DUSOBANUKIRWE N’IBIKOMERE BYO KU MUTIMA

Mu buzima
bwacu duhura n’ibibazo bitandukanye bitugiraho ingaruka. Ingaruka z’ibyo bibazo
nizo zidutera ibyo twita ibikomere byo ku mutima. Rimwe na rimwe hari ubwo
tumenya ko imyitwarire dufite uyu munsi iterwa n’ibibazo twaciyemo ariko hari
n’ubwo tutabimenya bityo tugahora dufitanye ibibazo n’abandi kuko tutazi ko
turwaye cg se bo batazi ko turwaye.
Ese igikomere
cyo ku mutima gisobanurwa gute?
Hano
kirasobanurwa hifashishijwe igikomere gisanzwe cyo ku mubiri.
a.
Igikomere cyo ku mubiri giterwa
n’impamvu runaka nko gusitara, gukomeretswa n’icyuma, ihwa, igiti, ibuye,…
Ø
Igikomere cyo ku mutima nacyo giterwa
n’impamvu nko kuba mu ntambara ukabona ibibi byinshi, kubona uwawe ahemukirwa,
gufatwa ku ngufu, kugirirwa nabi, kubura uwo ukunda, gukora impanuka, gutakaza
ibice by’umubiri, kugira uburwayi bw’umubiri igihe kirekire cg se kugira
uburwayi budakira, …
b.
Igikomere cyo ku mubiri kiragaragara,
uba ubona aho umuntu yakomeretse
Ø
Igikomere cyo ku mutima kiragaragara
ariko kigaragarira mu myitwarire y’umuntu.
c.
Igikomere cyo ku mubiri kirababaza
cyane kandi kigomba kuvurwa neza kugira ngo gikire
Ø
Igikomere cyo ku mutima nacyo
kirababaza cyane kandi kigomba kuvurwa neza kigakira
d.
Igikomere cyo ku mubiri kititaweho
gishobora kuba umufunzo
Ø
Igikomere cyo ku mutima iyo
kititaweho gishobora kuba kibi cyane
e.
Igikomere cyo ku mubiri kigomba
gusukurwa neza kugirango haveho imyanda yose
Ø
Igikomere cyo ku mutima kigomba
kugaragara, umubabaro ugomba kugaragazwa, ibibi byose byabaye bikagaragazwa
f.
Igikomere cyo ku mubiri iyo kivuwe
kigakira inyuma ariko imbere hadakize, umuntu arushaho kumererwa nabi
Ø
Igikomere cyo ku mutima iyo wibwiye
ko cyakize kandi atari byo, nyir’ukukigira agira ibibazo bikomeye cyane
g.
Igikomere cyo ku mubiri iyo kitavuwe gikurura
amasazi menshi
Ø
Igikomere cyo ku mutima iyo kitavuwe,
gishobora kuganisha ku byaha
h.
Igikomere kivurwa n’abantu n’imiti
Ø
Igikomere cyo ku mutima Imana igikiza
ikoresheje abantu badufasha gusobanukirwa neza ibibera mu mitima yacu
i.
Igikomere cyo ku mubiri kugikira
bitwara igihe
Ø
Gukira igikomere cyo ku mutima
bitwara igihe
j.
Igikomere cyo ku mubiri iyo gikize
gisiga inkovu
Ø
Igikomere cyo ku mutima iyo gikize
gisiga inkovu. Abantu bashobora gukira ibikomere ariko ibyo banyuzemo bikaba
byarabahinduye.
ABANTU BAFITE IBIKOMERE BYO KU MUTIMA BITWARA BATE?
Bamwe usanga
buri gihe bafite ubwoba, basimbagurika igihe habaye urusaku urwo ari rwo rwose.
Bahora bahangayitse kandi biteze ikintu cyabagwirira igihe cyose, bananirwa
gusinzira cg bagakanguka kare cyane. Rimwe na rimwe baratengurwa cg imitima
yabo igatera mu buryo budasanzwe,
bashobora guhumeka nabi cg bakagira isereri.
Bamwe usanga
barakariye buri wese, bakagaragaza urwango ndetse bakagira urugomo. Urugero:
umuntu wahemukiwe n’umugore ugasanga yanga abagore bose, uwahemukiwe n’umusore
ugasanga yanga igitsina gabo cyose, cg se ugasanga ahohotera abantu bose basa
cg benda gusa n’uwamuhemukiye.
Abantu bafite
ibikomere byo ku mutima, bamwe usanga bababaye cyane kandi bacitse intege,
barira kenshi kandi ntibashake no kurya.
Abandi
bahungira kure ikintu icyo ari cyo cyose cyabibutsa ibintu bihahamura babayemo.
Urugero:
umuntu wabaye mu ntambara n’imirwano ikoreshwamo indege, atinya amajwi y’indege
ndetse agahunga n’ibibuga byazo.
Niba umuntu
yarigeze gukomeretswa n’abakristo, ashobora kwanga kujya mu rusengero.
Bamwe mu
bafite ibikomere bashobora no kwibagirwa bimwe mu byababayeho.
Abandi bumva
bibarenze ntibite ku bishobora kubabaho, bakabura imbaraga.
Abandi
ugasanga bagira urugomo, no kureba imirambo cg ibindi bintu bibi ntacyo
bibabwira na busa.
Abantu bafite
ibikomere byo ku mutima, hari abakomeza kwibuka ibibi banyuzemo, rimwe na rimwe
ndetse bakumva bakibirimo kandi byararangiye. Buri gihe iyo batekereje ku
byababayeho, bihita bibaca intege ku buryo batongera kwitabira umurimo
bashinzwe.
Bamwe muri
abo bantu usanga badahwema gutekerereza abo babonye bose ibyababayeho. Nyamara
abandi bo ntibashaka no kugira icyo babivugaho.
Abandi na
none bafite ibikomere byo ku mutima bagerageza gushaka kwiyibagiza agahinda k’ibyababayeho
bafata ibiyobya bwenge, ibisindisha, kurenza urugero mu kurya cg mu mirimo
bakora, gukora ubusambanyi,…
Iyi
myitwarire yose irasanzwe ku bantu banyuze mu bintu bikomeye mu buzima bwabo.
Bishobora
guhita bigaragara ako kanya ukibirimo cg ukibivamo cg se bikazagaragara
bitinze.
Birakomeza, …
Umwanditsi:
NAHAYO Pelagie
IBYIFASHISHIJWE
Igitabo cya
Bible Society of Rwanda “GUKIZA
IBIKOMERE BY’IHUNGABANA”, 2012