ZIMWE MU NZIRA ZO GUKIRA IBIKOMERE BYO KU MUTIMA

Mu nkuru iheruka twabonye ko imwe mu nzira zo gukira igikomere
cyo ku mutima ari ugusohora agahinda kacu, tukabwira uwo twizeye ko aduteze amatwi.
Indi nzira ni ugukora icyunamo duciye mu nzira ikwiye.
Icyunamo
ni iki?
Icyunamo ni igihe cyo
kuririra uwawe cg abawe wabuze, ibyawe watakaje, ibihe bikomeye urimo cg se wanyuzemo.
Kubura umuntu, abantu, ibintu bike cg byinshi, guca mu bikomeye ibyo ari byo
byose, bitugiraho ingaruka kandi bikadutera agahinda.
Iyo abantu babuze ababo
cg se ibintu byari bibafitiye akamaro cyane, bashobora gutakaza agaciro
k’ubumuntu. Mu gihe cy’icyunamo imiterere isanzwe y’ubumuntu irahinduka, noneho
akamenyera imishya ariko ibi bisaba igihe. Icyunamo ni kimwe mu bintu bisanzwe
kidufasha gutuza, nyuma y’uko hari icyabuze cg se hari icyabaye.
Ku bemera Imana, igihe
bababaye bararira, ariko ntibiheba nk’uko abatayizi babikora. 1Abatesaloniki 4:13
“Bavandimwe, twifuza ko mutayoberwa ibyerekeye abamaze gupfa, kugira ngo
mudashavura nk’abandi badafite icyo biringiye”. Bari mu kababaro ariko
ntibagira ubwoba ngo bihebe burundu.
Twakwifata
dute iyo hari icyaduhungabanyije?
Icyunamo kimara igihe
kandi gitwara imbaraga. Ni nk’inzira ndende inyura mu midugudu myinshi. Iyo
nzira twavuga ko ica aha hakurikira:
IKIDUHUNGABANYA (INTANGIRIRO)
→ GUHAKANA IBYABAYE N’UBURAKARI BWINSHI (UMUDUGUDU WA 1) → NTA BYIRINGIRO
(UMUDUGUDU WA 2) → GUTANGIRA UBUZIMA BUSHYA NYUMA Y’IBYABAYE (UMUDUGUDU WA 3)
A. Umudugudu wa 1 = Guhakana ibyabaye
n’uburakari
Iyo hari ikibaye
kiduhungabanya, umuntu yumva bimurenze, akumva atazi na gato ibiri kumubaho. Mu
by’ukuri ntashobora kumva no kwemera ko uwo muntu yapfuye, ntabwo yemera ko
ibyo ari kureba ari byo nta n’ubwo yumva ko ibyo yumvise n’amatwi ye ari byo.
Rimwe na rimwe umuntu ahita arira ako kanya cg se agahita arakara. Ashobora
kurakarira Imana cg se akarakarira uwapfuye kuko uba wumva yagutereranye.
Utekereza byinshi muri wowe. Urugero uti: “iyaba narakoze iki cg kiriya ntabwo
aba apfuye. Iyo ngira gutya ibi ntibiba bimbayeho. Iyo ntamwizera ntaba
ampemukiye, ntibiba bigenze gutya. Iyo numva inama nagiriwe simba mpuye n’ibi
bibazo, iyo mbitekerezaho simba narabikoze, …”
Wibaza kandi ibibazo
byinshi uti: “kuki ari njye bibayeho? Kuki bitagenze gutya cg se kuriya?...
Habaho kandi gushaka
nyirabayazana kugira ngo abe ari we ushinjwa ibyabaye. Ugashaka uwo ushinja
urupfu rw’uwo wabuze ndetse ukaba wagambirira no kwihorera, ukavuga uti iyo
agira gutya ntabwo aba yapfuye, ugashaka uwo uvuga ko yabaye imbarutso yo
kugira ngo ibyawe bigende nabi gutyo, uwo ushinja ko ari we wabaye intandaro
y’ibibazo ufite uyu munsi.
Niba ari umuntu wabuze,
rimwe na rimwe ntiwemera ko yapfuye koko, utekereza ko yaba akiriho wenda ko
ari ibyo uri kurota. Hari n’ubwo uryama ukarota umubona ndetse mukanavugana.
Ibyo bintu byaguhungabanyije hari ubwo utekereza ko ahari, waba usinziriye ukaba
uri kubirota wenda nukanguka uri busange atari byo. Ibi bishobora kuba kuri
buri wese, ntabwo ari ubupagani nk’uko bivugwa, nta n’ubwo bifitanye isano
n’imyuka mibi cg abadayimoni.
Iki gihe gishobora
kumara ukwezi kumwe cg se amezi menshi nyuma y’icyaguhungabanyije. Ku wabuze
uwe, amarira n’imihango yo gusoza icyunamo kimwe no gushyingura ni ngombwa ku
gukira k’umuntu. Ku wagize irindi hungabana iryo ari ryo ryose, amarira
n’ikindi cyose yakora kitari ukwihorera kubera akababaro yagize, ni ngombwa
kugira ngo ashobore gukira.
B. Umudugudu wa 2 = Kutagira
ibyiringiro
Kuva mu mudugudu wa
mbere kugera muri uyu utagira ibyiringiro, umuntu aba agifite agahinda kandi
nta munezero na mba. Usanga adashobora gukora gahunda yo gukomeza imibereho
isanzwe. Akomeza kwifuza kugaruka ku byabaye, ashobora kumva ari mu bwigunge,
yaratereranywe ndetse akanatekereza kwiyahura. Hari ubwo yumva ko afite icyaha
akumva ari nyirabayazana w’ibyabaye. Niba ari umuntu wapfuye akumva ko ari we
watumye apfa n’ubwo nta mpamvu n’imwe igaragaza ko ari we wabiteye. Imyifatire
yagaragaye mu mudugudu wa mbere ishobora kongera kuboneka muri uyu mudugudu wa
kabiri. Akenshi abantu baguma muri uyu mudugudu utagira ibyiringiro igihe
cy’amezi 6 kugeza kuri 15. Bishobora no kurenga kubera impamvu zinyuranye.
C. Umudugudu wa 3 = Gutangira ubuzima
bushya
Umudugudu wa 3 ari wo
“gutangira ubuzima bushya”, ababyemeye bakajya mu cyunamo cy’ababo cg cy’ibyabo
bashobora kujya mu mudugudu wa 3. Icyo gihe atangira gutekereza kubaka ubuzima
bushya. Ashobora kwemera gusohoka mu rugo, guhura n’inshuti kugira ngo aruhuke.
Niba ari umugore wabuze umugabo cg umugabo wabuze umugore ashobora kugira
igitekerezo cyo gushaka. Niba ari umwana yabuze akumva arashaka kubyara. Niba
ari ibintu yabuze agatangira gutekereza uko yashaka ibindi. Mbese umuntu
atangira gushaka uburyo yakomeza ubuzima nyuma y’ibyabaye, aho kugira ngo abe
ari byo agumamo. Aha usanga usanga
umuntu yarahinduwe n’ibyabaye atakimeze nk’uko mbere wari umuzi. Iyo icyunamo
kirangiye neza, usanga umuntu ukivuyemo afite imbaraga ndetse ashobora no
gufasha abandi.
D. Inzira ntihora iboneye
Ni ibisanzwe ko mu gihe
gito abantu bashobora gusubira mu midugudu bavuyemo. Umuntu ugeze mu mudugudu
wa 2 ashobora kumva afite uburakari mu minsi mike, hanyuma agatuza. Rimwe na
rimwe abantu batangirira mu mudugudu wa 2, hanyuma bakajya mu wa 1. Hari ubwo
uba warageze mu mudugudu wa 3 ariko hakabaho impamvu ituma wongera gusubira mu
mudugudu wa 1 cg uwa 2. Ibi bishobora kumara igihe gito cg kinini. Ibyo byose
ni ibisanzwe gusubira mu mudugudu wavuyemo, buhoro buhoro umuntu agera muri uwo
mudugudu wa 3 wo gutangira ubuzima bushya. Ikintu kidasanzwe ni ukuguma igihe
kirekire mu mudugudu wa 1 cg uwa 2. Iyo utinze muri iyo midugudu uba ukeneye ubufasha
budasanzwe (bw’ababizobereyemo) kugira ngo ushobore gusubira mu buzima
busanzwe.
ICYITONDERWA:
Kuva ku ntangiriro ari
ryo, icyateye ihungabana, ugahita wambuka ukomereza mu buzima bushyashya, uba
unyuze mu nzira itari yo, ntabwo ikuganisha ku gukira. Kugira ngo ushobore
gukira neza ugomba guca muri iyo midugudu yose ukagera aho wumva ugomba
gutangira ubuzima bushyashya.
Bimwe
mu bituma icyunamo gikomera
Bimwe mu bituma
icyunamo gikomera biterwa n’uburyo umuntu cg ikintu byabuzemo, bikanaterwa n’imyizerere
y’abantu ku byerekeranye n’icyunamo.
A)
Bimwe mu bituma icyunamo gikomera harimo
ibi bikurikira:
-
Kubura abantu benshi icyarimwe
-
Kubura ibintu byinshi icyarimwe
-
Ibintu bitunguranye utari witeze
-
Ibintu byakoranywe agashinyaguro
-
Kubura umuntu wawe wapfuye ngo
umushyingure
-
Urupfu rw’umuntu wari ufatiye runini
umuryango
-
Iyo wari ufitanye n’ibibazo bitakemutse
na nyakwigendera
-
Iyo ari ukwiyahura cg ubwicanyi
-
Iyo ari umwana wapfuye
B) Guca ku kiraro
kitari cyo cg mu nzira itari yo
Abakristo bamwe bizera
ko, kubera ko bamenye ubutumwa bwiza n’amasezerano y’Imana, byaba bigayitse
kugaragaza umubabaro cg agahinda iyo wagize ikintu kiguhungabanya. Ibi nibyo
bita “ikiraro kitari cyo”. Ni ikiraro gihita gisimbuka kuva kugira ikibazo
gitera ihungabana ugahita ugera ku
gutangira ubuzima bushya, nta guhagarara mu mudugudu wa 1 cg uwa 2. Ubu buryo
ntabwo ari bwiza kuko Imana yaturemanye kamere yo kuririra ibyacu twabuze n’ibitugezeho
bitubabaza.
Yesu yagaragaje
umubabaro ukomeye ku musaraba, igihe yavugaga ati: “Mana yanjye, Mana yanjye ni
iki kikundekesheje?” Matayo 27: 46. Ndetse
n’igihe Lazaro yari yapfuye yararize (Yohana
11:35)
Guhangana n’ibyatubabaje
bisaba ubutwari. Hari igihe dushaka kubihunga, tugashaka ibyo duhugiramo cyane,
ngo twihunze umubabaro. Iyo utaririye icyakubabaje, icyo (uwo) watakaje igihe
bikiri vuba, igisebe cyo kwirabura ntikigera gikira ahubwo gitera ibibazo igihe
kirekire.
Imana ireba amarira
yacu, kandi afite agaciro imbere yayo (Yesaya
(Izayi) 38: 3-5)
Hari imico yemerera (itegeka
abantu) kuririra mu ruhame. Hari n’indi itemerera abantu kurira, cyane cyane ku
bagabo, kubera iyo mpamvu abantu bagaheranwa n’akababaro aho kukagaragaza.
Abantu ntibagomba
gupfukirana amarira yabo cg se ngo barire kugira ngo abantu bababone. Bagomba gukora
uko bishoboka bakareka amarira yabo agasohoka uko bisanzwe nta nkomyi. Rimwe na
rimwe agahinda kaza mu buryo butari bwitezwe, ndetse bishobora no kuza nyuma y’amezi
menshi umuntu ahuye n’ikimuhungabanya.
Birakomeza, …
Umwanditsi: NAHAYO
Pelagie
IBYIFASHISHIJWE
Igitabo cya Bible Society of Rwanda “GUKIZA IBIKOMERE BY’IHUNGABANA”, 2012