RELIGION

Imvamutima Za Mabosi Dufitimana Yujuje Miliyoni Eshatu, Ateguza Igitaramo Karahabutaka

Afite indirimbo imaze kurebwa na miliyoni zirenga eshatu (3)kuri YouTube

Umuramyikazi Niyomukesha Christine, wamamaye nka Mabosi, yavukiye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, mu mudugudu wa Rwayinzira ho mu Mujyi wa Kigali.

Mabosi avuka mu muryango w'abana babiri, akaba ari na we mfura muri uyu muryango. Ni umukristo w'imbere cyane usengera mu Itorero ryitwa “Intumwa z'ububyutse” rikorera i Masoro.

Abajijwe ku busobanuro bw'izina Mabosi n’aho ryaturutse n’uko ryaje, yagize ati: " Mabosi ni izina abantu bakunda kwibazaho, akenshi baba bazi ko ari n'umusore witwa gutyo. Mabosi ni izina papa yanyise yaravuze ngo uyu mwana wanjye mwise Mabosi azabe umukire  wabona yarampanuriye.”

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n' umunyamakuru wa Holy Rwanda, Mabosi abajijwe ku bijyanye n'urugendo rw'umuziki we aho byaturutse, uko byaje, ndetse n'icyatumye  ayoboka  inzira yo gukora  umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati: “Icyamfashije ni uko nakuriye  mu muryango usenga, ndetse nkisanga ndi umwana wo mu rusengero. Natahuye ko mpfite impano yo kuririmba ubwo nari muri Sunday school bambaza icyo nzaba cyo, nanjye nkabasubiza ko nzaba umuhanzi ukomeye.” Mabosi avuga ko nta wo mu muryango w'iwabo wigeze amenya kuririmba kuburyo yaba yarabimukuyeho; asobanura ko kuva ubwo yahise yumva  ko agomba kuzaba umuhanzi.

Mabosi twavuga ko yatangiye gushyira mu bikorwa ibyari inzozi ze mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa 12, kuko ari bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere   yise Urukundo wankunze. Ubwo ni bwo yari atangiye urugendo rw' umuziki we ku mugaragaro, bose babireba.

Nyuma yaje gusohora izindi ndirimbo, harimo n'indirimbo  “Dufite Imana”, tutatinya kuvuga ko ari imwe mu ndirimbo zamuhinduriye amateka mu myaka itatu ishize, ndetse na n’ubu ikaba ikiri mu mitima ya benshi. Iyi ndirimbo yaramekanye cyane maze itumbagira nk' inyoni mu kirere, imubera nk'ubufindo kuko yamenyekanye cyane kurusha nyirayo.

Indirimbo dufite Imana yaramenyekanye cyane kurusha nyirayo

Abajijwe ku mpamvu yaba yaratumye iyi ndirimbo itumbagira cyane kurusha izindi, ndetse ikamenyekana kumurusha, yagize ati: " Yego,  yitwa ‘Dufite Imana’, ni indirimbo nanditse icyo gihe nari mfite agahinda kenshi numva ijwi rimbwira ngo dufite Imana abari kurira ni mwihanagure. Rero ubu byarancanze  nanjye sinzi icyabiteye ariko iyo mbajije abantu mbabwira ko ari indirimbo  nziza, kandi ifite amagambo meza, arema imitima ya benshi.” Yakomeje agira ati: "Byonyine Dufite Imana irazwi kurusha nyirayo, rero icyo ni icya mbere cyanyobeye hari n'igihe bavuga ngo ni iya Vumilia cg bakavuga ngo narayisohoye mpita mpfa, bamwe bayitirira Gisele witahiye (Imana imuhe iruhuko ridashira). Rero nanjye byaranyobeye, ariko ndacyeka ko ari uko ntigeze ngaragara mu itangazamakuru cyane wenda.

Kugeza ubu Dufite Imana ni indirimbo imaze kurebwa n' abarenga miliyoni 3, ku rubuga rwa YouTube. Abajijwe ku kuba indirimbo ze zimenyekana, ariko we abantu ntibamumenye niba bimushimisha, cyangwa  biba biri mu muteguro we, Mabosi yasobanuye ko aba yifuza ko indirimbo zimenyekana bingana n'izina rye. Akomeza avuga ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo atangire kugaragara mu itangazamakuru, no gukora indirimbo nyinshi z' amashusho, ibi akabifatanya no gusenga.

Mabosi afite n'izindi ndirimbo zikoze

Kugeza ubu Umuramyi Mabosi amaze kugira indirimbo nyinshi harimo, Nkurase amashimwe, Zerubaberi, Urukundo wankunze, Bwira, Dufite Imana n'izindi nyinshi ushobora kuzibona unyuze ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa “MABOSI Official”. Muri icyo kiganiro, yanaboneyeho guteguza abakunzi be ko imbere afite imishinga myinshi, harimo no kuba ari gutegura gukora amashusho mu buryo bugezweho y' indirimbo Dufite Imana, ndetse nizindi muzo afite.

 

Reba dufite Imana ya Mabosi kuri: https://youtu.be/aE2Jc-h8jnk?si=to2ncYg-qrJMnTvB

 

Umwanditsi: Nyawe Lamberto 

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist