Story & Quotes

Buri Munsi Yahaga Umugati Umusaza Usabiriza… Ariko Ntiyigeraga Amushimira Na Rimwe.


Muraho, iyi ni inkuru ya Natalie, Natalie yari afite iduka rigurisha imigati aho yaratuye. Yahoraga ategura umugati umwe cyangwa ibiri yo guha abasabirizi banyuraga aho.

Buri munsi, hari Umusaza usabiriza wazaga akamuha umugati. aho kuvuga ngo urakoze, akamubwira ati: “Ibibi ukora bigumana nawe, ibyiza ukora bikakugarukira. Ibi byakomeje iminsi myinshi. Buri munsi, uwo musaza, yafataga umugati akavuga ati: “ibibi ukora bigumana nawe, ibyiza ukora bikakugarukira. Natalie yarakajwe n'amagambo amwe ahora abwirwa buri munsi, aho gushimirwa. Umusaza ntabwo yigeze agaragaza ijambo ryo gushimira byibuze “Murakoze”. Natalie aribaza ati: “buri munsi uyu musaza uvuga aya magambo! Aba ashaka kuvuga iki?

Umunsi umwe, umugore yarambiwe aya magambo yabwirwaga. Aribwira ati:” Ngomba kwikiza uyu musabirizi udashima” Arangije ashyira uburozi ku mugati yari yateguriye guha wa musaza. Abonye umusaza aje agana ku iduka rye nkuko bisanzwe, yumva umutima uramuriye, aribaza ati: “ndimo gukora ibiki”? ahita ajugunya umugati mu muriro. Maze amuha umugati usanzwe. Nkibisanzwe, umusaza yaraje afata umugati, maze aramubwira ati: “Ikibi ukora kigumana nawe, Ibyiza ukora bikakugarukira. Natalie arongera ararakara. Hum! Aribwira mu mutima ati: “iyo uriya mugati uroze nywumuha”.

Kuri uwo mugoroba Natalie ari mu rugo, yumvise ukomanga ku rugi. Akinguye, abona ni umuhungu we. Umuhungu we yari amaze igihe yaramubuze ataba mu rugo. Yari yarananutse kandi ubona ananiwe. Imyenda yaramucikiyeho kandi isa nabi. Umuhungu we ati: “Mama, amaherezo ndagarutse mu rugo”. Ngeze mu bilometero bibiri uvuye hano, nagize integer nke nitura mu muhanda kuko nari nshonje cyane ku buryo ntashoboraga gukomeza. Ariko Imana yantabaye. Uyu munsi umusaza usabiriza arokoye ubuzima bwanjye. Yampaye umugati ngo ndye, ati: “ibi nibyo biryo byanjye by’umunsi. Ariko birye kuko ni wowe ubikeneye kundusha. Hanyuma aragenda, agenda avuga ngo: “ibibi ukora bigumana nawe, Ibyiza ukora bikakugarukira. Nyuma yo kumva umuhungu we, mu maso ha Natalie harahindutse ... biramurenga atangira gutitira. Yamenye ko ari wa musaza, yatekereje ku mugati yari yashizemo uburozi muri icyo gitondo. Ko iyo aza kuwuha wa musaza, Umuhungu we ari we wari kurya uwo mugati. Uwo munsi nibwo yamenye agaciro nyako k’amagambo wa musaza avuga ngo: “Ibibi ukora bigumana nawe, Ibyiza ukora bikakugarukira”.


Umwanditsi: HIMBAZA Yves

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist