UMUBYEYI WA WA THACIEN TITUS AGIYE ASIZE ABANA 145 BOSE, EV NYIRAPASIKA IMANA IRAMUKORESHEJE
Ku mugoroba wo kuwa 3 gicurasi nibwo
humvikanye inkuru y’ incamugogo ivuga ko umubyeyi w’ umuhanzi Thacien Titus
ariwe Kamugundu Zachée
yitabye Imana azize uburwayi yaramaranye iminsi ku myaka 98 kuko yavutse mu
1928. Uru rupfu rwashenguye abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba gospel,
dore ko muri uyu muhango wo gushyingura uyu mubyeyi hagaragaye mo abahanzi
benshi bagera kuri 30 bari baje kumufata mu mugongo.
Mbere yuko batangira uyu muhango babanje
kwiragiza Imana babifashijwemo na Ev Nyirapasika, Abahanzi nabo bakurikiraho mu
Ndirimbo bahuriyemo yitwa TURI HAFI YO KUZABONA YESU ya Korali Hoziana. Mu
kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru mugenzi wacu abajijwe urwibutso uyu mubyeyi
asize, mu kiniga cyinshi umuhanzi
Thacien Titus yagize ati:
"Yari umujyanama mwiza, yakundaga umuryango we cyane ndetse yadutoje
gusenga no kubana n’abantu bose amahoro." Thacien Titus yakomeje avuga ko bari mu gahinda ko kubura umubyeyi ariko
kandi ko bagomba kubyakira kuko ijambo ry’Imana ridusaba no gukomera ku munsi
mubi kandi muri byose tugahora dushima Imana.
Mu mvugo ya Amoni
Murwanashyaka Umwe mu bana bakuru ba nyakwigendera, yasobanuye ko Umubyeyi Kamugundu
Zachée yashatse abagore batatu ariko mu byiciro bitandukanye.
Umugore wa mbere yashatse yaje kwitaba
Imana, ashaka umwa kabiri nawe aza kwitaba Imana, abona gushaka uwa gatatu
ariwe bari kumwe kugeza isaha yatabarukiye. Yakomeje avuga ko asize Umuryango w’Abantu
bagera kuri 145 bamukomokaho muri bo ubuvivi ni 1, abakazana ni 21 abakwe nabo
bakaba 8.
Uyu mubyeyi wari utuye mu karere ka Kamonyi
yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 06/05/2024 nyuma y’iminsi 3 atabarutse
dore ko yitabye Imana kuwa 03/05/2024.
Uyu mubyeyi akaba yashyinguwe mu irimbi rya Nyamugari mu karere ka
Kamonyi.