GUSABA NO GUTANGA IMBABAZI BITANGA AMAHORO
Umuti ukomeye ushobora kwiha ni
ugusaba imbabazi uwo wahemukiye, uwo wakomerekeje, uwo wabeshye. Uba werekanye
ko ushishikajwe nabo, ko ubifuriza ibyiza kandi ko ushaka gukosora amakosa
wakoze. Ibyo kandi byerekana ko ububashye kandi ko uha agaciro amarangamutima
yabo.
Ubundi gusaba imbabazi ni umuco
mwiza usanzwe muri sosiyete, haba umuntu ku giti cye cg se ku bandi. Ni uburyo
bwo kugabanya umujinya, urwango, kurwanya amakimbirane ashobora kuza, kwirinda
kwica imibanire myiza mufite, kugarura umuntu cg se itsinda ry’abantu mu buzima
busanzwe igihe hakozwe ibyaha. Muri make gusaba imbabazi ni uburyo bwo kugumana
imibanire myiza.
Ariko kandi icy’ingenzi kuruta
ibindi kiba mu gusaba imbabazi, ni ukumva umerewe neza mu mutwe no kumva
amahoro y’imbere muri wowe, kuko kubaho ubana n’umutima ugucira urubanza kubera
ikosa wakoze, ntabwo bitera guhangayika kw’imbere muri wowe gusa, ahubwo
bishobora no kugutera uburwayi bw’umubiri. Ibyo kandi bishobora kugabanya
icyubahiro wifitiye wowe ubwawe (agaciro wiha wowe ubwawe), kandi ako gaciro ni
kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ubuzima bwacu.
Iyo wemeye ko wakomerekeje umuntu cg
ko wamutesheje agaciro ni nko kwibwira wowe ubwawe uti: “ni njye ufite amakosa,
sinitaye kuri mugenzi wanjye”. Iyo wemeye ikosa ryawe uba uhaye uwo wakoreye
amakosa ubushobozi bwo kukubabarira. Gusaba imbabazi bifite ubushobozi bwo
gucisha bugufi umuntu wishyira hejuru. Ikindi kirenze kuri ibyo, iyo ugize
imbaraga zo kwemera amakosa wakoze, ukemera kurenga ubwoba bwo gucishwa bugufi
no gusaba imbabazi no kurenga ibintu byose bikubuza cg se byakubuza gusaba imbabazi,
nawe uba wihaye icyubahiro gikomeye.
Iyo usabye imbabazi uba weretse uwo
wakosereje ko umwubaha, ko amarangamutima ye ari ingenzi kuri wowe. Uba umweretse
kandi ko utari ugambiriye kumubabaza kandi ko wifuza kubana nawe neza mu gihe
gikurikiyeho.
Nawe kandi iyo wakiriye imbabazi
bagusabye, uba uhaye mugenzi wawe amahirwe yo kongera kugirana umubano mwiza
nawe. Gusaba imbabazi iyo bikozwe neza, bishobora gukiza igikomere cyo kumva
warataye agaciro, bikazana ubwiyunge iyo uwakorewe amakosa atanze imbabazi.
Imbabazi z’ukuri zisabwe kandi zigatangwa ni kimwe mu mibanire myiza ishinga
imizi, irangwa hagati y’abantu bateye imbere mu myumvire.
Umwanditsi Pierre Pradervand aragira
ati: “reka mbahe ingero 2 z’ibyabaye ku nshuti zanjye, maze mwumve imbaraga zo
gusaba no gutanga imbabazi. Inshuti yanjye yo muri Norvege yitwa Brita,
yashatse umugabo babana nabi cyane bikomeye. Bahoraga baterana hejuru, nta
bwumvikane bwabaga mu rugo rwabo, nta mahoro yigeze aharangwa. Hashize imyaka
20, bari bafitanye abana babiri bamaze gukura,umugore yafashe icyemezo cyo
gusaba gatanya. Umukobwa wabo w’umwangavu witwa Dagmar, wakundaga se cyane,
yanze guha nyina amahoro kubera iyo gatanya. Yahoraga ashwana na nyina igihe
cyose. Abantu bose bari bamaze kubimenyera ko igihe Dagmar ari kumwe na nyina
birangira batonganye. Brita yari ababajwe cyane n’umubano afitanye n’umukobwa
we, nyuma y’uwo yari afitanye na se, ariko kandi nta n’ubwo yari azi icyo
yakora kugira ngo abisohokemo.
Umunsi umwe, umwe mu nshuti zacu
wari uzi ibyo bibazo afitanye n’umukobwa we, amugira inama yo kuzamwandikira
ibaruwa, amusaba imbabazi. Brita aravuga ati: “njyewe musaba imbabazi? Z’iki
se? Hejuru y’ibyo azi byose ise yankoreye. Ibyo ntibishoboka!”. Iyo nshuti
imusobanurira neza, ko ibyo we avuga yabibonye nk’umugore w’umugabo we, ariko
iyo aba ari se, ntabwo ari ko yari kubibona. Yamubwiye ko ari we wabaye
intandaro y’iherezo ry’ubuzima bwo mu muryango bw’umukobwa we. Yamubwiye ko ari
we watumye abura se, ubu bakaba basigaye babonana rimwe na rimwe n’ibindi
bibazo byose yagize kubera gatanya yasabwe na nyina. Nyuma yo kumva ko, ibyo inshuti
ye imubwiye ari ukuri kandi bifite ishingiro, yanditse ibaruwa yitonze. Iyo
baruwa nziza, yasabaga imbabazi umukobwa we kubera ibibazo byose byaje mu
buzima bwe bitewe n’iyo gatanya. Uko kumusaba imbabazi abikuye ku mutima,
kwavuyemo umusaruro udasanzwe, kuko guhera ubwo umubano wabo wahinduye isura,
utangira kuba mwiza kandi bikajya byiyongera buri munsi. Uyu mwanditsi avuga ko
kugeza ubwo yandikaga igitabo cye, Dagmar yari inshuti ikomeye ya nyina Brita”.
Urwo ni urugero rumwe rwerekana ko gusaba imbabazi bihindura ubuzima
bw’uzisabye n’uzitanze.
Pierre kandi akomeza aduha urundi
rugero rw’inshuti ye Harry. Aragira ati : “mu myaka y’ubuto bwacu twari inshuti
zidatana, twigaga ku ishuri rimwe, dufite inshuti zimwe, dukora bimwe, mbese
aho wabona Harry nanjye nabaga mpari, kandi aho nabaga ndi nawe yabaga ahari.
Harry yari umusore mwiza cyane, wambara akaberwa, abakobwa benshi
baramukundaga. Igihe kimwe umwe mu bo twasenganaga aramukunda cyane n’umuhungu
aramukunda. Hashize igihe bapanga ibyo kubana, mu gihe bari muri iyo myiteguro,
undi mukobwa ahindukiza ibitekerezo bya Harry waje no guhagarika umubano we
n’iyo nshuti ye Madeleine biteguraga kubana. Kuri Madeleine byabaye igikomere
gikomeye, gusa hamwe n’igihe yaje kubyakira. Yari yarize iby’imibanire y’abantu akabikora neza ariko ntabwo yigeze
ashaka umugabo.
Harry yakoreye muri Amerika kuko
niho akazi ke kari gaherereye, yatandukanye n’abagore inshuro ebyiri, kandi mu
buryo bubabaje cyane. Nyuma yo gutandukana n’umugore baherukanaga kubana,
naciye iwe ariko ntabwo yari akiri Harry ahubwo ni igicucu cye cyagendaga kuko
we yari yarasenzekaye. Namugiriye inama yo gutaha akagaruka mu Busuwisi. Harry
wari ugeze mu myaka 60, yabanje kujijinganya ariko aza kubyemera bigoranye
cyane. Yabaye iwanjye igihe gito, ubwo yari ategereje kubona akazi n’ahantu ho
kuba. Hashize igihe gito agarutse mu Busuwisi, yagize igitekerezo cyo
kwandikira ya nshuti ye ya kera
yahemukiye yitwa Madeleine. Yamwandikiye amubwira ko atari ngombwa ko
asubiza ubutumwa buri mu ibaruwa ye, amubwira ko yicuza cyane uburyo
yamuhemukiye ndetse bidakwiye kubabarirwa mu myaka hafi 50 ishize. Madeleine
avuga ko akibona iyo baruwa byamurakaje akumva amuteye umujinya, ariko ntabwo
yayijugunye ahubwo yayibitse ahantu mu biro bye. Hanyuma umunsi umwe aribwira
ati: “ariko nyuma y’ibyabaye byose, dushobora kongera kubonana”. Barahuye
baraganira, Harry asaba Mado imbabazi nawe aramubabarira, barongera babyutsa
ubucuti bwabo, ndetse bigera n’aho biyemeza gusubukura umubano wabo birangira
babanye nk’umugabo n’umugore. Kugeza ubwo iki gitabo cyandikwaga bari mu bantu
bageze mu zabukuru bari babanye neza cyane.
Abantu benshi birabagora kwakira uko
gusabwa imbabazi, kubera ukuntu biba byaramubabaje akumva kumusaba imbabazi
ahubwo ni ukongera kumukomeretsa, akabwira umusabye imbabazi ati: “nta kibazo
byararangiye, si ngombwa kongera kubivugaho” n’izindi nteruro zitandukanye
abantu bakoresha basubiza ababasabye imbabazi, banga kubasubiza agaciro kabo
baba bashaka iyo bari gusaba imbabazi.
Kubika inzika kubera ikosa
ryagukorewe no kugumana inkomanga ntusabe imbabazi ku ikosa ryakozwe ni
ukwihemukira cyane. Ni ukwangiza agaciro kawe. Ramuz avuga ko igiti gifite
imizi miremire ari nacyo kigira amashami maremare. Iyo mizi ishinze muri twebwe
mu gaciro twiha (gaciro kacu), ubwo bunyangamugayo, urwo rukundo rw’umwimerere
twifitiye bitarahindana. Dr. Jampolsky avuga ko ari byo bigize ubuzima bwacu
bwo mu mutwe. Kugira ngo umere neza mu mutwe ugomba no kuba wumva wifitiye
urukundo, uticira urubanza kubera ibyo wakoze. Kugeza amashami kure mu bijyanye
no kubabarira ni ukuba ushobora kwakira ugusabye imbabazi no kuzigutanga igihe
uzisabwe udatoranyije (ntacyo ushingiyeho), ibyo ni kimwe mu by’ingenzi bigize
agaciro kacu.
Pierre araduhamagarira gufata
umwanya uhagije tugakora urutonde rukurikira:
1. Urwa mbere urarushyiraho abantu bose
wumva wababaje ugomba gusaba imbabazi
Ukore urutonde rw’abantu bose
utekereza ko ukwiye kubasaba imbabazi uhereye mu bwana bwawe. Kugira ngo
ubishobore urafata urupapuro n’ikaramu, wicare ahantu hatuje hagufasha
gutekereza neza, usubire mu mateka y’ubuzima bwawe uhereye mu bwana maze uwo
uzajya wibuka wese wakoreye ikosa ujye uhita umwandika.
2. Urutonde rwa kabiri urashyiraho
abantu bose bakubabaje bakwiye kugusaba imbabazi. Ese urumva ufite imbaraga zo
kubabwira ngo bagusabe imbabazi? Kuki utabibabwira? Iyo dusabye imbabazi,
umutwaro twari twikoreye uragabanuka kuko imbere muri twe hari aho tubika
ibitubaho byose twaba tubyibuka cg se tutabyibuka. Iyo tubitse byinshi biraremera,
ariko iyo bibaye bike turoroherwa tukumva amahoro y’imbere muri twe.
Kugira ngo sosiyete
ibeho kandi igumane umurongo bisaba ko, iba ifite amategeko igenderaho kandi
akubahirizwa n’abayigize. Iyo umuntu akoze ikosa agasaba imbabazi, aba agize
ikinyabupfura, ahaye agaciro we n’uwo yakoreye ikosa, ariko ikindi gikomeye aba
yubashye amategeko ya sosiyete. Iyo usabye imbabazi uba werekanye ko ushobora
gufata inshingano z’ibikorwa byawe, kandi ko uko abandi bamerewe nawe bikureba.
Uko kumva abandi utavanguye biguha igikundiro mu bandi, kandi igihe usabye
imbabazi bizatuma mugenzi wawe atakubona nk’ikibazo mu yandi magambo uba
umufashije gukira umujinya. Beverly Engel yavuze ko “kimwe mu byifuzo byacu ari
uko abatubabaje badusaba imbabazi. Iyo batazidusabye twumva twarabeshywe
bigatuma tudashobora kureka uburakari cg se inzika dufite. Ariko kandi gusaba
imbabazi bidukiza ikimwaro, kwicira urubanza bikadufasha gukira. Imwe mu mpamvu
abantu bajya batanga yo kudasaba imbabazi ni iyo kuvuga ko “bitari bikomeye nk’uko yabifashe”. Icyo
ukwiye kumenya ni uko biba bikomeye kuri uwo muntu wakorewe ikosa, ugomba guha
agaciro ayo marangamutima yagize, ukabitekereza nk’aho ari wowe byakorewe.
Indi mpamvu abantu bajya
batanga ni iyo kuvuga ngo “igihe
cyararenze ntibikiri ngombwa”. Nimutekereze kuri ya nshuti yanjye Harry,
yasabye imbabazi nyuma y’imyaka hafi 50 ikoze ikosa hamwe n’umusaruro wavuyemo.
Nawe ntabwo igihe kirarenga cyo gusaba imbabazi.
Gusaba imbabazi bigomba
gukurikiza aya mategeko uko ari atatu:
1. Kuba uri kwicuza by’ukuri ikosa
wakoze
2. Kuba wemera ko ari wowe wakoze iryo
kosa kandi ukaba wemera gufata inshingano cg se kwirengera ibyabaye nta wundi
ubigerekaho. Iyo utangiye gushaka impamvu zabiteye ubwo uba ubyishe byose.
3. Kuba wemera kubikosora ndetse no
kuba wahabwa ibihano mu rwego rwo gukosora ikosa ryabaye igihe bibaye ngombwa.
Niba hari kimwe kibuze muri ibyo uko
ari bitatu, ibyo utekereza byo gusaba imbabazi bishobora kudatanga umusaruro.
Twakongeraho no kuba wumva ufite icyo cyifuzo cyo gusaba imbabazi ntawe
ukiguhatiye kuko ibyo wakora byose nta bushake ufite ntabwo wabigeraho.
Umwanditsi NAHAYO Pelagie