kuko ntakoze ibyo nagombaga
gukora bikaba byaranjyanye habi. Ni byiza gutekereza ku byo tutakoze neza
tukiyemeza kubihindura, aho kugirango duhore twicira urubanza buri gihe, ibyo
bisa nko guhora ujomba ibiti mu gikomere, nacyo kikarushaho kuvirirana, mbese
kikongera kikaba gishyashya.
Tubararikiye kuzakurikira igice kizakurikiraho kizadusobanurira imbabazi
icyo ari cyo kandi kikatwereka imbaraga zazo, n’imbaraga zo kutababarira.
Byanditswe na NAHAYO Pélagie