SOCIAL

ESE KUBABARIRA UWAGUHEMUKIYE BIRASHOBOKA?

Kubabarira uwakubabaje ni ihurizo rikomeye ku bantu benshi. Buri wese abivuga uko abishaka kandi akabikora akurikije uko abyumva. Gusa hari inama zishobora kubidufashamo igihe byatugoye.

Umwanditsi Pierre Pradervand mu gitabo cye cyitwa “se faire le cadeau du pardon” aratubwira ko, kuva ku myaka 18 yabaga I Geneve mu Busuwisi, ari umukorerabushake muri gereza yaho. Kuva muri 2013, hari umusore wari uhafungiye wo mu gihugu cya Maroc, wari afite amateka maremare kandi agoye y’ubuzima bwe. Yakuriye mu kigo cy’imfubyi, amaze kuba umusore aratoroka, aza mu bwato butwara abimukira mu buryo butemewe, bwajyaga I Marseille, asigara mu Busuwisi afite imyaka 15. Yafunzwe arekurwa inshuro zigera kuri 20. Ubwo yamukurikiranaga yari afite imyaka 27. Yacuruje ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu yafunzwe izo nshuro zose. Yashatse kwiyahura inshuro 7 cg 8. Bamuhaye ikarita y’ubuntu y’urugendo ariko n’ubundi yaburaga amafaranga yo gukoresha, cyane cyane ayo kugura itabi. Umunsi umwe yaraje amubwira ko yafashe icyemezo gikomeye cyo gutaha mu gihugu cye cya kavukire, aho kugira ngo ahore muri ibyo bibazo byo gufungwa no gufungurwa. Pierre aragira ati: “namufashije uko nshoboye mfatanyije n’inshuti yanjye, tumuha ibyari bikenewe bishoboka byari kumufasha kugera iwabo. Nyuma yaho, twahuraga buri minsi 2 cg 3 aho I Geneve bigaragaza ko atigeze ataha nk’uko yari yabidusezeranyije. Rimwe twahuye yanyweye ibiyobyabwenge, maze arankwena cyane mu magambo atari meza na gato, ambwira ko nibeshya niba nzi ko azataha iwabo”.

Mu bihe bimeze nk’ibyo uwo mwana yari arimo, nta cyo kubabarira gihari. Kuri we imyumvire ye, iri aho ari no mu buzima arimo, nanjye ndi ku rwego rw’imyumvire yanjye. Hari igihe nari ndi ku kigero cya 100 mu myumvire, mfite ubwoba kubera we (ntekereza ko ashobora kungirira nabi). Ariko naje kuzamura imyumvire ngera hagati ya 300-400 ndetse rimwe na rimwe nkenda kugera kuri 500. Ntabwo nashoboraga kumucira urubanza kuko naribazaga nti: "ese ari njyewe wabaye mu buzima nk’ubwo yabayemo nakora ibinyuranye n’ibyo akora? Ndabishidikanya". Ahubwo nageze aho nshimira Imana ko yamushyize mu nzira yanjye kugira ngo ambere icyigisho cy’ubuzima. Ni umwe mu bantu bake twahuye banyeretse ko nkiri kure y’itegeko rivuga ko, ukwiye gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ubwawe.

Iyo ukunze mugenzi wawe nkawe ubwawe, wishyira mu mwanya we, ukumva niba uramutse uri we, wakora ibinyuranye n’ibye.

Uyu mwanditsi ubwo yandikaga iki gitabo yavuze ko hashize imyaka 33 yungutse ubundi bumenyi budasanzwe. Atubwira ko, ubwo yari agiye gutangira akazi ke gashya yumvaga afite ubwoba. Maze ahitamo kumara umunsi wose mu nzu rusange y’I Geneve, aho buri wese ashobora gufata igihe agasoma ibitabo bitandukanye bivuga ku iyobokamana mu ngingo zinyuranye zijyanye n’uburyo wakira ibikomere cg se ibikugoye. Avuga ko yahisemo kumara umunsi wose asoma igitabo kivuga ku kuba umuntu uwo ari we wese ari umwere (innocent). Ngo yatashye ameze nk’uri kugenda mu bicu kuko yumvaga icyo gitabo cyamwigishije cyane. Ati"ku munsi ukurikiyeho nari mfite gahunda (rendez-vous) yo guhura n’umuntu twari tuziranye wari mu myaka 40. Kuva ku munsi we wa 1 abanye n’umugore we, yari yaragize ikibazo cyari cyarabaye nk'uburwayi, cyo kumva adashoboye gukora inshingano ze z’abashakanye, ariko ahanini byari byaratewe n’uburere bukakaye bujyanye nabyo yahawe kuva akiri muto. Imodoka nari ndimo mva mu mujyi njya kureba uwo muntu yari yuzuye abantu, ntabwo niyumvaga uko nsanzwe, nabonaga buri muntu wese uri muri iyo modoka ari umwere. Numvaga nshaka gusakuza no kuzamura amaboboko hejuru mvuga ngo “mwese muri abere”. Nyuma yo kuva mu modoka abo twahuraga mu muhanda numvaga bose ari abere.

Icyo gihe abantu bose, numvaga ari abere mu maso yanjye, amakosa baba barakoze yose,  ibyaha baba bakora ibyo ari byo byose. Kubona ibintu gutyo muri icyo gihe byaramfashije cyane kuko uwo nari ngiye kureba mu gihe gito twamaranye yahise akira uko kwicira urubanza yari afite muri we. Wakwibaza na none uti "ibyo bihuriye he no kubabarira"? Biroroshye cyane kuko umutimanama (roho) uri muri buri muntu, washyizwemo n’Imana wo ni umwere, n’iyo twaba turi gukora ibyaha by’ubugome, wo nta cyaha uba ufite, n’ikimenyimenyi wo ntuba wemera ayo makosa turi gukora. Iyo rero wageze ku rwego rwo kumenya ko ukora amakosa nawe atari we, ahubwo ko bituruka mu mateka y’ubuzima bwe, kumubabarira birakorohera. Kugera kuri icyo kigero cy’imyumvire akenshi ntabwo biba byoroshye, usanga turi kuri cya kigero cy'aho dutanga imbabazi cg tukabyihorera. Izi nama zagenewe wowe wananiwe kubabarira.

Gusa uyu mwanditsi avuga ko iyo myitwarire yo gukora amakosa biturutse ku buzima twabayemo no kubona ko umuntu ari umwere n’ubwo yakosheje, ikwiye kwitonderwa, kuko hari abashobora kubyitwaza bakabigira intwaro yo guhohotera abandi no kudashaka kuva mu bibi barimo.  Yego dufite uburenganzira bwo gukora ibyo dushaka byose, ariko hari igihe biba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga kugira ngo umuntu abone ko ari mu nzira idakwiye cg se ko ibyo akora atari byo.

Biracyaza,…

Umwanditsi: NAHAYO Pelagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist