INKURU IBABAJE! Horeb Choir Bari Mu Gahinda Ko Kubura Umuririmbyi Wabo Niyonkuru Prudence
Umuryango mugari wa Horeb Choir kuri ubu uri mu gahinda ko kubura umwe
mu baririmbyi bayo Niyonkuru Prudence witabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Iyi nkuru
y’inshamugongo yamenyekanye kuri uyu wa kane, tariki 23/05/2024 ahagana saa
moya za mu gitondo.
Mu itangazo dukesha
umuyobozi wa Horeb Choir, Bwana Aaron Muragijimana, rigira riti:
"Bavandimwe bagize umuryango mugari wa Horeb Choir, tubabajwe no
kubamenyesha ko umuririmbyi wacu Prudence Niyonkuru yitabye Imana. Dukomeze
twihangane".
Niyonkuru Prudence
akaba asize uruhunja rwari rumaze iminsi
ine dore ko yibarutse ku cyumweru. Urupfu rwa Prudence rwaciye igikuba mu baririmbyi
ba korali Horeb, dore ko yari umwe mu baririmbyi bagira ishyaka ry’umurimo
w’Imana nk’uko byemejwe na Aaron Muragijimana. Gusa, bahamya badashidikanya ko
yabonye ubugingo, bitewe n’ubwitange yagiraga mu murimo w’ Imana.
Ikiriyo kikaba
cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 23/05/2024, kiri kubera ahitwa Karuruma mu
murenge wa Jabana aho nyakwigendera yari atuye.
Uru rupfu rukaba
rusa nk’urwa Mukambaraga Solange bitaga Cadette wari umutoza w’amajwi wa Horeb Choir
rwabaye mu mwaka wa 2014 dore ko na we yasize uruhinja.
Horeb Choir
ibarizwa muri CEP/UR Gikondo Campus. Igize ibyago mu gihe yitegura ivugabutumwa
ryo ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024. Ni ivugabutumwa rizabera kuri Paruwase
ya ADEPR Gatenga.
Imana mwakire mubayo.