RELIGION

KORALI CORNERSTONE IFATANYIJE N’ANDI MAKORALI AKOMEYE YO MU RWANDA BAMARAMAJE GUKURA ABANTU MU GICUCU CY' URUPFU

Intego yabo ni ugukura abandi mu mwijima bakakira umucyo uva ku Mana.

 

Nyuma yo kurobanurwa nkuko Yesu yarobanuye intumwa ze, igasigwa amavuta yigikikundiro kuri ubu iyi korali yitwa Cornerstone igiye kumurikirwa abakunzi bumusaraba mu gitaramo cyayo bwite.

Korali Cornerstone ibarizwa mu itorero ryUbumwe bwAbabatisita mu Rwanda (UEBR) Paruwase ya Kigali, kuri ubu yateguye igitaramo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nIjambo ryImana izamurikamo umuzingo wa mbere windirimbo.

Korali Cornerstone izwiho kumenya gutsura umubano nandi makorali, yanze kubyihererana nkuko na Kristo yanze kugundira akamero kubumana. Yisunze amakorali azwiho gutahana iminyago aho yerekeje ubutumwa hose. Ayo makorali ni Gisubizo Ministries, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels.

Tuganira na Julien Dushimimana, Umuyobozi wa korali Cornerstone, yatubwiye ko iki gitaramo cyitezwemo guhembura imitima yabazakitabira. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 26/5/2024 saa cyenda mu ihema rinini rya Camp Kigali.

Nta kiguzi cyo kwinjira muri iki gitaramo cya Korali Cornerstone cyashyizweho kugira ngo umuntu wese wifuza gutarama atazagira inkomyi yubushobozi.

 

Iki gitaramo kizabera Camp Kigali kwinjira bizaba ari ubuntu.

Iyi korali  yatangiye 2014, itangirana abaririmbyi 25, ubu bamaze kuba abaririmbyi 80 bingeri zose. Imaze gukora ingendo zivugabutumwa nibiterane bitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.

Album izamurikwa ni iya mbere izaba igizwe nindirimbo 6 zamajwi namashusho kandi hazabaho nigikorwa cyo gufata andi majwi namashusho (Live Recording) ya Album ya kabiri nkuko umuyobozi wiyi Korali Julien Dushimimana abitangaza.

 

Umwanditsi: Nyawe Lamberto M.

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist