SOCIAL

IMBARAGA ZAGUSHOBOZA KUBABARIRA UWAGUHEMUKIYE

Kubabarira uwakubabaje ni ikintu gikomeye kidashoborwa na buri wese, ariko kandi ni ikintu cyoroshye kuko kiri muri wowe. Kubabarira uwakubabaje ntibiterwa n’uburemere bw’ikosa yakoze ahubwo biterwa n’ikigero cy’imyumvire uriho. Mu nkuru iheruka twabonye ko iyo tugeze ku kigero cya 350 dushobora kubabarira abaduhemukiye.

Umwanditsi Hawkins, aravuga ati: “reka dutekereze ko mu mudugudu dutuyemo, uri mu mujyi rwagati, hatuye abantu bifite gusa ni ukuvuga abakire cyane.  Ariko hakaba haraje umuntu usa n’umusaza udafite aho kuba, wambaye imyenda isa nabi, agashaka ahantu hasi abonye muri uwo mudugudu, akaharambura imyenda ye ishaje, akayiryamaho ku manywa ndetse akajya anayiraraho nijoro”.

Dusubiye inyuma gato, mu nkuru yabanjirije iyi, muri bya byiciro by’imyumvire, buri wese amutekerezaho bitewe n’ikigero cy’imyumvire ariho.

Ku kigero cya 20 ari nacyo cyo kumva ufite isoni cg se ikimwaro, uba ubona uwo muntu utagira aho aba, asa nabi bikabije ku buryo adakwiriye kwegerwa kandi uba wumva akunukira.

Ku kigero cya 30 ari nacyo cyo kwicira urubanza (inkomanga) muri wowe, uvuga ko uwo muntu, ibibazo arimo ari we ubwe wabyiteye. Uvuga ko ubuzima abayeho ari bwo akwiriye, ukamutekerereza ibyo ashobora kuba yarakoze mbere yo kugera muri ubwo buzima, uvuga ko ashobora kuba ari umujura cg ari umubeshyi.

Ku kigero cya 50 ari cyo cyo kwiheba (kumva nta cyizere ufite), uravuga uti “uriya muntu nta herezo ryiza afite, bagomba kumukura mu mudugudu wacu kuko kuba ari hano ni igisebo kuri twebwe. Ntabwo akwiye kuba umuturage muri iyi quartier nta n’ubwo akwiye kuba umuturanyi wacu”.

Ku kigero cya 75 cy’agahinda, uba ubona uwo musaza ari mu buzima bubabaje, uba ubona ari wenyine kandi nta nshuti afite.

Ku kigero cya 100 ari nacyo cy’ubwoba, ubona uwo musaza ateje ikibazo mu mudugudu wanyu, ukabona hakwiye kwitabazwa inzego z’umutekano zikamukura aho, kuko uba utinya ko ashobora kuzabatera ibindi ibibazo.

Ku kigero cya 125 ari cyo cyitwa icyo kwifuza, uba ubona uwo muntu nk’aho ari ikibazo giteye umujinya muri sosiyete yanyu. Uba wibaza niba nta wagira icyo akora ngo ubuzima bw’uwo muntu buhinduke, ariko ukongera ukisubiza ko muri isi y’aho buri wese ari nyamwigendaho, bityo rero ko nta cyakorwa ngo ahindure ubuzima.

Ku kigero cya 150 ari nacyo cy’uburakari, uravuga uti “birababaje cyane, kubona muri iki kinyejana hakiboneka abantu nk’aba, bari mu buzima nk’ubw’uyu musaza kandi bakabubamo igihe kirekire.” Uba utekereza ko azagera aho agatangira gukora ibikorwa by’urugomo.

Ku kigero cya 175 ari cyo bita icyo kwishyira hejeuru, uba ubona bikabije kandi biteye isoni mu mudugudu wanyu. Uba uvuga ko uwo muntu atiyubaha na gato, kubona aza kuba aho ngaho n’ibyo bintu bye bisa nabi, akajya yirirwa kandi akarara aho, abantu bose bamureba nta soni afite.

Ku kigero cya 200 ari cyo cyitwa icyo guhinduka cg kwishyiramo imbaraga, utangira kwibaza niba nta hantu hafi aho, hakirirwa abadafite aho baba kuko uba uvuga ko uwo muntu akeneye aho kuba, ukongeraho ko akeneye no kubona icyo yakora.

Ku kigero cya 250 cyo kuba ntaho ubogamiye, utangira kubona uwo muntu udafite aho aba, mu maso ye asa n’umuntu ushimishije.

Ku kigero cya 310 cyo kumva witeguye gufasha, uvuga ko uwo muntu akwiye kwegerwa, akaganirizwa, mukamubaza niba abonye aho aba atajyayo.

Ku kigero cya 350 ari nacyo cyo kwakira, utangira kumva uwo musaza, kuko utera intambwe ukamugeraho mukaganira maze ukamenya ko afite amateka y’ubuzima bwe atangaje.

Ku kigero cya 400, uvuga ko uwo musaza ari ikimenyetso cy’ukuntu sosiyete murimo idahwitse, aho icyuho hagati y’abakire n’abakene kirushaho kwiyongera. Uba uvuga ko ashobora kuba ari urugero rwiza rwakorerwaho ubushakashatsi ku bantu baba baratereranywe na sosiyete.

Ku kigero cya 500, uvuga ko uwo musaza adashimishije gusa, ahubwo uvuga ko ari n’inshuti nziza, kandi ko ari umuntu ufite igikundiro. Uti “ni umuntu wamaze kurenga imirongo ishyirwaho na sosiyete, akabaho mu mudendezo kandi yishimye.” Umubona nk’umuntu ufite ubwenge bwinshi mu maso ye, kandi utitaye cyane ku bintu bifatika.

Ku kigero cya 600 cy’amahoro, uba umubona nk’aho ari WOWE.

Rimwe mu mategeko y’Imana akomeye ni iri rivuga ngo: “ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda wowe ubwawe”, risobanura ko ukwiye gukunda mugenzi wawe, kuko mugenzi wawe ni wowe ubwawe. Ibyo ni byo bihindura byose. Umwanditsi Pierre aravuga ati: “njye ku giti cyanjye iyo nirebye mbona ndi kure y’iri tegeko mu bikorwa byanjye bya buri munsi. Bintera ubwoba iyo ndi ku kigero cya 100, kandi biranshimisha iyo ndi ku kigero cya 300”.

Reka twanzure tuvuga ko, aho wakwita mu mutima w’imyumvire yawe, imbere muri wowe niho haturuka IMBARAGA ZO KUBABARIRA UWAGUHEMUKIYE.


Umwanditsi: NAHAYO Pelagie 

Ibyifashishijwe:

Igitabo “se faire le cadeau du pardon” cya Pierre Pradervand.

 

 

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist