ESE KOKO KIRAZIRA KU BAKRISTO KUMVA INDIRIMBO Z’ IBISHEGU?
Ni kenshi uzasanga abakristo bamwe na
bamwe barahisemo kutumva indirimbo z’abahanzi, zivuga ubutumwa butarimo Imana
ahanini uzasanga zishigiye ku bikorwa byamamaza ubusambanyi, ubupfumu, ubukonikoni
n’ibindi. Nonese tubashime tuvuge ko bari mu nzira y’ukuri? Reka turebere hamwe
icyo Bibiliya ibivugaho.
Ibyanditswe byera bigerageza kduha umucyo
kuri iki kibazo, iyo usome mu 1 Abakorinto 10:23 hagira hati: “Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira
si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose.” Bibiliya yongera gusaba
abakristo guhitamo ibyo Imana ishima. Buri muntu wese afite uburenganzira bwo
guhitamo ibimunogeye; aha bishobora kuba byiza cyangwa bikaba bibi bitewe
n’icyo umuntu yahisemo. Ese no ku Mana byose biremewe? Mu gusubiza iki kibazo,
Intumwa Pawulo yagize ati: “… Ibisigaye
bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose,
ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso
nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.” (Abafilipi 4:8).
Ku mpaka zijyanye
n’iherezo ry’abatazi amategeko y’Imana bikorera ibijyanye na kamere zabo,
Bibiliya yerekana neza ko na bo bagibwaho urubanza kuko umutimanama wabo na bo
ari itegeko riteye muri bo ribamenyesha igikwiye. Kuri iyi ngingo, Intumwa
Pawulo asobanura neza agira ati:
“Abakoze
ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze
ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko, kuko abumva gusa
amategeko ataribo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo
bazatsindishirizwa na yo. Abapagani badafite amategeko, iyo bakoze iby’
amategeko ku bwabo baba bihindukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko
umurimo utegetswe n’amategeko yanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima
ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se
kubaregura. Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu
ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk’uko ubutumwa bwiza nahawe
buri.” (Abaroma 2: 12-16
Nubwo bimeze bityo
ariko, Ijambo ry’Imana ridusaba cyane kwirinda gucira abandi imanza haba ku
mutima, mu magambo cyangwa mu migenzereze iyo ari yo yose. Intumwa Pawulo
akebura abo mu Itorero ry’i Roma yagize ati:
“Ariko
ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene
So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana, kuko byanditswe ngo
“Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, kandi indimi zose
zizavuga ishimwe ry’Imana.’ Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo
yakoze imbere y’Imana.” (Abaroma
14: 10-14)
Mu Gitabo cy’
Indangagaciro z’ Umuco nyarwanda ku rupapuro rwa gatanu (5) basobanura ko
Indangagaciro ari umurinzi w’umuco uhoraho uko ibihe bizagenda biha ibindi,
zigaragarira cyane cyane mu bizira n’ibiziririzwa mu muco w’u Rwanda.
Indindagaciro zisigasira umuco w’u Rwanda, zikadufasha mu myitwarire yacu, mu
kugirira akamaro abandi n’Igihugu no kwirengera ubwacu. Kuzirengaho bitesha
agaciro nyirubwite, umuryango n’igihugu. Birumvikana neza ko ibihangano by’
ibishegu biciye ukubiri n’ umuco nyarwanda ndetse byangiza amahame remezo
y’ umuco n’ikinyabupfura gikwiye.
By’umwihariko, ibihangano
by’ ibishegu bigira ingaruka mbi ku bakiri bato n’ urubyiruko muri rusange,
kuko byangiza imitekerereze yabo, bikabatera kuyoboka inzira yo kwigomeka no kugwa mu bishuko bibangiriza
ubuzima, nko kwishora mu ngeso z’ ubusambanyi, kunywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge,
amakimbirane, urugomo, kwiba no kwangiza iby’abandi. Ibyo bidindiza urubyiruko,
bikabangiriza ejo hazaza, n’ iterambere ry’ igihugu, cyane ko urubyiruko ari zo
mbaraga z’igihugu za none n’ejo.
Muri make, abakristo
bemera ko impano zose n’ubwenge bw’abizera biba bikwiye kumurikirwa n’Ijambo
ry’Imana n’ihishurirwa rya Mwuka wera. Ku rundi ruhande, inzego zitandukanye na
zo, haba ku bigenga n’inzego z’igihugu ntibahwema gushishikariza abahanzi
gukora ibihangano bidahabanye n’umuco nyarwanda. Tutagendereye gutanga
igisubizo cy’ihame kuri iyi nsanganyamatsiko, ni ahawe guhitamo ikiboneye?
Umwanditsi: Lambert MUGISHA