SOCIAL

Uwari Umuyobozi Wa Kaminuza Ya UTB Prof Dr Simon, Yitabye Imana

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024 ni bwo  inkuru y'incamugongo yatangiye gusakara hose ko uwari umuyobozi mukuru  wa UTB Prof Dr Simon Wiehler yapfuye.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu  Prof Dr Simon   yapfuye ku wa mbere tariki ya 10 Kamena nk’uko byanyujijwe mu itangazo ry'umuyobozi wa UTB wungirije ushinzwe amasomo ry'uko uwari umuyobozi mukuru wayo yapfuye ku wa 10 Kamena 2024.

Prof Dr Simon  wayoboraga Kaminuza ya UTB yakoze imirimo itandukanye nkaho yabaye Umuyobozi wungirije muri Kaminuza y'ubuvuzi ya Fins muri Uganda aba umushakashatsi n'inzobere mu gutegura imishinga.

Prof Dr Simon  kandi yahuguye abashakashatsi n'abasesenguzi, ndetse akora ubushakashatsi mu nzego zitandukanye muri siyansi mbonezamubano na politike, n'indi mirimo itandukanye.

Uyu Prof Dr Simon  yatangiye kuyobora Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu UTB muri 2022, akaba apfuye ayimazemo imyaka ibiri gusa. Imama imuhe iruhuko ridashira.

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist