UMWITOZO WAGUFASHA KUBABARIRA UWAGUHEMUKIYE (IMPANO YO KUBABARIRA IGICE CYA 4)
Mu nkuru iheruka twavuze ko tuzakora umwitozo
wadufasha gutanga imbabazi ku baduhemukiye.
Umwanditsi Pierre Pradervand atubwira zimwe mu
nteruro ushobora gukoresha wiga kubabarira.
Urugero: “
Niyemeje kubabarira kanaka ……………….. (aho hari utudomo urashyiramo izina
ry’uwakubabaje ryaba iry’umuntu, iry’ikigo runaka, itorero,…) kandi nakiriye
amahoro n’umudendezo bituruka mu kubabarira.
Iyo nteruro ikoresha imbaraga z’ubushake ufite,
bikarema imbaraga zigufasha guhinduka. Mu rugero rukurikira, wemerewe gukoresha
amagambo yawe ushaka, ku buryo icyo iyo nteruro ishaka kuvuga kidahinduka.
Izi ni interuro zitandukanye, ushobora
gukoresha ugerageza kubabarira uwakubabaje.
1.
Mpisemo kubabarira
………………… (urashyiramo izina ry’uwo wifuza kubabarira) uvuge n’icyo
yaguhemukiyeho. urugero: kuko
yiyegereje umugabo wanjye cg umugore wanjye kugeza amutwaye cg se kuko yirirwa
amvuga hose mu biro, kuko anteranya n’umukoresha wanjye, …
uravuga ikindi icyo ari cyo cyose umushinja
kuguhemukiraho.
2.
Nemeye
kurekura amarangamutima y’urwango, amarangamutima y’umujinya mwinshi mufitiye
(uravuga izina rye).
3.
Ndemera
neza ko kumubabarira (urashyiramo izina rye) ari njye bifitiye umumaro kuko
nzagira amahoro, nkagira ubuzima bwiza, nkashobora kwishima ntagifite uwo
mutwaro nirirwa nikoreye umvuna ku busa.
4.
Niyemeje
kumubabarira (urashyiramo izina rye) kandi ndemera kwakira amahoro n’umudendezo
bizanwa no gutanga imbabazi.
Muri izo nteruro zose, ushobora guhitamo imwe
ushaka, wumva yagufasha kubabarira uwakubabaje, ariko nawe ushobora guhimba
interuro mu magambo yawe.
Niba wemera Imana ukumva yabigufashamo,
ntutinye kuyibwira ngo igufashe.
Uwo ni umwitozo udakorwa umunsi umwe ngo uhite
ushobora kubabarira, ahubwo ni urugendo rukorwa, kugeza igihe ushoboreye
kubabarira. Bishobora kumara iminsi mike, amezi make cg se imyaka mike.
Uhitamo igihe runaka ku munsi, uzajya usubiramo
iyo nteruro wahisemo gukoresha. Ushobora kujya uyivuga mu gitondo, ku manywa cg
se nimugoroba. Biba byiza iyo ubivuga uranguruye ijwi rigasohoka, ukagerageza
kwitega amatwi ukumva ibyo uri kwibwira, ukava ku munwa ukinjira imbere muri
wowe. Ushobora kujya usubiramo iyo nteruro ukoresha, inshuro 2 cg se 3 ndetse
ushobora kuyisubiramo inshuro zirenze izo, kugeza ubashije kwiyumva. Gusa ni
byiza kubivuga buri munsi.
Ugomba kumva amarangamutima azamuka muri wowe
igihe uri kubivuga (umujinya, agahinda, urwango,…) ukayemera ntuyacire urubanza
kuko aje muri wowe, kandi nawe ntiwicire urubanza kuko uyagize. Niyo mpamvu ari
byiza kujya ahantu uri wenyine kandi wumva utuje kugira ngo ayo marangamutima
asohoke.
Niba uwo mwitozo uzamuye amarangamutima wabitse
muri wowe igihe kirekire kandi ukaba wumva unaniwe kuyakira, byaba byiza urebye
umuntu mukuru wizera akabigufashamo cg se ukareba umuganga ubizobereyemo
akabigufashamo.
Umutwaro w’urwango, inzika, umujinya,…
uraremera cyane kandi ugera aho ukananirwa kuwikorera kuko ibyo bibi byose
ubitse muri wowe bigenda byangiza wowe gahoro gahoro, byangiza ubwonko bwawe,
bikangiza ubuzima bwawe, kuko nyuma y’igihe ubifite ugira indwara z’umubiri
kandi wazivuza ntizikire, kuko ikizitera kiracyari muri wowe. Ariko iyo uhisemo
kubabarira uba uhisemo kubika muri wowe ibyishimo byo kubaho kandi uba uhisemo
ubuzima buzira umuze. Ibyo bituma ibyishimo bigaruka muri wowe, imbaraga
zikagaruka, n’ibindi byiza byinshi.
Kugira ngo ubyumve neza, wajya ahantu
hiherereye ariko ushobora kubona amabuye matoya n’amanini, ugafata ibuye
rishushanya ingano y’urwango ufite (uburemere bw’urwango, inzika, umujinya
ufite) ku muntu runaka cg se ku bantu runaka, ushaka kurekura cg se kuruhuka.
Uritware mu gafuka niba utinya ko abantu barikubonana, niba utabitinya uritware
mu ntoki. Ukore urugendo rungana n’iminota cumi n’itanu (15) cg se mirongo
itatu (30) usubiramo aya magambo uti: “ninjye uteruye iri buye, ntabwo iri buye
ari ryo rinteruye. Igihe cyose ndi bushakire kurishyira hasi ndabikora,
ndarishyira hasi”.
Icyo uzamenya ni uko ibuye rirakuremereye kandi
uri bushakire kurishyira hasi urarishyira hasi. Igihe uzashakira kurekura
urwango, uburakari n’inzika biri muri wowe uzabikora. Kubigumana ni uguhitamo
guhora mu karengane waba ubishaka cg utabishaka. Ni ukwemerera amarangamutima
mabi atari ayawe nk’uko iryo buye atari iryawe, kukugira umukoloni mu mutwe
igihe cyose kandi ndakeka ko nawe atari byo ushaka. Urufunguzo rwo kongera
kubona amahoro n’umudendezo ruri mu biganza byawe, niwemera kurekura
amarangamutima y’urwango, inzika n’umujinya.
Hari indwara yitwa constipation mu ndimi z’amahanga,
mu Kinyarwanda bayita impatwe, nta muntu wahitamo kubana nayo ku bushake kandi
azi neza ko hari umuti wamukiza. Ayo marangamutima y’umujinya n’ibindi bijyanye
nawo bigereranywa na constipation yo mu bwonko. Ariko icyiza cyayo ni uko yo
itandukanye na constipation isanzwe y’umubiri, kuko mu gihe ushobora kuvura
constipation y’umubiri ikoroha ariko ikongera ikagaruka, umuti constipation
y’ubwonko wo ntabwo ujya unanirwa kuvura, ntabwo ujya utsindwa, wo uravura
kandi ugakiza burundu. Ingaruka z’uwo muti wo kubabarira ni ukongera kubona
ibyishimo byo kubaho wari warabuze, koroherwa kw’imbere muri wowe mu mutima.
Abantu benshi baba barababajwe cg se
barahemukiwe bakunda kuvuga ngo “nataza kunsaba imbabazi, nakomeze ategereze,
sinzamubabarira”.
Ikibabaje ni uko ushobora kuba ari wowe uzahora
utegereje ko aza kugusaba imbabazi, kandi ibyo ushobora kubitegereza iminsi
myinshi, amezi menshi, imyaka myinshi cg se ubuzima bwawe bwose. Kandi urwango
cg se ibindi bitekerezo bibi biterwa no kutababrira, byo ntabwo bizakuvamo ngo
bigende ahubwo bizakugumamo n’iyo wava muri ubu buzima uzabijyana muri wowe.
Ushobora gusanga ibyo tutashatse kwiga no gukora muri ubu buzima tuzakomereza
amasomo yabyo mu bundi buzima. Kandi uko wanga kwiga isomo runaka uryigizayo
niko kuryiga nyuma bizagukomerera kurushaho.
Ku bemera bibiliya ijambo ry’Imana rivuga ko
Umuremyi wacu adushakira ibyiza kandi ibyo uwo Muremyi afite, avuga ko natwe
ari ibyacu. Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 15:11-32 havugwa umugani
w’umwana w’ikirara. Umwana muto uwo wari warabaye ikirara, amaze kugaruka
umubyeyi we akamwakira, mukuru we yararakaye aravuga ati: “reba nawe. Uzi
imyaka yose maze ngukorera. Nta tegeko ryawe na rimwe narenzeho, nyamara
ntiwigeze umpa n’agahene ngo nishimane n’inshuti zanjye. None uriya muhungu
wawe wamaze ibyawe abisangira n’indaya, igihe abungutse uba ari we ubagira
ikimasa cy’umushishe”. Se aramubiza ati: “mwana wanjye wowe turahorana n’ibyo
mfite byose ni ibyawe”. Iryo sezerano rirakomeye kuko ntabwo yamubwiye 99%
y’ibyo mfite ni ibyawe ahubwo yaramubwiye ngo ibyo ntunze byose ni ibyawe. Ijana
ku ijana (%) y’ibyo Imana itunze, natwe turabifite, ni ukuvuga ko n’imbabazi
ziri muri twebwe, ahubwo icy’ingenzi ni ukwemera kuzirekura.
Tubararikiye kuzakomeza gukurikira iri somo,
ryadufasha gutanga imbabazi ku watubabaje cg se ku waduhemukiye.
Imana ibahe umugisha.
Byanditswe na NAHAYO Pélagie
Ibyifashishijwe:
Igitabo “se faire le cadeau du pardon” cya
Pierre Pradervand.