DUSOBANUKIRWE N'INDWARA ZO MU MUTWE

Indwara zo mu
mutwe ni zimwe mu ndwara zibasiye miliyoni nyinshi z’abantu mu isi. Ni indwara zigira ingaruka ku uzirwaye no ku
bamwegereye haba mu muryango we cg se mu nshuti ze. Bavuga ko zimwe mu mpamvu
zituma ziba nyinshi cyane ni uko abazirwaye akenshi batabimenya bigatuma
bativuza kare, ababimenye nabo bagerageza kuzihisha ngo badahabwa akato n’abo
bari kumwe.
Indwara zo mu mutwe ni iki?
Ni uburwayi
umuntu agira bukagaragazwa no kudakora neza k’umubiri mu bice bitandukanye,
haba ku bice bigaragara inyuma cg se ibitagaragarira amaso. Bavuga ko umuntu
arwaye mu mutwe igihe adashobora kugenzura ibitekerezo bye, ibyiyumvo bye
n’imyifatire ye. Uyirwaye akenshi ntabasha gushyikirana neza n’abandi no gusohoza neza inshingano ze za buri munsi.
Ariko kandi ntabwo indwara yo mu mutwe igirwa n’umunyangeso mbi cg umunyantege
nke.
Iyo ndwara
ishobora kwibasira abantu bose, abana, urubyiruko n’abakuze, yibasira kandi ibitsina
byombi (igitsina gabo n’igitsina gore).
Imbaraga n’ubukana
igira biratandukana biterwa n’imiterere karemano y’umuntu uyirwaye, imimerere
(situation) arimo, n’ubwoko bw’indwara arwaye. Indwara zo mu mutwe ni nyinshi
ziratandukanye, bakunze kuvuga ko ari ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Kera abantu
bafite ibibazo byo mu mutwe bavugaga ko bafite imyuka mibi (abadayimoni),
bakabafata nk’inyamanswa bakabakubita cyane, bakazirikwa kandi bagafungiranwa.
Muri iki gihe uretse abatarasobanukirwa, kugira uburwayi bwo mu mutwe ni ibintu
bisanzwe kandi bishobora kuvurwa bigakira.
Abaganga
b’inzobere mu bibazo byo mu mutwe babigabanyamo ibice bibiri:
1.
Ibibazo byo mu mutwe biterwa n’uko
turemye (imiterere karemano): uturemangingo twacu tw’ubwonko tukaba dufite
akavuyo, tudakorera neza mu murongo tugomba gukoreramo, ibyo bigatuma tubona
ibintu bidahari kandi tukumva ibintu ntawe ubivuze,...
2.
Ibibazo byo mutwe biterwa
n’imitekerereze, imibereho n’imibanire yacu n’abandi (biterwa n’ubuzima turimo
cg twabayemo). Urugero: kuba wenyine, gutabwa, mbese ni ukuba mu bintu runaka
bidasanzwe.
Zimwe mu ndwara zo mu mutwe n’ibiziranga:
Dépression nerveuse
Ni ugutakaza
ako kanya (byihuse) cg se buhoro buhoro umurongo w’ubuzima. Umuntu wabonaga uyu
munsi ndetse n’ejo hashize ameze neza, afite imbaraga, asabana n’abandi,
yishimye muri we, akora imishinga ye n’iy’abandi, agahinduka agacika intege
muri ibyo byose. Ugasanga nta kintu na kimwe agishaka, afite ibitekerezo
bitamwubaka, bimwereka ko nta kintu gishoboka, ntacyo akimaze, ntacyo bimaze,
ntacyo yageraho, … n’ibindi byinshi bimugaragaza nk’umuntu watsinzwe utagifite
icyizere na gito. Ikintu cyose agerageje gukora kimusaba imbaraga nyinshi mu
buryo budasanzwe kuko aba afite umunaniro udasanzwe mu bice byose by’umubiri
ndetse no mu mutwe. Ntabwo ari ibintu bitangaje kuba wagira icyo kibazo
(depression) nyuma yo guhura n’ikibazo runaka (gupfusha umuntu wawe ukunda,
akazi kenshi cyane, ubushomeri, indwara ikomeye, …) hanyuma igihe
kikazabikemura ukongera ukagarura ubuzima. Hari igihe biza byizanye nta mpamvu
idasanzwe yabaye cg se habaye impamvu idasanzwe ariko ntibyikize ngo ugaruke mu
buzima busanzwe ahubwo bigasaba ko wivuza kugira ngo ushobore gukira.
Délire
Ubundi mu
ijambo nkomoko, délirer bivuga gusohoka mu murongo, mu yandi magambo ni
ukuvuga kuva mu murongo ngenderwamo abantu bose bagombye gukurikiza. Bavuga ko
umuntu afite ubwo burwayi (délire), igihe asa n’uri mu isi ye
abandi bantu batarimo kandi batabona.
Uwo muntu mushobora guhura mu nzira arimo kuvuga ibintu biterekeranye, asa
nk’aho ari kubwira abantu koko bamwumva kandi bamureba nawe abareba, akoresha
ibimenyetso by’amaboko, wamuvugisha ukagira ngo ntakumva, ntakuvugishe cg se
akakubwira ibitajyanye n’ibyo uvuze. Bamwe baba bamubona nk’usekeje, abandi bakagira amatsiko yo kumenya impamvu
ameze gutyo, abandi bakumva bamufitiye ubwoba. Delirer bivuga kudakora ibyo
abandi bari gukora. Yego nibyo ntabwo abantu bose batekereza kimwe nta n’ubwo
bakora kimwe ariko hari ibintu rusange abantu benshi basa n’aho bahuriraho.
Délire iterwa n’iki?
Ishobora
guterwa no kugira umuriro mwinshi cyane, inzoga nyinshi, ibiyobyabwenge, gusa
ishobora no kwizana yo ubwayo ibyo byose bitabayeho. Akenshi delire iherekezwa
n’ibyo bita hallucinations.
Hallucinations
Ni ukubona
umuntu aho atari (ukamubona wenyine uri kumwe n’abandi bo batamubona), kumva
ijwi kandi nta muntu uvuze, kumva impumuro kandi idahari. Akenshi ibyo bintu umuntu aba abona
wenyine biba atari byiza cg se biteye ubwoba, akaba ari yo mpamvu abo bantu
usanga bafite ubwoba cg se amahane (barwana).
Névrose
Névrose
ni igihe umuntu afite ubwoba bwinshi kandi nta mpamvu, rimwe na rimwe akagira
n’ubwoba bw’ibyo ari gutekereza atarabikora cg se atarabibona (urugero:
ugasanga afite ubwoba bw’uko ari bukore cg se azakora akazi nabi, afite ubwoba
bw’uko ari bukererwe, afite ubwoba bw’uko ari bwibagirwe kuzimya umuriro inzu
igashya, afite ubwoba bw’uko azapfa nashaka umugabo cg umugore, …), ibyo
bikangiza ubuzima bwe (bisa nk’aho byahindutse uburozi) ku buryo kumwereka mu
buryo busanzwe ko nta bihari aba atabyumva neza. Iterambere ry’ubuvuzi muri iki
gihe rivuga ko ari uburwayi bw’ubwoba. Bukaba buvurwa bitewe n’icyo ubwoba
bwerekeyeho.
UKO ZIVURWA
Imyitwarire
y’abantu muri rusange ndetse n’abaganga ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe
(ari bo abenshi bakunda kwita abasazi) yarahindutse cyane kandi igenda itera
imbere kurushaho.
Izo ndwara
zishobora kuvurwa kandi zigakira iyo uvuwe n’umuganga wabyize kandi
ubisobanukiwe.
Icyakora ibyo
byose bigira akamaro iyo umurwayi ubwe abigizemo uruhare yemera kwivuza neza,
gukurikiza amabwiriza ahabwa n’abaganga, kutiha akato kandi umuryango arimo
ukabimufashamo.
Muri iki gihe
hariho uburyo bwinshi bwo gufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, hari imiti
bahabwa bakagaruka mu isi isanzwe bahozemo, ituma batuza, hari aho bavurirwa
habigenewe abavuzi bagafasha umurwayi gukora imirimo inyuranye irimo iy’amaboko
no kwidagadura nko gushushanya, gusiga amabara, kubyina, gukina imikino inyuranye,…
bituma yongera kwisanisha no kugirana imibanire n’abo bari kumwe.
Twese hamwe
duhagurikire kugira amakuru ku ndwara zo mutwe, tumenye kuzivuza hakiri kare zitaragera
kure no kudaha akato abazirwaye.
Umwanditsi: NAHAYO Pélagie
IBYIFASHISHIJWE
https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/dore-ibimenyetso-byakwereka-ko-ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe
https://www.who.int/fr/news-room/fact-sheets/detail/mental-disorders
https://www.jw.org/rw/isomero/amagazeti/g201412/indwara-zo-mu-mutwe/
Dr ROBERT JAININ, LE CORPS HUMAIN, 1975