KUBABARIRA NI BUMWE MU BURYO BWIZA BWO KWIKUNDA
Mu nkuru zabanje twabonye ko kubabarira
uwakubabaje, ari ukwiha impano ku giti cyawe, kuko ari wowe utanze imbabazi
bigirira akamaro. Twabonye ko, iyo utanze imbabazi uba ufashije benshi bibaza
niba bagomba kubabarira, iyo wihoreye ku wakubabaje nabwo uba ufashije benshi
bumva ko kubabarira atari ngombwa. Twabonye
ko kubabarira ari ukurekura imfungwa no gusobanukirwa neza ko imfungwa yari wowe
ubwawe.
Twabonye ko kutababarira bigusenya wowe ubwawe
ndetse bikagusenyera umuryango, tubona ko gutanga imbabazi bigarura ubuzima
n’ibyishimo byo kubaho.
Mu nkuru iheruka twabonye umwitozo twakora buri
munsi, ukadufasha gutanga imbabazi ku baduhemukiye. Tubararikiye gusoma inkuru
zabanje kugira ngo mushobore gusobanukirwa neza ibyo tuvuze mu nshamake.
Ibyo byose tubikura mu gitabo cy’umwanditsi
Pierre Pradervand kivuga ku kwiha impano yo kubabarira.
NELSON MANDELA perezida wa mbere wa Afurika
y’epfo, ni urugero rwiza rwo kubabarira. Baramubajije ngo ni gute yafunzwe
imyaka irenga 27, ariko agasohoka adafite inzika yo kwihorera ku bamufunze,
maze arasubiza ati: “inzika yangiza nyir’ukuyigira. Iyo wanze umuntu uba
umuhaye umutima wawe n’ubugingo bwawe. Ibyo bintu uko ari bibiri ntukabitange”.
Amarangamutima mabi yose ni umusemburo w’icyo
twita guhangayika (stress) kandi agira ingaruka mu mitekerereze yacu no ku
mubiri wacu inyuma, bitewe n’uburemere ayo marangamutima afite muri twebwe.
Hari isomo ryiga, ku isano iba hagati
y’ubwirinzi bw’umubiri ari bo basirikare bashinzwe kurinda umubiri bagatuma
tugira ubuzima bwiza (buzira umuze) n’imikorere y’imitekerereze ya muntu
igengwa n’ubwonko. Ubushakashatsi bwerekanye ko ubwirinzi bw’umuntu bukora
bugendeye ku bitekerezo umuntu afite no ku marangamutima afite. Igitekerezo
kibi cy’urwango, inzika, umujinya,… cyohereza ibimenyetso bibi cg se amakuru
mabi mu rwungano rushinzwe ubwirinzi bw’umubiri narwo rugakoresha imbaraga
zishobora kwangiza umubiri. Ibitekerezo byose bibi bizamura uguhangayika
gukabije ari byo twakwita stress kandi bikohereza ibimenyetso bitari byiza mu
mubiri. Aho ni ho bajya bahuriza ibitekerezo bibi (amarangamutima mabi)
n’indwara ya cancer. Ibyo kandi bikora ikinyuranyo ku marangamutima meza cg se
ku bitekerezo byiza kuko nabyo byohereza ibimenyetso byiza,, ari nabwo butumwa
bwiza mu bwirinzi bw’umubiri, nabwo bukagira icyo bukora butera umubiri
imbaraga bityo ukagira ubuzima buzira umuze. Icyo dukwiye kumenya ni uko ari
twe, bubatsi b’umubiri wacu, ku rwego natwe ubwacu tudatekerezaho. Ibyo rero
birashimangira ubutumwa buri muri iyi nkuru: kubabarira ni imwe mu mpano, nziza kandi zikomeye, ushobora kwiha kandi
ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwikunda.
Ubutaha niwumva hari uwo ugomba kubabarira cg
hari icyo ugomba kubabarira, uzibaze iki kibazo uti: “ese ndikunda bihagije ku
buryo nshobora kureka ibyahise n’uburemere bw’umubabaro byanteye”?
“Ese ndikunda bihagije ku buryo ku buryo
nakwemera ibyambayeho, nkemera gufata ubuzima bwanjye mu biganza byanjye, aho
kugira ngo njye mpora numva ko narenganye”?
“Ese ndikunda bihagije ku buryo ku buryo nagira
icyizere cyo kubaho, nanjye nkigirira icyizere nkabwira ubuzima ngo, YEGO,
kubaho birashoboka”?
Igihe
cyose nanze kubabarira ni ukuvuga ko mba mpisemo guhora mbabaye. Ni igikorwa cy’ubugome mba nikoreye, kuko ni
uguhitamo gutanga amakuru mabi mu bwirinzi bw’umubiri wanjye nabwo bugasohora
ibyangiza umubiri. Ni ukubwira ubuzima bwiza ngo, OYA singukeneye, mpisemo
kwigumira mu byambabaje, sinshaka gukomeza kubaho. Kutababarira, si ukwiha
igihano kibabaje gusa, ahubwo ni no kwikorera iyicarubozo. Iyicarubozo
ry’ibyishimo byo kubaho, iyicarubozo ry’amahoro n’umudendezo by’imbere muri
wowe, ibyo byose bikaba bitangwa no
kubabarira.
Ariko kandi iyo tubirebye neza, ushobora
gusanga abo baduhemukiye twita abanzi bacu ari nabo nshuti nziza zacu kandi za
hafi, kuko duhorana nabo, kubera guhora tuzirikana ibyo badukoreye bitari
byiza, ni ukuvuga ko baduhora hafi mu bitekerezo byacu. Kugira ngo ibyo
tubirenge, biradusaba gukora urugendo mu mitekerereze yacu.
Burya niwumva umuntu akora ibikorwa by’ubugome
ujye ubabara ku bwe kandi umugirire impuhwe, kuko nubwo abakorewe ibyo bikorwa by’ubugome
babaje cyane, ariko uwo ababaje kubarusha kuko, aba yarananiwe kurenga
ibyamubabaje, bikamubamo bikamukuriramo maze bigasohokera mu bikorwa bye.
Hari ikintu cy’ingenzi gituma kubabarira
bigorana cg se ntibinashoboke, ari cyo umujinya.
Urugero ruri mu nkuru ikurikira rwabitwereka
neza. Umuntu umwe witwa Eric, yagiranye umubano n’umugore wabaga muri Amerika,
afite intego yo kubana nawe. Mu mubano wabo, hari ibimenyetso byinshi kandi
bitandukanye byerekaga Eric ko akwiye kwitonda akabitekerezaho neza mbere yo
gufata icyemezo cyo kubana n’uwo mukunzi we. Ibyo bimenyetso yabyimye amaso
n’amatwi arakomeza, maze biyemeza kujya gusezeranira mu burayi aho ababyeyi be
bari batuye. Eric yari afitanye umubano mwiza n’ababyeyi be, ku buryo bari
baremeye ko, ari bo bazakira abageni n’abashyitsi ku munsi w’ubukwe bwabo.
Ariko mbere y’ubukwe, bari barabaye nk’abifata cyane, bamaze kumenya ko umwana
wabo agiye kubana n’umugore watandukanye n’umugabo we wa mbere, kandi mu
muryango wabo nta muntu wari warigeze abana n’umugore watandukanye n’uwo
babanaga. Ibyo byatumye bakira umuhungu wabo n’umukazana wabo mbere y’ubukwe, ariko
mu kubakira byasaga nk’aho bakonje, ku buryo umuhungu wabo yabonye ko
batishimye nk’uko bisanzwe. Nyuma
y’ubukwe bari mu kwezi kwa buki, umugabo yari yishimiye cyane umugore we kandi
yumvaga nta kibazo amufiteho. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa, bari mu gihugu
cy’amahanga kitari icyabo kuko niho umugabo yagombaga gukomereza akazi, umugore
yarabyutse arakaye cyane, abwira umugabo we Eric ati: “sinagombaga kubana nawe
kandi ubu ngiye kwigendera.” Mu kanya gato yahise afata ibye aragenda, asubira
iwabo. Eric byaramurenze agira umujinya mwinshi cyane, ariko ntabwo yarakariye
umugore we, ahubwo yarakariye ababyeyi be, avuga ko ari bo batumye umugore we agenda,
kuko batamwakiriye neza bamwishimiye maze akabibona ko batamwishimiye, ibyo
bikaba ari byo bitumye yigendera. Yahise afata ikaramu abandikira ibaruwa irimo
umujinya, inzika n’uburakari bikomeye yari abafitiye. Nyuma y’igihe, nibwo yaje
kumenya ko ibyo byari ugusohora umujinya yari yifitiye we ubwe, kuko atigeze
yita ku bimenyetso bitukura byose yabonye mbere yo kubana n’uwo mugore we. Ku
bw’amahirwe yaje kumenya n’inshuti nziza muri icyo gihe yari afite ibyo bibazo,
iyo nshuti yari ifite ubunararibonye ku mitekerereze ya muntu n’ubuzima bwo
mutwe. Eric yamutekerereje ibihe bikomeye ari gucamo, amubwira n’urwandiko
yandikiye ababyeyi be, yari agiye kuboherereza. Iyo nshuti imugira inama yo
kuba aretse kurwohereza, akazabanza akongera kubitekerezaho. Nyuma y’igihe,
Eric yaje gufata rwa rwandiko ararutwika, amaze gutekereza cyane akabona ko
rwashoboraga gutera agatotsi mu mubano mwiza yari asanzwe afitanye n’ababyeyi
be. Iyo uburakari bwe bugumaho, ntabwo yari gushobora kubabarira ababyeyi be,
ariko buhoro buhoro bwagiye bugabanuka, abona ko ahubwo ababyeyi be barebaga
neza umugore we kumurusha. Yasobanukiwe ko ababyeyi be, kubera uburambe
bw’ibyiza n’ibibi by’ubuzima bari bafite bari basobanukiwe kandi babona
ibishobora gukurikiraho. Ariko birinze gusa n’ababyivangamo kuko bumvaga ko
bari baragerageje gutanga uburere buboneye ku bana babo. Umujinya we wagiye
ugabanuka buhoro buhoro, bigera aho yumva agomba kubabarira. Yamenye ko umuntu
wa mbere akwiye kubabarira ari we ubwe, kuko atigeze yita ku bimenyetso byose
byamwerekaga ko akwiye kugenza gake uwo mubano we n’uwo yiteguraga kubana nawe,
yumvise agomba kwibabarira, kuko atigeze atega amatwi ijwi ry’imbere muri we.
Nuko atangira urugendo rwa kabiri rwo kwibabarira kuko atahaye agaciro
ibimenyetso bitukura byose yabonye mu nzira ye, no gusobanukirwa impamvu
atabyitayeho. Buhoro buhoro asobanukirwa ko, ari ubwoba yari afite imbere muri
we bwamuteye iyo myitwarire. Birangira amenye ko atari ababyeyi be, agomba
kubabarira kuko nta kosa bafite, si umugore we kuko nawe ntiyari atuje ahubwo yari
ajagaraye kumurusha kandi yagerageje kubimwereka, abona ko nawe yakoresheje
ubushobozi yari afite muri icyo gihe n’ubwo bwari buke butamufashije.
Yasobanukiwe ko, ibyo byose byamubayeho, byari ukugira ngo agire ubumenyi
buhagije, buzamufasha guhitamo neza umufasha ukwiriye bakomezanya urugendo
rw’ubuzima. Yavuze ko nyuma y’ibyo byose, yongeye kwishimira ubuzima.
Tubararikiye kuzakurikira igice kizakurikiraho kizadusobanurira ku gusaba imbabazi no kuzitanga.
https://youtu.be/75iPU7go51o?si=5ywTpSwAfIwW2_fJ
Ibyifashishijwe:
Igitabo “se faire le cadeau du pardon” cya Pierre Pradervand.
Umwanditsi: NAHAYO Pélagie