UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA (GITIFU) W’ UMURENGE WA KICUKIRO YAHAWE IGIKOMBE NA BISHOP KARASANYI AMUSHIMIRA IMIKORANIRE MYIZA BAFITANYE.
Ni we muyobozi
w’Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere ariryo (RIC), akaba n’ umuyobozi wungirije
w’insengero zose za Deliverance Churches, yitwa Bishop Rose Karasanyi. aha
yahaga Umuyobozi w’Umurenge wa Kicukiro igikombe cy’ishimwe amushimira
imikoranire myiza bafitanye.
Ni giterane cyateguwe n’ umuryango RIC/Kicukiro,
ubarizwamo amadini n’amatorero 14, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa
Kicukiro kuri ubu uhagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa witwa Mukandahiro
Hydayat, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigal. Iki giterane cyarabaye kuri
iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi uyu mwaka turimo wa 202. Cyari kigamije gushima Imana ku bw’ibyiza yabagejejeho mu
myaka 30 ishize.
Nk’uko yabigarutseho, mu ijambo rye
ryanyuze ku muyoboro wa YouTube (livestream) wa Deliverance Church Kigali-Rwanda,
Bishop Rose Karasanyi yagaragaje ko mu byo bashimira Imana harimo
n’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite, kuko ari bwo butuma abaturage bose bashobora
gusenga mu mahoro.
Mu mvugo ye yagize ati: “Dushimiye
Imana yaduhaye amahoro nk’Abanyarwanda. Dushimiye Imana yaduhaye Nyakubahwa
Paul Kagame, Intore izirusha intambwe, tukaba dukorera Imana dutekanye;
ibitekerezo dufite tubishyira mu bikorwa.”
Yakomeje ashimira Umuyobozi
w’Umurenge wa Kicukiro ari we Mukandahiro Hydayat, yungamo ati: “Ibibembe
twarabikize, tugarutse imbere yawe tugushima, twashimiye Imana ariko nawe
turagushimiye.” Yamuhaye igikombe cy’ishimwe cyanditseho ngo “RIC
turashimira imikoranire myiza m’Umurenge wacu wa Kicukiro.”
Yakomeje asobanura ibyo bashimira
Imana, ariko byumwihariko agaruka cyane ku buyobozi bwiza ati: “Icya mbere
twishimira ni uko dufite igihugu n’ubuyobozi bwiza. Bamwe twavutse tutagifite.”
Mu mvugo ye yakomeje agira ati:’ ’Turabikesha
Perezida Paul Kagame n’abo bayoborana bose, ari na yo mpamvu twafatanyije
n’ubuyobozi bw’umurenge buhagarariye ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu. Twahuye
kugira ngo dutarame tuvuga tuti ‘Mana wakoze, wadukoreye ibikomeye none natwe
turishimye!’
Yakomeje asobanura ibindi byinshi
bashimira Imana agira ati: “Abayobora insengero n’imisigiti byo muri uyu murenge,
twaricaye duhuza ibitekerezo n’imbaraga turavuga tuti ‘ntihakagire umuturage wa
Kicukiro usonza,’ dutangira mituweli abantu benshi;
Dufasha imiryango yari mu manegeka,
dukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa bya Leta no kwirinda inda
zidateganyijwe. Nyuma y’imyaka 30 ishize, twasubije amaso inyuma, turavuga tuti
‘mureke duhure, dushimire Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza n’igihugu cyiza.’”
Uretse uyu muyobozi wa RIC, Bishop Rose Karasanyi, abanda bari bitabiriye iki giterane harimo abayobozi b’amadini n’amatorero, abayobozi bo mu nzego za Leta n’abandi bakristo. Abari aho batanze ubuhamya bagaragaza ko bishimira ubuyobozi bwiza butuma bashobora gusenga mu mahoro.