ZIMWE MU NZIRA ZO GUKIRA IBIKOMERE BYO KU MUTIMA

Mu nkuru yabanje, twabonye ko igikomere cyo ku mutima
gisa neza n’igikomere cyo ku mubiri kandi ko gikenerwa kuvurwa kigakira neza
nk’uko igikomere gisanzwe cyo ku mubiri kivurwa kigakira.
Mu bidukomeretsa umutima, usanga ibyo abantu bamwe
banyuzemo ari bibi cyane kurusha abandi, ariko uburyo abantu babyitwaramo buratandukanye.
Bimwe mu bikomerera abantu harimo ibi bikurikira:
-
Urupfu
rw’umuntu wawe, kugambanirwa cg se guhemukirwa n’umuvandimwe, n’inshuti magara.
-
Ikibazo
ubamo kikamara igihe kirekire kidakemuka
-
Ikibazo
ugira kigashira ariko kikajya gihora kigaruka
-
Ikintu
cyakozwe nkana mu kuzana umubabaro kitari impanuka
Abantu benshi bashobora kunyura mu bintu bimwe, ariko
ugasanga bamwe bafite imyifatire iteye impungenge mu gihe abandi usanga
bidakabije.
Mu bagira imyitwarire iteye impungenge harimo:
-
Umuntu
ufite abarwaye indwara zo mu mutwe mu muryango we
-
Umuntu
uhorana agahinda n’ukomeretswa na buri kintu cyose
-
Umuntu
wanyuze mu bikomeye mu bihe bishize cyane cyane mu bwana bwe
-
Umuntu
udafashwa n’umuryango we cg se inshuti mu gihe ari mu bibazo cg se nyuma yabyo
Inama tugirwa kenshi mu gihe
cy’ibibazo.
Nko ku bakristo ndetse no mu nshuti, bamwe babuze
ababo cg se bahuye n’ibibazo runaka, si ngombwa kuvuga ku bibazo byabo bwite,
si ngombwa gushaka ubufasha, bakubwira ko ukwiye kwibagirwa ukarangamira ibiri
imbere. Bamwe batekereza ndetse bakakubwira ko, kugaragaza umubabaro uri mu
mutima wawe ari ugushidikanya ku masezerano y’Imana.
Nyamara muri Bibiliya tubona ko hari abantu bagiye
bagaragaza agahinda kabo cg se ibyiyumvo byabo.
Yona yivovoteye Imana.
Yona (Yonasi) 4:3 “None rero Uhoraho, nyica kuko gupfa bindutira
kubaho”.
Petero yararize cyane ubwo yari yibutse icyaha cye cyo
kwihakana Yesu, kandi yari yanabimubwiye mbere y’uko biba.
Matayo 26:75 “Petero niko kwibuka Ijambo Yezu yari yavuze ati:
“inkoko irajya kubika umaze kunyihakana gatatu”. Asohoka ashavuye, arira
cyane”.
Hana wari warabuze urubyaro, yagiye gutura Imana
agahinda ke.
1 Samuel 1:10, 13-16 “Hana yari afite agahinda kenshi ararira cyane.
Umutambyi Eli akabona iminwa inyeganyega, ariko ntagire icyo yumva kuko
yasengaga bucece. Nuko Eli agira ngo Hana yasinze, ni ko kumubwira ati:
“uzakomeza gusinda kugeza ryari? Waretse inzoga!” Hana aramusubiza ati: “Oya
nyakubahwa, sinanyoye divayi cg izindi nzoga, ahubwo ndi umugore washavuye
nkaba nje kuganyira Uhoraho. Ishavu n’agahinda byandenze, nibyo natinze mbwira
Uhoraho. Ntumfate nk’umugore w’umupfayongo””.
Na Yesu ubwe yagaragaje umubabaro we ku bo bari kumwe
no ku Mana.
Matayo 26: 37-38 “Maze ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi,
atangira kugira agahinda n’ishavu. Nuko arababwira ati: “agahinda mfite karenda
kunyica. Nimugume hano mube maso hamwe nanjye””.
Yageze n’aho avuga ati: “Data niba bishoboka igiza
kure yanjye iki gikombe cy’umubabaro”. Gusa yongeyeho ko bitaba uko ashaka,
ahubwo ngo bibe uko Se ashaka.
Yesu yagize agahinda gakomeye kandi ibyiyumvo bye
akabisangira n’abigishwa be. Pawulo atubwira ko tugomba kubwirana ibibazo byacu
kugira ngo twerekane urukundo rwa kivandimwe no kwita kuri bagenzi bacu.
Imana ishaka ko tuba inyangamugayo kandi tukavuga
ukuri kuri mu mitima yacu.
Imwe mu nzira zidufasha gukira ibikomere byo ku mutima
ni ukugaragaza ibyiyumvo byacu. Amaganya, amarira, ni bumwe mu buryo bwo
kugaragaza agahinda kacu.
Zaburi 13: 2-6 Dawidi aganyira Imana, akayibwira
agahinda kose afite ndetse akayibwira ko yamwibagiwe. Ariko kandi ayisaba
kumutabara ngo adapfa, maze abamugirira nabi bakabyishimira. Asoza avuga ko yiringiye
ineza ye, kandi ko azishimira ko Imana imukijije.
Ayo maganya afasha abantu kugaragaza akababaro kabo
bisanzuye, ku buryo ndetse bageza n’aho gushinja Imana. Ariko hagakurikiraho
ibyiringiro byabo mu Mana kuko niyo baba bagiye kuganyira kandi ni nayo baba
bari gusaba ubutabazi. Ibyo bituma amasengesho agira imbaraga, umubabaro
ushyirwa ahagaragara, ariko umuntu ntakomeza kuba imbata yawo, ahubwo
atakambira Imana kandi agahamya icyizere ayifitiye. Umuntu ubabaye ashobora no
kuba inyangamugayo imbere y’Imana mu bireba amarangamutima ye n’ugushidikanya
kwe. Ni muri iyo mibereho Imana ishobora gutanga igisubizo cyayo. Mu maganya,
abantu ntibashaka gukemura ibibazo byabo ubwabo, ahubwo batakambira Imana
kugira ngo ibatabare. Barangamira Imana kuko ariyo yonyine igenga imibereho
y’abantu. Aho kwirwanaho ubwabo cg kuvuma ibibaruhije, basaba Imana kugira icyo
ikora ngo igaragaze ubutabera bwayo.
Kureka umuntu akavuga agahinda ke, ni imwe mu nzira zo
gukira ibikomere byo ku mutima. Niba ufite uwagutega amatwi wizeye, ugashobora
kuvuga agahinda kawe, kuvuga ibibi wanyuzemo, buhoro buhoro uburakari bugenda
bugabanuka ndetse bushobora no kugera aho bugashira. Iyo ubuze uwo ubwira
uburakari bwawe, bumara amezi menshi, imyaka myinshi ndetse aho kugira ngo
bushire bikarushaho kuba bibi.
Umuntu ashobora kubwira mugenzi we yizeye ibibazo bye
bari bonyine, ahantu bahisemo hatuje kugirango avuge yisanzuye.
Hari n’ubwo abantu bashobora kubikorera mu matsinda
mato bemeranyaho, mu rwego rwo gukira ibikomere, buri wese akagira umwanya wo
kuvuga ku mubabaro we. Iryo tsinda rigakora ku buryo rizajya rihura kenshi.
Igihe umuntu ari kukubwira agahinda ke, ibi ni bimwe
mu bibazo umuteze amatwi ashobora gukoresha kugira ngo amushishikarize kuvuga.
Byagenze bite?
Wabyifashemo ute?
Mbese ni ryari byagukomereye cyane?
Abantu iyo baganira ku bibazo byabo, ku kababaro kabo
bashobora:
·
gusobanukirwa
neza ibyababayeho n’imyifatire yabo. Yohana 8:32
·
Kwakira
ibyabaye
·
Kwiga
gushyira ibyiringiro byabo mu Mana, kuruhukira muri Yo no kuyemerera kubakiza.
Iyo umuntu ari mu nzira zo gukira ari kukubwira
ibibazo yanyuzemo, mu byo avuga wumvamo:
-
Ukuntu
hari ibyo yatangiye gukora kugira ngo ibyo arimo bihinduke
-
Uko
Imana yabimufashijemo hakaba hari impinduka ari kubona
-
Ukuntu
nawe agerageza gufasha abandi bafite ibibazo ngo babashe kubivamo
Ibikomere bimwe byo ku mutima bishobora gukenera
ubufasha burenze ubwo gutegwa amatwi gusa, harimo, ibibazo byinsi
bisobekeranye, ibibazo bihora bigaruka, ibibazo biremereye ubwabyo, ibibazo
bimaze igihe kirekire cyane, ibibazo bibuza umuntu kwiyitaho no kwita ku
muryango we,...
Iyo ibibazo by’umuntu bidahinduwe no kubivuga bamuteze
amatwi, bagafatanyiriza hamwe kugera ku bisubizo byabyo, bisaba gushaka
umuganga w’inzobere mu by’indwara z’imitekerereze akabimufashamo.
Birakomeza, …
Umwanditsi: NAHAYO
Pelagie
IBYIFASHISHIJWE
Igitabo cya Bible Society of Rwanda “GUKIZA IBIKOMERE BY’IHUNGABANA”, 2012