INDWARA Y’UBWONKO IKUNZWE KWITWA STROKE, AVC
Iyi ndwara bita stroke ni imwe mu ndwara itera imfu
z’abantu benshi ku isi, ikaba ari nayo mpamvu nyamukuru y’ubumuga bwinshi
bagira n’ingaruka zituruka ku yo.
N’ubwo iyi ndwara yiganje mu bakuze guhera ku myaka 65
kuzamura, ubushakashatsi bwerekana ko ikomeje gusatira cyane n’abari munsi
y’iyo myaka ndetse hari n’imibare igaragaza ko n’abana bato bayigira. Imibare
igaragaza ko abagabo ari bo yibasira cyane kurusha abagore ariko kandi
bunagaragaza ko yica abagore benshi kurusha abagabo.
Indwara bita stroke, ni ugutakaza bitunguranye
imikorere imwe n’imwe cg myinshi y’ubwonko, bitewe no guhagarara nako gutunguranye
ko gutembera kw’amaraso mu mitsi igaburira ubwonko ibyo bigatuma ubwonko
butabona umwuka ukenewe n’intungamubiri bukeneye kugira bukomeze gukora. Tugenekereje
mu Kinyarwanda twayita kunanirwa kw’imitsi kugeza amaraso mu bwonko nk’uko
bisanzwe (mu rurimi rw’igifaransa bayita accident vasculaire cérébral AVC ari naryo jambo turi bukoreshe
mu mpine mu kuyivuga).
Hariho ubwoko 2 bwa AVC:
1.
Hari
igihe habaho kuziba k’umutsi bitewe n’akabumbe k’amaraso yafatanye (yavuze),
komotse ahantu runaka cg se kikoze ubwako mu maraso kagafunga aho amaraso anyura ngo agere
mu bwonko. Ako kabumbe gashobora komoka
ku mutsi uri mu bwonko cg se ku muyoboro w’amaraso wo ku kindi gice cy’umubiri.
Ibi nibyo bikunze kubaho bavuga ko biri ku kigero cya 85%
2.
Guturika
(gucika) kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko bitewe nimpamvu zinyuranye zirimo
uburwayi runaka cg umuvuduko mwinshi w’amaraso. Ibi bavuga ko biri ku kigero
cya 15%
Iyi ndwara ya AVC ushobora kuyigira by’akanya gato
umubiri ukabikemura wo ubwawo bitagombye abaganga ubuzima bugakomeza. Rimwe na
rimwe hari ubwo ubigize atabimenya, ariko igihe ubimenye ukabona bimwe mu
bimenyetso bivugwa hasi ugomba kwihutira kwivuza, kuko ni ikimenyetso cy’uko
wazagira AVC mu minsi iri mbere kandi byo bikaba bibi kuruta ibyo wabonye cg
bikagutwara ubuzima.
Indwara zifata ubwonko akenshi zitera rimwe na rimwe kwangirika
k’umubiri kudakira. Iyo imitsi ijyana amaraso mu bwonko icitse cg ikifunga
amaraso ntagere mu bwonko, buri munota hapfa uturemangingo tugera kuri miliyoni
2, niyo mpamvu hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uwagize icyo kibazo
ahabwe ubutabazi vuba bishoboka kugira ibyago byo kwangirika k’ubuzima bigabanuke.
IBIMENYETSO BYA STROKE
-
Gutakaza
imbaraga k’umubiri wose cg se kunanirwa gukora kw’igice kimwe cy’umubiri,
ukuboko kumwe, ukuguru kumwe,ndetse wakoresha imbaraga zibabaza kuri icyo gice
nko kuhajomba ikintu ntihagire icyo wumva (ntiwumve ububabare).
-
Gucika
intege mu maso no kunanirwa kumwenyura, ugasanga umunwa igice kimwe kirasa
nk’aho gihemetse
-
gususumira
-
Kunanirwa
kuvuga cg se kunanirwa gusubiramo ibivuzwe
-
Kunanirwa
kumva cg se gusobanukirwa ibyo bakubwira
-
Kunanirwa
kugenda uko bisanzwe cg se kugenda udandabirana
-
Kubabara
umutwe cyane bidasanzwe kandi bikaza bitunguranye
-
Kunanirwa
kureba kw’ijisho rimwe cg se kw’amaso yombi.
-
Kugwa
muri koma (kunanirwa gukora kw’ibice byose by’umubiri)
NI NDE UFITE IBYAGO BYO KUGIRA AVC?
-
Umuntu ukuze mu myaka guhera kuri 65 kuzamura
-
Umuntu warwaye indwara z’umutima, iz’imiyoboro y’amaraso cg se
iz’ubwonko.
-
Kugira ibikomere ku mutwe
-
Urwaye umuvuduko w’amaraso
-
Unywa itabi ryinshi n’inzoga byinshi
-
Ufite umubyibuho ukabije
-
Urwaye diyabete
-
Umuntu ufite ibibazo bijyanye n’imitekerereze n’imibanire y’abantu
-
Urya ibiribwa bitera ibinure byinshi mu maraso,…
-
Uba ahantu hari umwuka uhumanye
-
Uwigeze kugira AVC
IBIMENYETSO USHOBORA KUGIRA
MBERE YA AVC
-
Kubura
amarangamutima ku bintu byakagombye kuyagutera
-
Kugira
umunabi bitari bisanzwe no ku bintu bitari ngombwa
-
Kutita
ku bintu wajyaga witaho ndetse byagushishikazaga, ugasigara ntacyo bikubwiye
-
Kugira
ibimenyetso bimwe na bimwe bigaragaza ko ufite ubwoba : kwikanga bidasanzwe,
guhora ubona ibintu bigiye kukugirira nabi, kugira ubwoba byizanye ku buryo
ushobora kubira ibyuya; umutima ugakubita cyane; ukababara mu gatuza; ukagira
iseseme;…
Igihe cyose ugize ibi bimenyetso jya wihutira kwivuza
kugira ngo umenye impamvu yabyo kuko bishobora kubanziriza AVC.
ICYO WAFASHA UMUNTU WAGIZE
AVC
-
Kumushyira
muri position yumva amerewe neza niba yumva
-
Niba
atumva kumuryamisha agaramye, umutwe ureba ku ruhande
-
Kutamuha
icyo kurya cg se kunywa
-
Kutamuha
umuti uwo ari wose waba uwo kunywa cg se kumutera n’iyo yaba asanzwe awufata
-
Guhamagara
ubutabazi byihuse no kumugeza kwa muganga vuba
UKO IVURWA
Kubera ko ubuvuzi bumaze gutera imbere, iyi ndwara
ishobora kuvurwa igakira, igihe cyose uyigize abonye ubutabazi n’ubuvuzi hakiri
kare.
Icyambere gikorwa ni ukwemeza neza ko yagize AVC, hemezwa niba
ari imitsi yazibye cg se niba yacitse, kuko uburyo byitabwaho biratandukanye.
Iterambere ryazanye ibyuma bitanga ibisubizo vuba nka scanner ndetse na IRM
(MRI).
A.
-
Igihe
habayeho kuziba kw’imitsi hakorwa ibishoboka byose ubwonko bukongera kubona
umwuka vuba hakoreshejwe imiti yabugenewe mu gushwanyuza ako kabumbe k’amaraso
maze umutsi ukazibuka amaraso akongera akagenda akagera mu bwonko.
-
Hari
n’ubundi buryo bavuga ko bashobora gukoresha ikitwa catheter ako ni akantu kaba
gafite umwenge imbere muri ko, bakakinjiza mu mutsi kakagenda kakagera hahandi
hari akabumbe k’amaraso kakagashwanyuza cg se bagakurura ako kabumbe kagasohoka.
B.
Igihe habayeho gucika kw’imitsi, igikorwa ni ukubaga bagakuramo
ayo maraso yaviriyemo.
Kubera ko ibikorwa ahangaha bikiri nkene, bagomba kwita cyane ku
kureba uko umuvuduko w’amaraso umeze no kurwanya ibindi bibazo byaziraho bitewe
no gucika kw’iyo mitsi.
Ikindi gikorwa kuri AVC zombi ni ukumenya impamvu nyamukuru
yabiteye (urugero niba ari diyabete, umuvuduko w’amaraso,…) no kuyirwanya
kugira ngo iyo AVC itazagaruka, kuko bavuga ko umuntu aba afite ibyago byo
kongera kuyigira mu myaka 5 uhereye igihe yagiriye iyambere.
Gukorerwa ubugorarangongingo aho bikenewe mu gihe bikunda.
INGARUKA ZA AVC
-
Kugira
paralysie y’uruhande rumwe
-
Kugira
ibibazo mu kuvuga (ushobora kunanirwa kuvuga burundu cg se ukajya uvuga
unanirwa guhuza amagambo, cg se ukajya ubura ijambo ugomba gukoresha ku cyo
ushaka kuvuga)
-
Gutakaza
ibyiyumvo ( urugero ukajya wuva ibidasanzwe nko kumva utuntu tukuryaryata
ahantu hataye ibyiyumvo (habaye paralysie) kumva utukujombagura, kumva harimo
ibimeze nk’ubushye cg se hashyushye, …;
kugukoraho ntiwumve, kutumva ibishyushye cg se ibikonje).
-
Kutita
ku bintu biri ku ruhande rutagikora neza (urugero: nko kwambuka umuhanda urebye
ku ruhande rukora gusa urundi nturwiteho)
-
Ububabare
bw’umubiri
-
Ibibazo
bijyanye n’imitekerereze: agahinda gakabije kagaragazwa no kwiheba, kwigunga,
kunanirwa kurya, kudasinzira, gutekereza kwiyahura, …
-
Kutamenya
ko ushaka kujya kujya mu bwiherero
-
Kugira
ibibazo bijyanye n’imibanire y’abashakanye
-
Kugira
umunaniro uhoraho
-
Kunanirwa
gufata umwanya wo gutekereza cg kwita cyane ku kintu runaka,…
-
Urupfu
ICYO WAKORA NGO WIRINDE AVC
-
Gukora
imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho
-
Kurya
indyo yuzuye wirinda umunyu n’isukari bikabije
-
Kubahiriza
gahunda z’imiti ufata ijyanye n’umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima cg se
z’ubwonko, diyabete,...
-
Igihe
ugize imyaka 40 ugomba guhora wisuzumisha ngo urebe niba nta ndwara zagutera
AVC waba ufite utabizi (umuvuduko, diyabete, ibinure byinshi,...)
-
Kuruhuka
bihagije
-
gufata
ibiribwa ku kigero cyagenwe
-
kubahiriza
amasaha yo gufungura
IBIRIBWA UKWIYE GUFATA
-
Kurya
imbuto n’imboga bihagije
-
Kurya
amafi inshuro nka 2 mu cyumweru
-
Kurya
amavuta akomoka ku bihingwa
-
Kurya
ibinyamisogwe nk’amashaza n’ibitonore
-
Kurya
persil, poivron na tungurusumu
IBIRIBWA UKWIYE KWIRINDA
-
Umunyu
ukabije kuko ushobora kuba impamvu yo kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso
-
Isukari
ikabije kuko ishobora kuba impamvu yo kwiyongera k’umubyibuho ukabije,
n’indwara ya diyabete
-
Kwirinda
inyama zitukura n’ibyakorewe mu nganda
-
Kwirinda
inzoga cg se igihe uzinywa ukubahiriza ibipimo byabugenewe
-
Ibinyobwa
n’ibiribwa birimo isukari yongewemo (urugero: Fanta, biscuits, imigati,…)
-
Kwirinda
kurya cyane ibiribwa bikomoka ku mata
IBYIFASHISHIJWE
https://www.inserm.fr/dossier/accident-vasculaire-cerebral-avc/
https://www.ramsaysante.fr/vous-etes-patient-en-savoir-plus-sur-ma-pathologie/sequelles-dun-avc
https://sante.gouv.fr/soins-et-maladies/maladies/maladies-cardiovasculaires-et-avc/accident-vasculaire-cerebral-avc/article/qu-est-ce-que-l-avc