RELIGION

IMPANO YO KUBABABARIRA (NEXT)

Nk’uko twagiye tubibona mu nkuru zabanje, kubabarira uwakubabaje ni ukwiha impano ku giti cyawe

kuko ni wowe utanze imbabazi bigirira akamaro. Twabonye ko buri gitekerezo cyose tugira, gitanga

umusanzu wacu mu kuzamura cg se mu kumanura imyumvire y’abandi bantu. Iyo utanze imbabazi uba

ufashije benshi, barimo barwana n’umutimanama wabo bibaza niba bagomba kubabarira, iyo wihoreye

ku wakubabaje nabwo uba ufashije benshi bumva ko kubabarira atari ngombwa. Ibyo utekereza byiza

bigira ingaruka nziza ku mirimo ukora no ku bo muri kumwe kandi ibyo utekereza nabyo bigira ingaruka

mbi ku mirimo ukora no ku mibanire ya we n’abo muri kumwe.

Twabonye ko kubabarira ari ukurekura imbohe (imfungwa) no gusobanukirwa neza ko imfungwa yari

wowe ubwawe.

Kutababarira cg se kudatanga imbababazi ari uguhitamo guhora ubabaye, iyo utababariye ni wowe

ubwawe uba wishyize mu gihano cyo guhora ufungiranye mu mubabaro, kandi ibyo bigira ingaruka

nyinshi ku buzima bwacu, ku byishimo duterwa n’ubuzima, ku mibanire yacu n’abandi, n’ibindi byinshi.

Ubu ni ubuhamya bwerekana ko kubabarira bibohora kandi bikagarura ubuzima bw’ubabariye.

Umubyeyi witwa Rebecca De Mauro yibwe umwana we w’umukobwa witwa Andria, yibwa n’umuntu

w’inshuti y’umuryango, amaze kumwiba aramujyana, amufata ku ngufu arangije aramwica. Rebecca

mama w’uwo mwana, yagize agahinda kenshi cyane, agira umujinya n’urwango bikomeye. Yumvaga

ashaka kwihorera kuri uwo muntu. Yumvaga gufungwa kwe bidahagije, akumva arifuza ko yahora

ababazwa aho ari muri gereza, bigakorwa buhoro buhoro kandi akababazwa igihe kirekire. Yahoraga

asenga asaba Imana ko nawe yafatwa ku ngufu, yayisabaga ko yakorerwa iyicwarubozo aho afungiye

muri gereza. Ibyo natwe bijya bitubaho gusenga Imana dusabira ibibi abo twanga n’ibihano bikomeye ku

batubabaje.

Rebecca avuga ko umunsi umwe yaje gukurikirana kuri televiziyo kimwe mu gice cy’urubanza rw’ibintu

byabaye muri Amerika. Umugabo witwa Garry Ridgeway wari ufite uburwayi bwo mu mutwe bwo

gushimishwa n’umubabaro w’abandi, yafataga abantu cyane cyane abagore, akabafata ku ngufu

yarangiza akabica. Yashinjwaga abagore 48 yishe.

Mu rukiko imiryango y’abiciwe ababo yari ihari, buri wese yamuturaga umujinya amufitiye uko

abishoboye. Ibitutsi, amacandwe, imivumo,… byarisukiranya ari we bigenewe. Ariko ibyo bamubwiraga

byose byasaga nk’aho atari we babibwira, kuko ibyo bamutukaga byose ntacyo byari bimubwiye, byari

nko kumena amazi ku rutare. Hanyuma haje kuza umugabo umwe witwa Bob Rule, akaba umubyeyi

w’umwe muri abo bagore bitabye Imana bishwe n’uwo muntu, maze mu magambo akomeye

yanyeganyeje imitima ya benshi abwira uwo mugabo ati “NDAKUBABARIYE”.

Maze abantu bose babona mu maso y’uwo bitaga inyamanswa harahindutse, umubiri we ucika intege

bamureba maze atangira kurira cyane bikomeye. Imbabazi ni imbaraga zikomeye kuko zishobora

kunyeganyeza umutima w’uwo witaga igikoko.

Rebecca aravuga ati: “urwango nari mfitiye umuntu wari waranyiciye umwana rwari rwaramize bunguli.

Umutima wanjye wari waruzuye imikori (imyanda) y’urwango kandi ibyo byari byaranyishe, byari

byarishe ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango wanjye”


2


Urwango rukwica uhagaze kandi rugusenyera umuryango kuko nta mahoro n’ibyishimo byongera

kurangwa muri wowe bityo bikabuza amahoro n’abo muri kumwe.

Rebecca akomeza agira ati “nari maze kwemera neza ko nihatagira igihinduka, nanjye nzashyingurwa

iruhande rw’umukobwa wanjye nishwe n’agahinda nari mfite. Ibyo Bob yakoze uwo munsi asubirana

imbaraga ze zari zaratwawe n’uwo mwicanyi, byahinduye ubuzima bwanjye”.

Icyo Rebecca yabonye kuri Bob, cyabaye ingenzi cyane mu gutangira urugendo rwe rwo kubabarira.

Kuguma mu mujinya, kuguma mu rwango ni uguha imbaraga zacu uwaduhemukiye, ni uguha ubuzima

bwacu ibyatubabaje. Kubabarira ni ukwambura imbaraga zacu ibyatubabaje (amateka y’ibyatubabaje),

ni ukongera gusubirana imbaraga zo kugenga ubuzima bwacu cyangwa se kugira ububasha ku byo

duhura na byo aho kugira ngo ari byo bitugenga, aho kugira ngo ari byo bidutegeka uko tugomba

kubaho n’aho tugomba kwerekeza. Uwo munsi Bob yihaye impano idasanzwe mu buzima bwe, ayiha

Rebecca, n’abandi bose bashatse kwakira iyo mpano mu buzima bwabo yo kubabarira ababahemukiye.

Mu nkuru ikirikiraho, tuzafatanyiriza hamwe gukora umwitozo wadufasha gutanga imbabazi.

Imana ibahe umugisha.

Byanditswe na NAHAYO Pélagie

Ibyifashishijwe:

Igitabo “se faire le cadeau du pardon” cya Pierre Pradervand.

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist