AMAKIMBIRANE NI IKI?

Amakimbirane
avugwa igihe hari ubwumvikane buke hagati y’abantu ubwabo cg se hagati
y’amatsinda bitewe n’uko bafite imyumvire inyuranye ku kintu runaka cg se iyo
inyungu zabo zinyuranye kuri icyo kintu. Uko kutumvikana bishobora kuba impamvu
y’umwuka utari mwiza hagati yabo, umujinya, rimwe na rimwe hakazamo n’ubugizi
bwa nabi bitewe n’intera ayo makimbirane ariho.
Abanditsi
banyuranye berekana ko hari ibisobanuro byinshi bivuga amakimbirane ndetse
ugasanga bisa naho bitandukanye, ibiyatera n’uburyo bwo kuyakemura. Ariko bose
icyo bahuriraho ni uko mu buzima bwacu bwose tubamo, amakimbirane asa nk’aho
ari kimwe mu bigize ubuzima bwacu ndetse ugasanga kuba aho atajya agaragara bisa
n’aho bidashoboka. Gusa ayo makimbirane iyo adacunzwe neza ngo akemurwe hakiri
kare kandi mu buryo bukwiye, ashobora gukura akaba mabi kurushaho kandi akagira
ingaruka zitari nziza cg agatuma hakorwa
ibikorwa biteye ubwoba, bitigeze bitekerezwa.
Amakimbirane kandi
agira ingaruka zinyuranye, haba ku muntu
ku giti cye, harimo kwitakariza icyizere, kutagira umusaruro mu byo akora,
kugira ibibazo by’ubuzima n’ibindi,…
Ku bantu bakorera hamwe mu kigo runaka, hagati y’amatsinda aya n’aya aherereye
ahantu aha n’aha bigira ingaruka ku musaruro batanga, kuko umwanya munini
bawukoresha muri ayo makimbirane aho gukora ibitanga umusaruro, kandi isura
y’ikigo bakorera cg y’itsinda ryabo ikaba mbi hanze yabo, ni ukuvuga ku
bandi.
Ni ngombwa
gushyiraho hakiri kare uburyo bwo gukemura amakimbirane, urema umwuka mwiza w’imibanire
hagati yawe n’abo muri kumwe, ndetse ugashyiraho hakiri kare uburyo bwo
gukemura amakimbirane ataravuka.
UBWOKO BW’AMAKIMBIRANE
Amakimbirane
agira ubwoko bwinshi, ariko twe turavuga kuri ubu bukurikira:
1.
Amakimbirane
yubaka
Bavuga ko amakimbirane
yubaka, iyo muri yo abantu bakuyemo ubumenyi butuma birinda amakimbirane yandi
ashobora kuvuka. Ibyo bituma bagira imikoranire myiza kuko bashyira imbere
inyungu z’itsinda aho kugira ngo habanze izabo bwite, bashyiraho uburyo bwiza bwo kwigenzura ari naho
haturuka ibitekerezo byubaka,…
2.
Amakimbirane
asenya
Bavuga ko
amakimbirane asenya iyo agamije guhangana hagati y’abayafitanye, kugira ngo
buri wese ashobore kugaragaza nabi uwo bahanganye cg kumutesha agaciro ku buryo
asigara ntacyo ashoboye.
3. Ubwumvikane buke
Ubwumvikane buke ni amwe mu makimbirane akunze kubaho cyane,
ariko kandi niyo makimbirane kenshi yoroha gukemura kurusha ayandi. Ubwumvikane
buke aho butandukaniye n’andi makimbirane asanzwe, si ngombwa buri gihe ko buba
buri ku mpande zombi zihanganye. Hari ubwo umwe ayagira undi atabizi cg se
uruhande rumwe rukayagira urundi rutabizi, kuko hari igihe usanga igikorwa
cyakozwe cyahawe igisobanuro gitandukanye n’icyo uwagikoze yari agamije. Uko
kutumvikana hari ubwo biba biri kandi ku mpande zombi.
Ubwumvikane buke akenshi buturuka mu kudasobanukirwa, maze
umuntu agasobanurisha igikorwa cya mugenzi we, ibyo atekereza muri we, akenshi
biba bitandukanye n’ukuri kw’icyo uwagikoze yari agamije. Ubwumvikane buke
buturuka ku kutagira amakuru ahagije kandi y’ukuri, maze ugahimba ayawe
ukurikije ibyo ureba, ibyo utekereza, cyane cyane ibyo utinya cg wikeka.
Isoko y’amakimbirane ishingira ahanini ku kudategura neza
ibyo ugiye gukora ngo ugire intego nziza, kudakurikirana ibyo ukora,
amakimbirane kandi ashobora guturuka ku mitekerereze no ku miterere y’umuntu.
Imyitwarire abantu
bakunze kugira mu makimbirane
1.
kutamenya ko hari amakimbirane cg se kumera nk’aho ntabyo uzi (kuyihunza)
2.
Guhakana
ko nta makimbirane ahari (kuyahakana)
3.
Gushaka
ko hari abantu bajya ku ruhande rwawe werekana ko ari wowe mwiza (uri mu kuri)
cg se gushinja abandi amakosa (gukoresha)
4.
Kudakoresha
ingufu n’amahane (kuganira no kumvikana ku bibazo)
5.
Kumenyera
uko ibintu bimeze (kwemera kubana nayo)
6.
Gukoresha
ububasha ufite ugakora ibikorwa by’urugomo (gukoresha imbaraga)
7.
Guhunga
amakimbirane ukajya kure yayo (kuyahunga)
Bumwe mu buryo
bwagufasha kurenga amakimbirane
Uburyo bwo gukemura amakimbirane ni bwinshi kandi
buratandukanye. Amahitamo akorwa hakurikijwe urwego (intera)amakimbirane ariho,
n’ubushake bwo kuyakemura hagati y’abayafitanye.
1.
kwitabaza
ubakuriye mu rwego rw’imiyoborere, akabikemura akoresheje ububasha afite
akarangiza ayo makimbirane
2. gushaka umuhuza impande zombi
zemeranyaho, akabafasha kumvikana mu makimbirane bafitanye, aha bisaba ko
amakimbirane aba atageze kure ,kuko abayafitanye baba bashobora kwemera
kumvikana ku muhuza wabo ubafasha kugera ku bwiyunge. Umuhuza ashobora kuza
agafasha abafitanye ibibazo gusobanukirwa uko bakwiye kubana neza cg se akaza
ari ukugira ngo abe hagati yabo gusa, bo basanzwe bafite ubushake bwo kwiyunga.
3.
Kwirinda
amakimbirane atarabaho: guhugura abantu ku birebana n’imibanire y’abantu,
n’amakimbirane ashobora kuvuka, ibyo bigatuma bagira amakuru ku makimbirane
n’uburyo bwo kuyirinda.
4.
Gushyiraho
uburyo bwo kwakira ibitekerezo by’abo muri kumwe cg mukorana kugira ngo umenye
uko babibona cg babyumva kandi ukabiha agaciro.
Ibyifashishijwe
https://creg.ac-versailles.fr/IMG/pdf/la_gestion_des_conflits_dans_les_organisations.pdf
https://fr.wikipedia.org/wiki/Conflit_(sciences_sociales)