EPR MURI GAHUNDA YO GUKUMIRA INDA ZITERWA ABANGAVU

Mu
gihugu cyacu hakunze kumvikana ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda
imburagihe. Ibyo bigatera ibibazo bitandukanye haba kuri bo ubwabo, ku miryango
yabo, ku itorero ndetse no ku gihugu.
Ubushakashatsi
bwerekana ko zimwe mu mpamvu zituma abo bana baterwa inda harimo kutagira
amakuru ahagije kandi y’ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kutagira
uruhare kw’abahungu ndetse n’abagabo mu ikumirwa ry’inda zitateganyijwe,
bishingiye kandi ku kudatozwa bakiri bato imyitwarire iboneye ya kigabo
idahutaza.
Nyuma
yo kubona ko icyo kibazo cyugarije umuryango nyarwanda, Itorero
Peresibiteriyene mu Rwanda (EPR), binyuze mu ishami ry’ubuzima mu mushinga uterwa inkunga n’umuryango w’iterambere w’amatorero y’Aba
Protestanti bo mu Budage (Pain pour le Monde-Service Protestant de
Développement) ryiyemeje
gutanga umusanzu waryo mu gukumira inda ziterwa abangavu ryigisha urubyiruko
ubuzima bw’imyororokere n’uburere mbonerabitsina, ruherereye muri paruwase
zagaragaje imibare iri hejuru y’abangavu batwara inda imburagihe.
Uyu
mushinga ukorera muri paruwase 20 za EPR, no mu bigo 10 by’amashuri yisumbuye
ya EPR. Wibanda ku rubyiruko rufite hagati y’imyaka 12-24 rwo muri izo paruwase.
Imibare
y’ubushakashatsi yagaragajwe muri paruwase 10, yerekanye ko mu bakobwa 1,100
bari muri izo paruwase, 220 babyariye iwabo, bihwanye na 20% by’abazigize.
Muri gahunda yo gushyira mu bikorwa
intego z’uyu mushinga, urubyiruko rw’abakobwa babyaye imburagihe
bo muri paruwase ya EPR Nyarubuye bahuguwe mu gihe cy’amezi atandatu mu myuga
inyuranye harimo ubudozi no gutunganya imisatsi.
Ni muri
urwo rwego, taliki ya 11
Gicurasi 2025 habaye
igikorwa cyo gushyikiriza
abahuguwe 16 impamyabushobozi
(certificats) n’ibikoresho
bimwe na bimwe bizabafasha
gukora imyuga bahuguwemo.
Mu ijambo rya Jean Claude HAKIZIMANA ukora mu ishami ry’ubuzima rya EPR, yavuze ko icyo gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana, no kwibutsa buri wese ko afite inshingano zo gukumira inda ziterwa abangavu. Yasobanuye ko gufasha ababyaye bakiri abangavu kwiga imyuga bigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Zimwe mu mpamvu zitera abangavu kubyara imburagihe nk’uko yabigarutseho harimo:
-
Ubumenyi
buke ku buzima bw’imyororokere mu
rubyiruko kuko akenshi amakuru bafite usanga atari ay’ukuri
-
Ubukene mu miryango
-
Ihohotera
rishingiye ku gitsina
Yibukije abari aho ko ubuzima bw’uyu
munsi bushingiye ku ifaranga, bityo bikaba byoroshye ko umwana ufite ubukene
yakwemera amafaranga y’umushuka, akamusambanya, bikamuviramo gutwara inda
imburagihe. Iyo ni yo mpamvu bigisha urubyiruko imyuga ibafasha kwiteza imbere,
bakabona amafaranga yo kwikenura no kwikemurira ibibazo.
Yavuze kandi ko ihohotera rishingiye
ku gitsina na ryo riri mu
byongera inda zitateguwe, akaba ari yo mpamvu uyu mushinga utarebye ku ruhande
rw’abakobwa gusa, ahubwo wiyemeje no kwigisha abahungu kubaha igitsina gore,
kugira imyitwarire ndangagitsina iboneye, bakirinda kubahohotera.
Yababwiye ko amakimbirane yo mu
muryango ari indi mpamvu itera abana gutwara inda zitateguwe kubera ko ababyeyi
bahora mu gukimbirana, abana bakabura ubitaho.
Ikindi yakomojeho ni ikijyanye
n’imbuga nkoranyambaga, zitanga amakuru yose akenewe n’adakenewe ku bana no ku
rubyiruko, bigatuma bishora byangiza ubuzima bwabo bakiri bato.
Paruwase ya EPR Nyarubuye ikaba ari iya 9 mu zikorana n’umushinga, bari bagezemo batanga izo mpamyabushobozi, akaba yarazitanze mu izina rya Perezida wa EPR.
Abashinzwe ubuzima muri EPR, umuyobozi wa paruwase Nyarubuye, abahuguwe n,ababahuguye
Abize bose bari 18, ariko abashoboye
gusoza amahugurwa yabo neza ni 16 bahawe impamyabushobozi, babiri bazazihabwa nabo bayarangije.
Yashimiye abasoje ayo mahugurwa, ababwira ko boherejwe ngo binjire mu murimo.
Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu
babyeyi b’abo bana, bavuze ko bishimira uwo mushinga waje ugamije gufasha abana
babo. Bavuze ko paruwase ibahitamo ihereye ku bafite amikoro make kurusha abandi.
Ku mpamvu itera abana guterwa inda bakiri bato, bose bahurije ku kuvuga ko
biterwa n’ubumenyi buke n’amikoro make. Abandi bavuze ko biterwa n’uburangare.
Ababyeyi bavuze ko kuva abana babo batangira amahugurwa
mu myuga babonye
impinduka kuko nk’abadoda batangiye kumenya kudodera abana babo ndetse n’abo
babana mu rugo. Abandi batangiye kudoda bakagurisha, bakabona amafaranga. Bavuze
ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu burere bw’abana, bababa hafi kandi
babaganiriza bakabagira inama zo kwirinda ababashuka. Basoje bashimira itorero
ryabatekereje rigafasha abana babo.
Bamwe
mu bahuguwe twaganiriye,
bavuze ko muri uyu mushinga bungukiyemo byinshi, kuko bagize amakuru ahagije ku
buzima bw’imyororokere, bize imyuga ibafasha kwibonera bimwe mu byo bakeneye,
abandi ngo watumye bigarurira icyizere.
Batubwiye ko impamvu zituma abangavu batwara inda, ari uko nta makuru ahagije kandi y’ukuri baba bafite, ubukene butuma bashukishwa ibyo badafite, ibigare bibi (agakungu) n’amakimbirane yo mu muryango. Basabye ko ababyeyi barushaho kwegera abana mu rwego rwo kubafasha kwirinda guterwa izo nda zitateguwe, bavuga kandi ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga buruseho.
Umuyobozi wa paruwase EPR
Nyarubuye, Pasteur Gad
BIREGEYA, mu kiganiro twagiranye, yatubwiye ko uyu mushinga wakuye abana mu bwigunge,
bagaruka mu murimo w’Imana. Ati “Watumye barushaho kubona umumaro w’Itorero ry’Imana mu
buzima bwabo kandi wongereye ubufatanye na Leta mu kurwanya inda zitategenyijwe”. Yunzemo ko, uwo mushinga waje ari igisubizo ku
rubyiruko kuko ubaha
ubumenyi kandi ukabaha n’ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Yavuze ko mu rwego gukumira inda mu
bana b’abakobwa, bazakomeza ubukangurambaga ndetse bari gutegura igiterane mu
kwezi kwa 7 k’uyu mwaka wa 2025 cyo kubohoka.
Mu gusoza uwo muhango abahuguwe
bahawe ibikoresho bizabafasha gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo, kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
https://www.scribd.com/presentation/824617931/Presentation-projet-ESMPA-phase-2