UBURYO BWIZA WABWIRAMO UMUNTU KO YAKOZE AMAKOSA
Mu nkuru
zabanje twabonye ko kubabarira
uwakubabaje, ari ukwiha impano ku giti cyawe, kuko ari wowe utanze imbabazi
bigirira akamaro. Twabonye ko, iyo utanze imbabazi uba ufashije benshi bibaza
niba bagomba kubabarira, iyo wihoreye ku wakubabaje nabwo uba ufashije benshi
bumva ko kubabarira atari ngombwa. Twabonye ko kubabarira ari ukurekura
imfungwa no gusobanukirwa neza ko imfungwa yari wowe ubwawe.
Mu nkuru iheruka twabonye ko kubabarira ari imwe mu mpano nziza kandi
zikomeye ushobora kwiha, kandi ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwikunda.
Igihe
cyose nanze kubabarira ni ukuvuga ko mba mpisemo guhora mbabaye no gukurura
indwara z’umubiri zidakira. Tubararikiye gusoma inkuru zabanje kugira ngo
mushobore gusobanukirwa neza ibyo tuvuze haruguru.
Mu buzima
bwacu busanzwe abantu benshi ntabwo bajya bamenya ko bakoze amakosa. Ni gute
byabaza mu mutwe gusaba imbabazi kandi batazi ko bakoze n’amakosa?
Iyo ukorewe
amakosa ugaceceka, ibyo bishobora gutera ibibazo byinshi mu mibanire, kurusha
kudasaba imbabazi igihe wakoze amakosa. Iyo ucecetse ntuvuge ko wakorewe ikosa,
ibyo bituma umujinya cg se inzika byibika muri wowe, ikindi cyiyongeraho ibyo
bishobora gutuma ugukorera ayo makosa akomeza kuyakora kuko azi ko ntacyo
bigutwaye.
Ibyo biba
ingenzi cyane hagati y’abashakanye, kubwira muganzi wawe ko yagukoreye amakosa
igihe cyose yagize imyitwarire utishimiye, kuko kubyihorera ukabiceceka,
bikomeza kwibika muri wowe, hanyuma byamara kuba byinshi bigaturika, ari naho
hashobora kuvamo guta urugo nta n’ikintu na kimwe akubwiye cyabiteye.
Iyo ubwiye
umuntu ko yakosheje uba umuhaye ubutumwa bw’ingenzi cyane ku byo ukunda n’ibyo
udakunda, ku byo wihanganira n’ibyo utihanganira, kandi iyo ubimubwiye uba
wizeye ko ashobora kutabisubira. Iyo umaze kubivuga wumva umerewe neza kandi
uruhutse muri wowe, kurusha uko waceceka maze ukabika umujinya muri wowe kandi
ukagenda urushaho kuba mwinshi.
Igihe ugize
akamenyero ko kubwira mugenzi wawe ko yakoze amakosa mu bintu runaka
bigaragara, ibyo bizaba umuco wanyu maze bibarinde kutumvika kwa hato na hato
kandi guhoraho. Ibyo kandi bikurinda gucira urubanza mugenzi wawe.
Mugenzi wawe
ashobora no kuba azi ko yakoze amakosa ariko agahitamo kudasaba imbabazi,
kumubwira ko yakosheje akwiye gusaba imbabazi bishobora gutuma amenya koko, ko
imyitwarire ye, yakubabaje.
Ariko kandi
ntabwo ugomba kubwira uwakubabaje gusaba imbabazi gusa ngo umwereke ko yakoze
amakosa, ugomba no kuba witeguye muri wowe kumubabarira, bitabaye ibyo
kumubwira ko yakosheje ntacyo byaba bimaze.
Uramutse kandi ubimubwiye agahitamo kwanga gusaba imbabazi, ibyo nta kibazo kuri wowe, kuko icy’ingenzi uba wagikoze, ari cyo gutanga ubutumwa bw’uko utishimiye imyitwarire yagize. Ibyo ni ingenzi cyane kuri wowe kuko ni bumwe mu buryo bwo kwiyubaha no kwiyubahisha.
https://youtu.be/VGKN5s7xeh4?si=xvw7a1NuRgWvuRMf
Ibyifashishijwe:
Igitabo “se
faire le cadeau du pardon” cya Pierre Pradervand.
Umwanditsi: NAHAYO Pélagie