UMURAMYIKAZI SHARON GETETE NI MUNTU KI? SOBANUKIRWA BYINSHI UTARUZI KU BUZIMA BWE
SHARON Gatete ni umuhanzikazi
ukizamuka uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yavukiye mu Karere
ka Gasabo Umurenge wa Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhanzikazi wavukiye mu muryango
wa Gikirisitu, yamenye ko akunda kuririmba afite imyaka 9 y’amavuko, ubwo
yaririmbaga ku ishuri (Kigali Parents School) yigagaho icyo gihe, ndetse no mu Itorero
abarizwamo.
Nyuma yo kurangiza amashuri
yisumbuye, yahisemo gukurikirana umuziki abigize Umwuga. Nubwo yakuriye mu muryango
ukijijwe, asobanura ko atizeraga Imana uko bikwiriye. Nyuma yo kurokoka
impanuka ikomeye ndetse yari guhitana ubuzima bwe, yahisemo kwiyegurira Imana
ndetse afata umwanzuro wo kuzayikorera ubuzima bwe bwose.
Sharon Gatete yifuza kujya aririmba
abantu bagakira indwara
Mu mwaka wa 2018, Gatete
yiyandikishije mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, rizwiho kurera impano z’umuziki
mu Rwanda. Iki kigo yakigiriyemo ibihe byiza kuko ubwo mu Rwanda twibukaga ku
nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, yari muri bake cyane bo muri iryo
shuri batoranyijwe kugira ngo babe abaririmbyi bakora “backup” mu
ndirimbo izwi ku izina rya ‘’Tubatuye imitima’’ yari ihuriyemo
bahanzi b’ibyamamare nka Intore Masamba, Knowless Butera na Igor Mabano.
Ubuhanga bwa Gatete bwo kuyobora bwagaragaye
ubwo yayoboraga itsinda ry’ abaririmbyi ry’inyuma, izina rye rikamenyekana muri
Village Urugwiro. Uku kumenyekana kwatumye ahabwa andi mahirwe yo kuzayobora mu
bikorwa bitaha. Mu rwego rwo kubashimira, ibiro bya Perezida byabishyuriye
amafaranga y’ ishuri.
Gatete ni umuhanga mu
kuyobora abaririmbyi
Muri 2021, yarangije mu ishuri rya
muzika ryo ku Nyundo afite ubuhanga mu bijyanye n'umuziki, ubucuruzi bw'umuziki,
ndetse no guhimba indirimbo. Ibyo byatumye aza ku mwanya wa mbere mu bakobwa bo
kuri iki kigo. Hari hashize umwaka Gatete atangiye umwuga we, kuko kuva mu 2023
yasohoye indirimbo nka 'Kumbuka,' 'Umukunzi’, Rwanda Shima Imana, hamwe n'indirimbo
aheruka gukora, 'Inkuru Nziza.
Gatete akora umuziki nta mujyanama (manager),
yishyura amafaranga yose yakoreshejwe mu bikorwa by’umuziki we abifashijwemo n’umuryango
we, dore ko asobanura ko ari wo umushyigikira mu bikorwa bye byose.
Uyu muhanzikazi ukizamuka akomeje
kwigarurira imitima y’abantu benshi kubera ubuhanga n’ubumenyi budasanzwe
bigaragarira mu bihangano bye by’ umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Sharon Gatete avuga ko
mu myaka icumi iri imbere yibona ari umunyarwandakazi w'umunyamuziki ku rwego
mpuzamahanga, kandi ufite benshi cyane cyane abana n'abagore bavurwa (bafashwa)
n'ibyo Imana yamushyizemo, uteye ishema Imana, igihugu cye ndetse n'umuryango
we.
Umwanditsi: Nyawe Lamberto
M.