INAMA ZAGUFASHA KUBABARIRA UWAGUHEMUKIYE. NI GUTE WABWIRA UMUNTU NGO AGUSABE IMBABAZI?
Nk’uko tubikesha umwanditsi Pierre Pradervant,
mu gitabo cye cyitwa “kwiha impano yo kubabarira” ushobora gutangira uvuga ngo:
“njye ndumva ukwiye kunsaba imbabazi, …
ugakomeza umusobanurira ikosa yagukoreye, utibagiwe kumubwira icyo uri kumusaba
gukora ngo arikosore cg se gusana ibyo yangije.
Urugero: “uti ugomba kunsezeranya ko
utazongera, …” cg se uti: “ugomba kunsubiza ibyo natakaje kubera wowe”,
n’ikindi cyose wifuza ko akora ngo bikubohore.
Ntugateshe agaciro imbaraga zihindura kandi
zikiza imibanire yanyu ikongera kuba myiza, biturutse ku kubwirana ukuri ku
ikosa ryabayeho.
Ugomba gukoresha umutimanama wawe, ariko na
none ntabwo wajya usaba ko bagusaba imbabazi kuri buri kantu kose kabayeho,
niba bagukandagiye ku kirenge batabishaka, uti “nsaba imbabazi”, niba
agashyimbo kakuguyeho uti byacitse nimunsabe imbabazi, … ugomba kumenya ibyo
uvuga ko bagusabira imbabazi kandi bikaba ari ibintu by’ingenzi, bitabaye ibyo,
ugiye ushaka ko bagusaba imbabazi kuri buri kantu, ibyo byarangira bitaye
agaciro, bakagira ngo ni ugukunda ko bagupfukamira gusa. Ikindi ni uko nawe
ugomba kuba usukuye umutima witeguye kubabarira, ukaba utiteguye kwihorera, cg
se kumwishyura, guhora umucira urubanza, umubwira ko ubwo agize gutya ubwo
agiye gusubira muri ayo makosa. Ibyo bizagufasha kuvugana n’umutima wawe,
bitume na mugenzi wawe afungura uwe, aho kugira ngo ahore ahagaze ku makosa ye.
Uru ni urugero rw’interuro ushobora gukoresha
ushaka ko umuntu wari wagusezeranyije kuguhamagara ntabikore, agusaba imbabazi:
1.
Kuki
utampamagaye nk’uko wari wabinsezeranyije ejo hashize nimugoroba?
Byarandakaje cyane.
2.
Nategereje
ko umpamagara kugeza mu gicuku. Nagize ubwoba bwinshi ntekereza ibintu byinshi bitari
byiza, natekereje ko hari ibidasanzwe byakubayeho.
Ugomba kumubwira amagambo atuma yumva ko
yagukoreye amakosa, kandi ukamwereka ibyo wari witeguye yatumye utabona cg se
utumva. Ugomba kumubwira ibikora ku myumvire ari nabyo bikunda gukoreshwa mu gukuza
imyumvire y’umuntu kandi utamusobanuriye ko ari byo washakaga.
Umwanditsi dr.DAVID R. Hawkins yanditse igitabo
“ pouvoir contre la force- les determinants caches du comportement humain”
ugenekereje wavuga ko ari “ubushobozi bw’imbaraga zihishe ziri mu muntu”.
Yerekanye ibyiciro by’imyumvire y’umuntu ku bintu runaka, ko biva ku kigero cya
(degre) 20 kugera ku 1000. Icyo kigero cya nyuma ari cyo cya 1000 cyagiye kigerwaho n’abantu bake
cyane ku isi, ari bo nka Yesu(Yezu) na Bouddha. Nizeye ko gusobanukirwa ibyo
byiciro by’imyumvire bishobora guhindura imibereho yawe.
Kuva kuri 20-200, umuntu aba ari mu mbaraga
zibona ibibi gusa: uba ufite amarangamutima yo kwicira urubanza wumva wiyanze,
uhora ufite ubwoba kandi wishyira hejuru kurusha abandi, wumva ari wowe ufite
ibibazo kurusha abandi, wumva ari wababaye kurusha abandi, wumva waragowe
kurusha abandi, buri gihe uhora wumva ibibazo byawe biruta iby’abandi…
Ku kigero cya 200, uba uri kuva mu rwego rwo
guhora ubona ibibi gusa, utangiye kubona bike byiza, aho ugira imbaraga
ugatangira kwemera ko hari ibyiza bishoboka, ntabwo uba ucyumva ko urenganywa
kurusha abandi, ahubwo utangira kubona no kwemera uruhare rwawe mu bibazo
ufite, aho kugira ngo uhore uvuga ko byatewe n’ibihe cg se byatewe n’abandi.
Ibyo byiciro bikomeza bikurikirana, kuri 350
uba ushobora kubabarira,
kuri 400 uba ushobora kumva abandi, kumva
impamvu bagize imyitwarire runaka cg gusobanukirwa impamvu y’ibyabaye,
kuri 500 uba ufite urukundo,
kuri 600 uba ufite amahoro kandi wumva uri mu
bahiriwe,
kuva kuri 700 uba uri mu gice kimurika
(illumination)
byose biba biva muri njyewe, mba mbisobanukirwa
mu myumvire yanjye.
Muri make ibyo dufata nk’ukuri biri hanze yacu byose
ni ukwibeshya cyane ahubwo ibyo ibitekerezo byacu bitubwira ni ko kuri, mbese
turema ukuri kwacu dushaka, kuvuye mu bitekerezo byacu.
Tubararikiye kuzasoma ibice bizakurikira kugira
ngo tuzashobore gusobanukirwa kurushaho ko kubabarira abaduhemukiye ari
ukwibabarira twebwe ubwacu (ukwiha ibyiza ku giti cyacu).