Ni Indirimbo Y'ibihe Byose! Umuramyikazi Gisa Cloudine Yasohoye Indirimbo Yitwa "KOMERA"
Gisa Cloudine ni umuhanzikazi uvuka mu Karere ka Musanze Umurenge wa Muhoza. Ni umukristo usengera mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhoza. Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya, yitwa "KOMERA"! Yatangarije abakunzi be ko icyatumye akora iyi ndirimbo ari uko yatumwe n'Imana gukomeza abantu bababaye, bari mu ntambara zitandukanye, ababwira ko Yesu Kristo abakunda kandi atabatererana. Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo menshi y'ihumure, kandi ni ndirimbo ushobora kubona unyuze ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa GISA CLOUDINE.
Mu
Kiganiro kirambuye yagiranye na CBN, abajijwe ku bijyanye n'uko yisanze akora umuziki
wo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati: " Navutse nsanga mu rugo ari
abakristo. Birumvikana ko natangiye kuririmba nkiri umwana, ndetse nkura
ndirimba no mu makorari atandukanye. Ibyo byambereye nk'isoko yo kwisanga nkora
umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.”
Gisa
ni umuhanzikazi utaramara igihe kinini mu muziki, kuko yatangiye gushyira mu
bikorwa ku mugaragaro ibyari inzozi ze mu mwaka ushize wa 2023, ari bwo
yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Nabonye ineza". Nyuma yaho
yaje gusohora indi ndirimbo, yise "Aho wansize"; ni indirimbo yakunzwe cyane, ari na
yo ndirimbo afite imaze kurebwa n'abantu benshi ku rubuga rwe rwa YouTube.
Umunyamakuru
wa CBN amubaza icyo iyi ndirimbo yaba ivuze kuri we, yagize ati: "Ni
ubutumwa Yesu Kristo yampaye ngo mpumurize abantu baboshywe, kandi bitoroheye. Mbabwire
ngo bakomere, lmana yo ntijya ishoberwa cyangwa ngo ibure inzira icamo itabara
abayo.”
Yakomeje
atangariza abakunzi be ko bakomeza kumushyigikira, no gukurikira ibihangano bye
ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha. Gisa nta muntu wihariye umufasha mu bikorwa
bye by'umuziki (management). Gusa ashimira umuryago we ukomeza kumuba hafi mu
bikorwa bye bya buri munsi.
Kugeza
ubu, Gisa amaze kugira indirimbo enye, arizo: Nabonye ineza, Shimwa, Aho
wansanze, na Komera. Yatangaje kandi ko imbere ahafite imishinga myinshi, harimo
no gushyira hanze izindi ndirimbo nshya nyuma y'indirimbo "KOMERA"
aherutse gusohora.
Umuhanzikazi
Gisa Cloudine ni umwe mu mu baramyi bo mu Rwanda, bakomeje gutanga icyizere mu
muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Reba
KOMER ya Gisa: https://youtu.be/u0hJatbsLxw?si=25JTI1Ae5GhtBo2A
UMWANDITSI: Nyawe Lamberto