RELIGION

ABABIKIRA B’ABABAPOROTESITANTI MU RWANDA BIZIHIJE YUBILE Y’IMYAKA 40


Umuryango w’ababikira b’abaporotesitanti mu Rwanda aribo bitwa “UMURYANGO W’ABADIYAKONESE ABAJA BA KRISTO” (CD-ABK) washinzwe taliki ya 1/12/1984, biturutse ku gitekerezo cy’Itorero Presibiteriyene mu Rwanda (Eglise Presbyterienne au Rwanda- EPR), nyuma yo kubona ibikorwa byakozwe mu Itorero n’ababikira b’abamisiyoneri baturutse mu Burayi. EPR yifuje ko iyo mirimo itahagarara ahubwo yakomeza gukorwa n’abakobwa bemeye kwiha Imana b’Abanyarwanda.

Uyu muryango watangiranye n’abakobwa 9, ku bufatanye bw’umuryango w’ababikira b’abadiyakonese ba Amerongen mu Buholandi, ubu ugizwe n'ababikira 45, utabariyemo n’abandi batabarutse (bitabye Imana).


Umuhango wo kwizihiza iyo yubile watangiwe n’umutambagiro w’abihayimana (ababikira, abashumba, abapadiri, abasenyeri), bawitabiriye baturutse mu matorero anyuranye ndetse na Kiliziya Gatorika. Uwo muhango kandi witabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri abanza n’ayisumbuye by’abadiyakonese, abaturanyi b'umuryango ndetse n'abashyitsi baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.