SOCIAL

SAINT VALENTINE’S DAY, UMUNSI W’ABAKUNDANA.


Ntabwo turi bugaruke ku mateka y’uyu munsi, twe turibanda ku cyatuma uyu munsi urushaho kuryohera abawizihiza. Ni iki wakora ngo wereke umukunzi wawe ko umukunda kandi umuzirikana by’ukuri? Akenshi iyo tuvuze umukunzi tuba twerekeza ku bashakanye ndetse nawe niba ari igihe cyawe cyo kurambagiza, ibi nawe byakugirira umumaro.

Urukundo uko biri kose rurabagarirwa kandi ruryohera abarufite. Niba urimo gutegura uyu munsi w’abakundana, ntuzawugire umunsi udasanzwe gusa, ahubwo uzawugire umunsi utazibagirana kuko burya umuntu yakwibagirwa ibyo wamubwiye cg wamukoreye ariko ntiyakwibagirwa ibihe byiza mwagiranye cg imimerere wamuteye (How you made them feel).

 Ni muri uru rwego, twabateguriye urutonde rw’inama umunani z’ingenzi zo gutegura uyu munsi mwiza.

8. TEGURA AHANTU HABEREYE (HANOGEYE) ABAKUNDANA (CREATE A ROMANTIC SETTING)

Kuri uyu munsi, musabwa kwambara neza, ubundi mugasohokera mu mugi  cyangwa se ahandi hantu mwahisemo gusangirira,  kandi ibyo muri busangire bikaba byateguwe mbere. Ni byiza gutoranya ahantu hashya mwembi mwahoze mwifuza kuzajya! Menyesha mbere umuntu ujya agutegurira ibijyanye n’indabo ahure n’ushinzwe resitora kugirango musange indabo zabatanze kumeza yanyu. Ibyo byose bigomba kuba byateguwe ntugomba gutegereza kubikora ku munota wanyuma!

Niba kandi uteganya kubikorera mu rugo, hasukure neza cyane, ushyire ibintu mu mwanya wabyo. Ushobora gutegura buji, indabyo za roza n’umuziki ujyanye n’urukundo. Igihe bishoboka mutegurane ifunguro mukunda, hanyuma mwambare neza musangire!

Mushobora gufatanya gukina udukino mukunda mwembi.

7. KORA KU BURYO ABIKEKA!

Reka umukunzi wawe atekereze ko ushobora kuba hari gahunda umufitiye uyu munsi. Gusa abikeke ntabimenye mu buryo bweruye! Kuri uyu munsi gerageza umuhamagare ku kazi! Wanamusigira ubutumwa bwanditse mu nzu cg ahandi hose utekereza ko ashobora kububona.

Wamwoherereza ubutumwa bw’ijwi, ariko kandi byaba byiza kurushaho ubimwoherereje byombi ukamwereka ko ari mu bitekerezo byawe.

6. MUTUNGURE!

Umuntu wese akunda gutungurwa mu bihe bidasanzwe.

Mutunguze impano y’umwihariko wamutoranirije wowe ubwawe, kuko ni wowe uzi icyo umukunzi wawe yakwishimira.

 5. ANDIKA IBARUWA Y'URUKUNDO, UMUVUGO CYANGWA INDIRIMBO!

Kuba warashoboye gukunda, uri umusizi, Kora nk’aho ari wo munsi wawe wa nyuma ku isi. Bwira uwo muntu udasanzwe agaciro afite kuri wowe. Shyira mu mukono wawe bwite aho kwandikisha mudasobwa.

Shyiramo ibitekerezo bifatika. Abagabo n'abagore bombi bashaka kubwirwa ko badasanzwe. Ikintu cyanditse gishobora gukundwa no mu myaka myinshi iri imbere. Suzuma ibi… birashoboka ko aribwo buryo bwa nyuma ubonye bwo kwandika, bityo bihe agaciro!

4. HA AGACIRO UDUKORWA DUTO DUTO KUKO DUSIGARA MU BITEKEREZO BY’UMUKUNZI WAWE!

Burya abyitaho kandi biramushimisha, wamutunganiriza intebe agiye kwicara, wamukingurira urugi agiye kwinjira cyangwa agiye hanze, wamutega amatwi neza igihe akubajije cyangwa agize icyo akubwira, akubwiye ngo wambaye neza mushimire, mutunganirize umwenda niba hari aho ubonye utameze neza,gerageza kumukorera udukorwa duto duto turamushimisha, …

3. MWOHEREREZE INDABO CYANGWA SE IBYO KURYA BITANDUKANYE

Mbega ukuntu ari byiza kwakira ururabo ruturutse ku mukunzi! Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje uruhare rufatika indabo zigira ku marangamutima y’umuntu. Oherereza umukunzi wawe indabyo ku kazi niba ushaka ko uwo munsi wose yirirwa yishimye, kuburyo n’abo bakorana babona urukundo rwanyu.

 2. TANGIRANA UMUNSI UDUSHYA UWUSOZANYE UDUSHYA!

Reka uyu munsi ubabere urwibutso, ntuzibagirane. Kuva mu gitondo kugeza musinziriye nijoro. Ibuka ko umukuzi wawe n’ubwo yakwibagirwa ibikorwa ariko ntiyakwibagirwa uko watumye amera muri we kuri uwo munsi. Mwembi murabikwiye

1. MUHE IGIHE CYAWE

Kumuha igihe muri kumwe niyo mpano iruta izindi waha umukunzi wawe kuri uyu munsi ndetse n’undi munsi wose w’agaciro kuri mwe.

Dukomeze?

Yanditswe na: Salathiel KANANI

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist