INGARUKA MBI ZA TELEFONE NGENDANWA KU BUZIMA BWACU
INGARUKA MBI ZA TELEFONE KU BUZIMA BWACU
Mu bihe bitambutse tutaratangira gukoresha
telephone, ibikoresho by’itumanaho twakoreshaga byari ingenzi kuri twe. Ndetse
abenshi iyo dusubije amaso inyuma, ntabwo twiyumvisha neza ukuntu byashobokaga,
kubaza cg kubwira amakuru umuntu utuye mu yindi ntara, bikamugeraho kandi nawe
akagusubiza. Ibyo byarashobokaga kandi byari ingirakamaro kuri twe, ikirenze
kuri ibyo ntabwo byangizaga ubuzima bwacu.
Muri iki gihe tugezemo iterambere rirakataje,
kandi ryazanye ibisubizo byinshi mu bijyanye n’itumanaho. Uwazana umuntu
wabayeho telephone zitaraza, akabona uburyo zitanga amakuru ku buryo bwihuse
kandi zikayageza aho ari ho hose nyirayo yifuza ko agera mu kanya gato cyane,
yakeka ko ari mu nzozi. Telephone ziradufasha cyane mu kwihutisha amakuru
kurusha uko byakorwaga kera.
Izi telephone zidufasha cyane mu itumanaho ni
ibiki zivugwaho bitari byiza?
INGARUKA ZA
TELEFONE KU MASO
Nk’uko tubikesha urubuga rwa sante magazine,
guhoza amaso atumbiriye mu kirahure cya telephone bishobora kwangiza ubuzima
bw’amaso yawe, harimo kurwara umutwe, kumva amaso ananiwe, amaso ashobora kukurya cg se ukayabyiringira,
ushobora kugira ijisho ryumagaye, kunanirwa kureba neza, … ndetse ushobora no
kugira ibibazo bikomeye mu maso birenze ibyo tuvuze.
Kumara igihe kirekire ureba muri telephone yawe
ngendanwa byangiza imboni y’ijisho ndetse biri mu bintu byongera ibibazo byo
kutabona neza kumaze kwiganza muri iki gihe.
Hari abagore 2 b’abongereza bavuze ko bagize
ubuhumyi bw’igihe gito, kubera kumara
igihe kinini bareba muri telephone ngendanwa. Bombi bakundaga kurara bareba
muri telephone zabo nijoro bagiye mu buriri.
INGARUKA ZA
TELEFONE KU BITOTSI
Imwe mu ngaruka mbi za telephone zakunzwe
kugaragazwa ni iyo urwo rumuri rwa telephone rugira ku bitotsi. Twese dukwiye
kubimenya ko urumuri rwa telephone atari rwiza ku buzima bwacu, haba ku maso
yacu ndetse no ku bitotsi.
Icyo twakwita isaha y’umubiri wacu igendera ku
rumuri, iyo hari urumuri umubiri uba maso, iyo urumuri rugabanutse umubiri
ugira ibitotsi. Kuguma ureba muri telephone yawe kandi bwije bishobora gutuma
ubura ibitotsi nijoro, cyangwa se ugasinzira nabi. Gukomeza kureba mu rumuri
rwa telephone nijoro, bibuza ubwonko kuvubura umusemburo wa melatonine ari wo
utuma tugira ibitotsi, ibyo bikaba byatuma ubura ibitotsi igihe ugiye kuryama,
bikaba byatuma usinzira nabi cyangwa se wasinzira ukabyuka wumva unaniwe,
utaruhutse neza.
INGARUKA ZA
TELEFONE KU BWONKO
Ibyo ni ibintu byakomeje kugibwaho impaka
n’abahanga, kuva mu myaka itambutse kugeza uyu munsi. Abashakashatsi bamwe
bagerageza guhuza kanseri y’ubwonko n’ibyo wagereranya n’amashanyarazi biba
muri telefone bikurura amajwi akaza cg se agasohoka muri telephone.
Ubushakashatsi buheruka bwakoze na Amerika (National Toxicology Program),
bwerekanye ukwiyongera kwa kanseri y’ubwonko n’iy’umutima ku mbeba zashyizwe
ahantu hegeranye n’imbaraga zikurura amajwi z’uburyo butandukanye. Gusa iyo
sano iba hagati y’ibikururura amajwi n’ingaruka zabyo ku buzima ntibiremezwa
neza.
Hari inyandiko zimwe zivuga ko hari ukwiyongera
kw’ibibyimba byo mu bwonko ku bantu bakoresha telephone igihe kirekire, ari yo
mpamvu CIRC (Centre international de recherché sur le cancer)yashyize
inyakiramajwi ku rutonde rw’ibyatera kanseri.
Imbuga nkoranyambaga
zongera ibyago byo kugira indwara y’agahinda gakabije.
Telephone zitwa smartphone, ziduhuza n’isi yose
dutanga amakuru yacu kandi dukurikira n’ay’abandi, ibyo biri muri bimwe bigira
ingaruka ku buzima bwacu bwo mu mutwe, harimo guhora umuntu afite ubwoba,
kugira agahinda gakabije no kugira ibibazo mu bijyanye n’imirire.
INGARUKA ZA
TELEFONE KU IJOSI NO KU NTOKI
Iki ni ikibazo abantu benshi badakunda
gutekerezaho, akenshi bagira ngo ni izindi ndwara barwaye, ariko nubigenzura
nawe ushobora kuzasanga bituruka kuri iyo telephone yawe. Guhora wubitse umutwe
ureba muri telephone yawe bitera ikibazo imitsi yo ku ijosi, cyane cyane inyuma
ku bikanu, ugasanga uhora wivuza ibikanu bidakira kandi igisubizo kiri mu ntoki
zawe. Ibyo ni bibi cyane ku bana bose bakiri mu myaka yo gukura kuko bishobora
kubatera ubumuga.
Ikindi ni uko hari abavuga ko guhoza urukoki
rwawe muri telephone bishobora kwangiza imitsi y’intoki cyane cyane igikumwe
kikakubabaza kandi ntigikomeze gukora nk’uko bisanzwe. Ibyo kandi biba no ku
bantu bakina imikino bakoresheje ibyitwa manette, ibyo si byiza ku ntoki zacu.
INGARUKA ZA
TELEFONE KA BANA BATOYA
Abahanga benshi bahuriza kuri iki kintu kivuga
ko “guhoza abana bacu muri telephone nta
kiza na kimwe bibazanira, ahubwo bibakururira ibyago byinshi”. Umuryango
muzamahanga wita ku buzima (OMS), n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe uburezi
bw’abana, bibuza ibikorwa byose byakorerwa kuri telephone ku mwana utarageza ku
myaka ibiri (2), mu gihugu cy’ Ubufaransa ho bageza ku myaka itatu (3). Ibyo
bintu byose bareberaho ayo mashusho bigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko
bwabo, byangiza imikorere yabo y’ubwonko ijyanye no kwibuka,, ikangiza
ibijyanye no kwita ku bintu (kubireba cg kubikora ubyitondeye), bikangiza
guhuza ibikorwa kwabo n’ibyo barimo. Bishobora kubatera umunaniro uhoraho,
kunanirwa gusinzira cg se gusinzira nabi, guhangayika no guhorana ubwoba.
UKO WAKWIRINDA IZO
NGARUKA ZOSE
Kuko turi mu isi y’ikoranabuhanga kandi
ibikorwa byinshi bikorerwa kuri telephone, igisubizo si ukuva mu isi turimo ngo
tubeho twenyine, ahubwo ni ugushaka uburyo bwiza bwo kuzikoresha. Dore bimwe mu
byo ukwiriye gukora:
-
Gukura
ijwi muri telephone yawe (silencieux) igihe ugeze mu rugo, niba akazi kawe
katagusaba kuyikoresha ugeze no mu rugo, ukayibika ahantu utari kuyibona mu
maso yawe
-
Kugena
igihe ukwiye kumara ukoresha telephone ku manywa cg nijoro bitewe n’ibyo ukora
-
Kutararana
telephone mu buriri
-
Kwirinda
kureba muri telephone ugiye kuryama, uryamye cg se ukibyuka (ugikanguka)
-
Gukuramo
notifications (zibikubwira ko hari inkuru zije)
-
Guhanagura
telephone kuko hari ubushashatsi buvuga ko haba hariho imyanda myinshi
n’uburozi byangiza umubiri
-
Kwitaba
telephone utayifashe mu ntoki washyizemo ijwi rivuga cyane (haut-parleur) igihe
ntawe bibangamiye
-
Kwirinda
ibiganiro bimara umwanya muremure cyane kuri telephone.
-
Kwitabira
ahantu hari network cg reseau nziza kuko telefone ikoresha imbaraga nyinshi,
nazo zikangiza cyane iyo irimo ishakisha uburyo ijwiri ryakumvikana neza.
-
Kureba
muri telephone wemye ureba imbere neza utayunamyemo
-
Kwirinda
guha abana bari munsi y’imyaka 3 telefone no kwirinda kuzibareresha cg se
kuzibahoresha igihe barize cg se bababaye.
-
Kugena
igihe gito cyane gishoboka ku mwana
urengeje imyaka 3 igihe bibaye ngombwa ko umuha iyo telephone (bavuga ko myaka
3-6 utagombye kurenza iminota 20)
- Kwirinda gutwara telephone yegereye ibice by’umubiri bimwe na bimwe (inda ku bagore batwite, imyanya y’ibanga y’abagabo cg se y’abagore)
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
IBYIFASHISHIJWE
https://www.santemagazine.fr