MBERE YO GUTARAMA, FABRICE NA MAYA BASHYIZE HANZE IBIHANGANO BIKORANYE UBUHANGA KU MBUGA NKORANYAMBAGA.
Barashima Imana ko uyu mwaka
wababereye umwaka mwiza, ni umwaka bakoreyemo ibitaramo byinshi byiza kandi
biteguye ku rwego rwo hejuru
Ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoke kugira
ngo Fabrice na Maya bataramire abakunzi babo, bashyize ibihangano byabo ku
mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye basanzwe bakoresha.
Aba baramyi babarizwa mu itsinda rizwi nka Heavenly
Melodies Africa mu buryo butagoranye ushobora kubona indirimbo ku mbuga
nkoranyambaga zabo nka Spotify,Apple Music,Boom Play na Deezer.
Indirimbo yitwa “Ndamuhimbaza” ni mwe
muri izo ndirimbo. Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga bujyanye n’iterambere
tugezemo, bitewe n’uruvange rw’ibikoresho bya muzika biyigize kandi biryoheye
amatwi. Iyi ndirimbo iri mu njyana y’inyamerika. Ni imwe mu ndirimbo byitezweho
ko izaryoshya stage kuri iki cyumweru.
Ku mbuga zabo urahasanga izindi ndirimbo nka Sifa
na Shangwe, Emmanuel, Nje gushima, Jina lenye nguvu, Elohim, Christ our King
n'izindi …! Bikaba bikozwe mu gihe kuri uyu wa 02/06/2024, kuri CLA Nyarutarama,
hateganyijwe igitaramo cyo kumurika Album cyiswe "Transformation
Africa".
Igitaramo Transformation Concert, kiri ku rwego rwo hejuru cyane kuko cyateguwe
n'umuramyi, akaba na Producer Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya Nzeyimana,
bakomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi ariko bakaba batuye mu Rwanda. Muri
iki Gitaramo, iyi “couple” izafatanya na “couple” ya Appolinaire na Jeannette
mu kuzana ibyishimo mu mitima.
Ubwo yaganiraga na Holyroom, abajijwe kuri iki
Gitaramo, Fabrice Nzeyimana yagize ati: "Iki
ni gitaramo kidasanzwe kuri twe, dore ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gushima
Imana ku bw'ibikorwa tumaze imyaka dukora bigamije kuzamura abaramyi binyuze mu
itsinda rya Heavenly Melodies Africa.”
Ntabwo ari concert ya 1 iri tsinda ryitabiriye,
dore ko tariki ya 01/03/2020 muri Kigali Arena habereyemo igitaramo cy'uburyohe
cya James & Daniella, bamurikaga Album yabo ya mbere bise 'Mpa amavuta'! Ni
igitaramo cy'umwihariko cyaririmbyemo abaramyi baririmbana ari babiri
nk'umugabo n'umugore. Mu baririmbye muri iki gitaramo hakaba harimo n'iri
tsinda rya Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya Nzeyimana (Fabrice & Maya);
akaba ari na ho bafatiye amashusho y'indirimbo nziza cyane bise 'Muremyi w'Isi’.
Yongeye kubazwa ku bijyanye n’umwihariko w'iki
gitaramo, Fabrice Nzeyimana yakomeje agira ati: "Iyi concert izaba
cyane cyane ifite umwihariko w’ivugabutumwa muri buri kantu tuzakora!
N’uzagakora wese! Burya usomye inyishu zanjye wabona ko ndikugerageza kudashira
imbere abantu bazakora kugira tuzaze twiteze icyo Yesu akora uwo musi.”
Yakomeje agira ati: "Yego Yesu Kristo azabikora anyuze mu bantu ariko
munkundire muri iyi misi tubanze tuvuge kuri message iri muri ‘Transformation
album then’ tuzagaruke nyuma kubantu wenda twatumiye.”
Asobanura ku mvano y'Ijambo ‘transformation’
bifashishije nk'intego y'iki gitaramo,yagize ati: "Transformation kuri
twe ni ubutumwa bwaje mu buzima bwacu nk’ijambo Imana yaduhaye rivuga ngo
kuvuga Imana, kuririmba Imana, kuja mw’itorero, gutegura za concerts niba
bitaduhindura ubuzima bwacu cyangwa ngo binahindure aho tubaye, igihugu tubamo
twaba dukora ubusa. Muri make kuki dukora ibyo dukora?” Aha
yashimangiye ko iki gitaramo kigamije guhindura imitima y'abantu no kunyaga
Satani imitima yanyaze binyuze mu ndirimbo zuje ubutumwa bukura abantu mu bwami
bw'umwijima bukabatuza mu mucyo ari wo Kristo Yesu.
Abajijwe ku impamvu atatumiye “couple” ya James
& Daniella, “couple” bafitanye umurunga w'imikoranire, yirinze kugaragaza
impamvu. Yagize ati: "James na Daniella ni incuti zacu dukunda cyane
kandi na bo baradukunda cyane. Dusanzwe dukunda gutumira abandi bahanzi mu
bintu byinshi nka “Overflow” dusanzwe dutegura tugatumira abantu benshi. Gusa
Kubijyanye n’abo twatumiye muri iyi “transformation” kuri iyi saha tuvugana
ntabwo turabitangaza.”
Kuri iki iitaramo "Overflow”, ni umugoroba wo
kuramya Imana utegurwa na Heavenly Melodies Africa - itsinda rigamije guhuriza hamwe
abaramyi batandukanye, hagamijwe kurushaho kwimakaza ubwami bwa Kristo mu
mitima y’abantu. Kuri ubu, iri tsinda rikaba rikorera mu bihugu nka Kenya, Uganda,
u Burundi, ndetse n'u Rwanda. Iki gitaramo “Overflow” kikaba giteganyijwe mu Kwakira
2024.
Heavenly Melodies Africa ntabwo ari iya vuba kuko yatangiye taliki 15-05-2005, itangijwe na Producer Fabrice Nzeyimana. Mu mwaka wa 2011 ni bwo yaje guhura na Maya biyemeza gufatanya guteza imbere umurimo w'Imana; ari na bwo yinjiye muri Heavenly Melodies Africa. Nyuma baje gushyingiranywa mu mwaka wa 2014.