SOCIAL

Itorero Peresibiteriyene Mu Rwanda – EPR, Remera Presbytery, Bibutse Abashumba N’abakristo Bazize Jenocide Yakorewe Abatutsi Mu 1994.

Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda – EPR, Remera Presbytery, bibutse abashumba n’abakristo bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni kuri uyu wa gatandatu taliki 1 kamena 2024, Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda – EPR, Remera Presbytery ifite icyicaro mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rukoma, akagari ka Remera, umudugudu wa Kabande, bibutse abahoze ari abakristo baryo bazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yahariwe kuzirikana Abatutsi bazize jenocide.

Ni umuhango witabiriwe n’nzego zitandukanye, harimo abayobozi bahagarariye amadini n’ amatorero ndetse n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye. Mu bashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango harimo Rev. Julie KANDEMA, akaba umuyobozi mukuru wungirije wa EPR, ndetse n’umuyobozi (mayor) w’ akarere ka kamonyi. Mu bandi bayobozi twavuga bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’Ingabo ku rwego rw’Akarere, uwa Polisi ku rwego rw’Akarere, urwa RIB ku rwego rw’akarere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma.

Uyu muhango wabimburiwe n’Igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa EPR Remera. I Remera Rukoma ni hamwe mu hantu haguye abatutsi benshi, nk’uko bigaragarira mu bimenyetso ndetse no mu buhamya bwa bamwe mu barokotse jenocide yakorewe Abatutsi muri uyu murenge wa Rukoma.

GAHIGI Athanas ni we watanze ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE. Nk’umwe mu bari  abarimu b’i Rukoma icyo gihe,  mu mpanuro ze yatangaje ko urubyiruko ari rumwe mu bakwiriye kumenya amateka cyane, no gusobanukirwa ibyabaye mu Rwanda. Yakomeje avuga ko mu 1959, ari bwo Abatutsi batangiye gutotezwa ku mugaragaro, amatugo aricwa andi araribwa, Abatutsi baricwa. Yagize ati: “Mri 1959, Abahutu bishyize hamwe kugira ngo bishyirireho Leta yabo. Kuva mu 1960 kugeza mu 163 abatutsi benshi barishwe, mu 1973 ingengabitekerezo yabaye nyinshi kurushaho, cyane ko icyo gihe hariho Leta ya Perezida Kayibanda Gregorie.”

GAHIGI Athanas atanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE

Hakurikiyeho Ubuhamya bw’uwarokotse jenocide yakorewe Abatutsi muri ako gace, ariwe KAYISENGE Olive. Yavuze ko ubwo bari bicaye hamwe batuje baganirira mu masaka, umuntu yaje yiruka ababwira ko nibatava aho bari bicwa. Icyo gihe bahise bahunga, buri wese atangira gukiza ubuzima bwe (wifuza kumva ubuhamya burambuye bwe wasura YouTube channel ya CBN TV: https://www.youtube.com/live/Q_Zw0QuxXqM?si=hNttybl58jHVIx8Z).

IJAMBO RY’ UHAGARARIYE IBUKA MU KARERE KA KAMONYI

Mu ijambo ry’uhagarariye umuryango Ibuka mu karere ka kamonyi yagarutse cyane ku bantu bapfobya, bagahakana, ndetse bakavuga amateka uko Atari. Yakomeje avuga ko dukwiriye kubamagana ndetse no kubirinda, by’umwihariko urubyiruko, anarushaho kurushishikariza gukomeza kwiga amateka no kumenya ibyabaye mu Rwanda.

IJAMBO RY’UMUYOBOZI W’ AKARERE KA KAMONYI

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yatangiye aha ikaze inzego zitandukanye zari zitabiriye uyu muhango, ndetse anashimira muri rusange abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka. Yashimiye kandi ubuyobozi bwa EPR bwateguye iki gikorwa, anashima ingabo zari iza FPR inkotanyi zahagaritse jenocide yakorewe Abatutsi amahanga arebera, zifatanyije n’uwari uzihagarariye ari we Perezida Paul Kagame. Yanaboneyeho gushima uwatanze ikiganiro kijyanye n’amateka y’ibyabaye mu Rwanda muri uyu muhango. Yakomeje asobanura ko jenocide itaturutse ku ihanurwa ry’indege ya Prezida Habyarimana Juvenal, ahubwo ashishikariza abantu kurushaho kwiga no gusobanukirwa amateka y’ ibyabaye. Yagarutse ku bavuga amateka nabi bayavuka uko atari; ashishikariza abantu kwirinda kupfobya no guhakana amateka ya jenocide yakorewe Abatutsi. Yakomeje ashima urubyiruko, atangaza ko rukwiriye guhabwa umwanya wo kwiga neza no gusobanukirwa amateka ya jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yaboneyeho kubwira abantu ko badakwiriye guheranwa n’agahinda, asaba inzego zirimo urubyiruko, n’abanyamadini gukomeza kugira uruhare rufatika mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenocide. Yagize ati:’’ Ni byiza ko ababyeyi bakomeza kwigisha amateka, guharanira kwigira, turinda ibyagezweho, ndetse duharanira gukomeza guteza imbere igihugu.” Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yasoje ashima abitabiriya uyu muhango anavuga ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yabagejejeho ijambo ribakomeza

 

IJAMBO RY’ UMUYOBOZI WUNGIRIJE WA EPR

Mu ijambo ry’ umuyobozi mukuru wungirije w’EPR mu Rwanda, wakiriwe na mayor w’akarere ka Kamonyi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yatangiye aha ikaze inzego zose zitabiriye uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30, harimo inzego z’umutekano, abanyamadini ndetse n’abashumba bagenzi be, bafatanyije, yagize ati: ’’Turabakunda. Ab’ I Remera ni bo twaje gufatanya na bo no kubafata mu mugongo.” Yatangaje ko Itorero ayoboye na ryo ryahekuwe, kimwe n’ igihugu cyose, Itorero  na ryo ryakubiswe hasi. Yakomeje avuga ko Itorero rya EPR ryakuyemo amasomo akomeye, ndetse yafashe iya mbere mu gukumira, no kurwanya ingengabitekerezo ya jenocide. Itorero Peresibiteriyene ryubatse inzibutso i Kirinda n’ i Remera Rukoma, kandi rifasha no gutabara abarokotse Jenocide, ndetse rikomeza no gukangurira Abanyarwanda kubungabunga ibyagezweho. 

Uyu muyobozi wa EPR wungirije yakomeje avuga ko Itorero ryasabye imbabazi mu rwego rwo kwicuza imbere y’Abanyarwanda ko ritabashije gukumira ibyabaga icyo gihe mu myaka 30 ishize. Akomeza avuga ko Jenocide yakorewe Abatutsi irangiye, basizeho gahunda yo gufasha no gutabara, kurihira abana bacikirije amashuri (kubishyurira). Yagize ati ati: ’’Itorero ryacu ryagize uruhare muri gahunda y’isanamitima. Kwibuka ni ngombwa, kuko kubibuka ari ibyacu, cyane ko na bo iki gihugu bambuwe cyari icyabo. Abakiri bato dukwiriye kubatoza ubunyangamugayo, kwirinda amacakubiri, no kwirinda urwango ndetse n’ivangura.”

Yasoje yihanganisha abari aho, ndetse abifuriza gukomera kuko kwibuka ari ubuzima. Yakomeje ashima abitabiriye uyu muhango ndetse ashima abaje kubafata mu mugongo. Yashimye EPR/Remera Presbytery yateguye iki gikorwa cyo kwibuka, abasabira umugisha ku Mana. Yashimye kandi abatanze ubuhamya, amakorari, abahanzi, abana bakinnye imikino, abari ku buhanga bw’ibyuma, ndetse muri rusange n’uwagize umusanzu uwo ari wo wose atanga muri iyi gahunda. Yagize ati: ’’Imana ibahe umugisha”. Ni na we wasoje ku mugaragaro uyu muhango wo kwibuka, wabereye muri uyu murenge wa Rukoma ho mu Karere ka KAMONYI. Yasabye abantu guhaguruka, abasoreza iki gikorwa mu isengesho.

Umwanditsi: Nyawe Lamberto


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist