SOCIAL

KUMENYA KUVUGA KO WAKOREWE AMAKOSA


Mu nkuru zabanje twabonye ko kubabarira uwakubabaje, ari ukwiha impano ku giti cyawe, kuko ari wowe utanze imbabazi bigirira akamaro. Twabonye ko, iyo utanze imbabazi uba ufashije benshi bibaza niba bagomba kubabarira, iyo wihoreye ku wakubabaje nabwo uba ufashije benshi bumva ko kubabarira atari ngombwa. Twabonye ko kubabarira ari ukurekura imfungwa no gusobanukirwa neza ko imfungwa yari wowe ubwawe.

Mu nkuru iheruka twabonye ko kubabarira ari imwe mu mpano nziza kandi zikomeye ushobora kwiha, kandi ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwikunda.

Igihe cyose nanze kubabarira ni ukuvuga ko mba mpisemo guhora mbabaye no gukurura indwara z’umubiri zidakira. Tubararikiye gusoma inkuru zabanje kugira ngo mushobore gusobanukirwa neza ibyo tuvuze haruguru.

Mu buzima bwacu busanzwe abantu benshi ntabwo bajya bamenya ko bakoze amakosa. Ni gute byabaza mu mutwe gusaba imbabazi kandi batazi ko bakoze n’amakosa?

Iyo ukorewe amakosa ugaceceka, ibyo bishobora gutera ibibazo byinshi mu mibanire, kurusha kudasaba imbabazi igihe wakoze amakosa. Iyo ucecetse ntuvuge ko wakorewe ikosa, ibyo bituma umujinya cg se inzika byibika muri wowe, ikindi cyiyongeraho ibyo bishobora gutuma ugukorera ayo makosa akomeza kuyakora kuko azi ko ntacyo bigutwaye.

Ibyo biba ingenzi cyane hagati y’abashakanye, kubwira muganzi wawe ko yagukoreye amakosa igihe cyose yagize imyitwarire utishimiye, kuko kubyihorera ukabiceceka, bikomeza kwibika muri wowe, hanyuma byamara kuba byinshi bigaturika, ari naho hashobora kuvamo guta urugo nta n’ikintu na kimwe akubwiye cyabiteye.

Iyo ubwiye umuntu ko yakosheje uba umuhaye ubutumwa bw’ingenzi cyane ku byo ukunda n’ibyo udakunda, ku byo wihanganira n’ibyo utihanganira, kandi iyo ubimubwiye uba wizeye ko ashobora kutabisubira. Iyo umaze kubivuga wumva umerewe neza kandi uruhutse muri wowe, kurusha uko waceceka maze ukabika umujinya muri wowe kandi ukagenda urushaho kuba mwinshi.

Igihe ugize akamenyero ko kubwira mugenzi wawe ko yakoze amakosa mu bintu runaka bigaragara, ibyo bizaba umuco wanyu maze bibarinde kutumvika kwa hato na hato kandi guhoraho. Ibyo kandi bikurinda gucira urubanza mugenzi wawe.

Mugenzi wawe ashobora no kuba azi ko yakoze amakosa ariko agahitamo kudasaba imbabazi, kumubwira ko yakosheje akwiye gusaba imbabazi bishobora gutuma amenya koko, ko imyitwarire ye, yakubabaje.

Ariko kandi ntabwo ugomba kubwira uwakubabaje gusaba imbabazi gusa ngo umwereke ko yakoze amakosa, ugomba no kuba witeguye muri wowe kumubabarira, bitabaye ibyo kumubwira ko yakosheje ntacyo byaba bimaze.

Uramutse kandi ubimubwiye agahitamo kwanga gusaba imbabazi, ibyo nta kibazo kuri wowe, kuko icy’ingenzi uba wagikoze, ari cyo gutanga ubutumwa bw’uko utishimiye imyitwarire yagize. Ibyo ni ingenzi cyane kuri wowe kuko ni bumwe mu buryo bwo kwiyubaha no kwiyubahisha.

Ibyifashishijwe:

Igitabo “se faire le cadeau du pardon” cya Pierre Pradervand.

Umwanditsi: NAHAYO Pélagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist