HEALTH

Abarenga 200 Bamaze Gukingirwa Icyorezo Cya Marburg

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga 200 bamaze gukingirwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda ruherutse kwakira dose 700 z’inkingo za Marburg kandi hari izindi ziteganya kugera mu Gihugu mu gihe cya vuba, zikazafasha mu gukingira abafite ibyago byo kwandura iki cyorezo. 

Minisitiri w'ubuzima Dr. Sabin NSANZIMANA

Minisitiri Dr Nsanzimana yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yari kumwe n’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku miterere y’Icyorezo cya Mpox ndetse na Marburg muri Afurika.


Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist