KORALI CORNERSTONE IFATANYIJE N’ANDI MAKORALI AKOMEYE YO MU RWANDA BAMARAMAJE GUKURA ABANTU MU GICUCU CY' URUPFU
Intego
yabo ni ugukura abandi mu mwijima bakakira umucyo uva ku Mana.
Nyuma yo kurobanurwa nk’uko
Yesu yarobanuye intumwa ze, igasigwa amavuta y’igikikundiro
kuri ubu iyi korali yitwa “Cornerstone” igiye kumurikirwa abakunzi
b’umusaraba
mu gitaramo cyayo bwite.
Korali Cornerstone ibarizwa
mu itorero ry’Ubumwe
bw’Ababatisita
mu Rwanda (UEBR) Paruwase ya Kigali, kuri ubu yateguye igitaramo mu
ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’Ijambo
ry’Imana
izamurikamo umuzingo
wa mbere w’indirimbo.
Korali Cornerstone izwiho
kumenya gutsura umubano n’andi
makorali, yanze kubyihererana nk’uko
na Kristo yanze kugundira akamero
k’ubumana.
Yisunze amakorali azwiho
gutahana iminyago aho yerekeje ubutumwa hose. Ayo makorali ni Gisubizo Ministries, Korali
Shalom ya ADEPR Nyarugenge na Voice of Angels.
Tuganira na Julien Dushimimana, Umuyobozi
wa korali Cornerstone, yatubwiye
ko iki gitaramo cyitezwemo guhembura imitima
y’abazakitabira. Ni
igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 26/5/2024 saa cyenda mu ihema rinini rya Camp Kigali.
Nta kiguzi cyo kwinjira muri iki gitaramo cya Korali Cornerstone cyashyizweho
kugira ngo umuntu wese wifuza gutarama atazagira inkomyi y’ubushobozi.
Iki
gitaramo kizabera Camp Kigali kwinjira bizaba ari ubuntu.
Iyi korali yatangiye
2014, itangirana abaririmbyi
25, ubu bamaze kuba abaririmbyi
80 b’ingeri
zose. Imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa
n’ibiterane
bitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.
Album izamurikwa ni iya mbere izaba igizwe n’indirimbo
6 z’amajwi
n’amashusho
kandi hazabaho n’igikorwa
cyo gufata andi majwi n’amashusho
(Live Recording) ya
Album ya kabiri nk’uko
umuyobozi w’iyi
Korali Julien Dushimimana abitangaza.
Umwanditsi: Nyawe Lamberto M.