KWIGA UMWUGA: INZIRA YO GUSUBIZA ABANGAVU BABYAYE MU BUZIMA BUSANZWE

Bimwe mu bitera abantu batwite guhangayika ni ugutwara
inda atarakwiza imyaka y’ubukure. Umwana w’umwangavu iyo atwite akenshi
arahungabana kubera impamvu nyinshi. Zimwe muri zo ni ukwibaza impamvu ari we
bibayeho, uko bizagenda amakuru namara kumenyekana, kugira inshingano
z’ababyeyi akiri umwana, gucikiriza amashuri, uko ahazaza he hazamera…
Aba bangavu batwaye inda kandi baba bashobora kugira
ibibazo binyuranye igihe babyara cyangwa
nyuma yo kubyara kuko baba bakiri bato. Urugero: kurwara fistula (kujojoba), ekalampusiya
(eclampsia), indwara zo mu myanya myibarukiro (infections) n’ibindi… Ariko ikibazo kibakomerera kuruta ibindi ni ukongera
gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo gutwita no kubyara. Impamvu bibagora
kurushaho ni uko basa n’abatakirwa neza mu miryango yabo nyuma yo gutwita no
kubyara, abenshi bacikiriza amashuri abo biganaga bagakomeza ndetse ugasanga
basa n’abahawe akato mu bandi.
N’ubwo hari izo ngorane zose zivuzwe haruguru ntibibuza abangavu gutwara inda kubera impamvu zinyuranye zimwe bagiramo uruhare. Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda (EPR), rirajwe ishinga no gutanga umuti w’iki kibazo, binyuze mu mushinga wigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere n’uburere mbonerabitsina, kugira ngo bagire amakuru atuma birinda ibyatuma batwara inda bakiri bato. Itorero kandi ritanga amahugurwa, ku bana b’abakobwa babyaye imburagihe, kugira ngo ribafashe gusubira mu buzima busanzwe no kwiyubakira ubushobozi bubashoboza kwibonera iby’ibanze nkenerwa.
Ni muri urwo rwego, EPR ifatanyije n’umuryango PPLM (Pain Pour Le Monde)wo mu Budage hafashijwe abangavu bo muri paruwase 10 za EPR kwiga imyuga. Ku italiki ya 15/05/2025, habaye umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi n’ibikoresho by’ibanze abangavu 18 bo muri Paruwase Gihara, basoje amahugurwa y’amezi 6 mu mwuga wo kudoda no gutanganya imisatsi. Umuhango wabereye ku biro by’akagari ka Gihara, mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi. Uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo ubunyabanga nshingwabikorwa bw’akagari ka Gihara bwahagarariwe na Madamu MUKANDAYISENGA Florence ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza (SEDO), umushumba wa Paruwase Runda Pasteur MASABO Jean Sauveur, umuyobozi wa paruwase Gihara Ev. Moise MUSENGIMANA, umuyobozi wa paruwase irerwa ya Kagina, umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’ababikira “CENTRE DE FORMATION St. LEONARD” Sr. NYIRAJYAMBERE Berine, abakozi mu ishami ry’ubuzima muri EPR, abahuguwe n’abayoboye amahugurwa, ababyeyi n’incuti.
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'umushinga ESMPA, HAKIZIMANA Jean Claude
HAKIZIMANA Jean Claude, wari uhagarariye EPR mu ishami ry’ubuzima, mu ijambo rye, yashimiye Imana n’abitabiriye uwo muhango. Yavuze ko mu ntego nkuru za EPR harimo gufasha abantu kugira imibereho myiza. Yabwiye abari aho ko uwo mushinga watangiye mu mwaka wa 2019 ugamije gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, ariko by’umwihariko urubyiruko. Yibukije ko umushinga ugamije cyane cyane kwerekana ko ikibazo cy’abangavu batwara inda kitareba abakobwa gusa, ko ahubwo harimo n’uruhare rw’abagabo n’abasore. Yakomeje avuga ko Umushinga ukorana na paruwase n’ibigo by’amashuri, hafashwa urubyiruko:
-
Gusobanukirwa
ubuzima bw’imyororokere, kuko bimwe mu bibazo bituma abakobwa batwara inda zitateguwe harimo kutagira
amakuru y’ukuri kandi ahagije.
-
Kwikura mu bukene, binyuze mu matsinda yo
kubitsa no kugurizanya, abandi bigishwa imyuga.
-
Kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina,
bigisha urubyiruko uburere mbonerabitsina n’imyitwarire ya kigabo idahutaza.
-
Ikindi ni ukurwanya amakimbirane, kuko na yo ari
mu bituma abana bagira imyitwarire idakwiye, kubera kubura ubitaho.
Yasobanuye ko kwigisha imyuga abo bana no kubaha
impamyabumenyi, atari ukubashimira ko babyaye imburagihe. Ahubwo ni inzira yo
kubafasha kwigirira icyizere, no gusubira mu buzima busanzwe, nk’abandi bana mu
muryango. Yunzemo ko igihe umwana yatsikiye ari cyo gihe cyo kumufasha no
kumuba hafi. Asoza ijambo rye ashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo
rw’amahugrwa.
Nyuma y’iryo jambo, hashyikirijwe abahuguwe ibikoresho bagenewe n’Itorero, abasaba kubifata neza nk’ibyabo.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’ababikira “CENTRE DE FORMATION St. LEONARD” Sr. Beline NYIRAJYAMBERE
Sr. Beline
NYIRAJYAMBERE, mu ijambo rye yavuze ko nubwo abo bakobwa babyaye ariko bo
babakiriye nk’abana babo. Yavuze ko umwarimu wabo yabafashije nk’umubyeyi,
kandi babafashije no mu buryo bw’isanamitima, kuko harimo n’ababaga
barahungabanye. Yongeyeho ko nubwo bize igihe gito, bahawe ubumenyi bw’ingenzi,
ku buryo bizeye ko bazabubyaza umusaruro kandi batazabakoza isoni.
Uhagarariye abahuguwe Ange, yashimiye abaje kubashyigikira, ashimira EPR, n’ababahuguye ku bw’ubumenyi babahaye.
Rev. Jean Sauveur MASABO, umushumba wa Paruwase Runda
Umushumba wa paruwase Runda, Rev. Jean Sauveur MASABO, mu ijambo rye yashimiye Imana yabanye na bo muri urwo rugendo. Yaragize ati: “Twizera ko Imana ari yo mugenga wa byose kandi n’iyo twatsikiye irongera ikaduha amahirwe”. Yashimiye EPR ku ihishurirwa yagize ryo gufasha urubyiruko, by’umwihariko urwo muri paruwase Gihara. Yashimiye ababigizemo uruhare harimo ababyeyi b’abo bana ndetse n’ababigishije.
Mu ijambo rye kandi yakomeje avuga ko bashimira abo bana b’abakobwa by’umwihariko, kuko bemeye gukora urugendo rwo kwiyubaka. Mu buzima hari igihe utsikira maze ukiheba, ukavuga uti: “birarangiye”, ariko bo babonye ko ubuzima bugomba gukomeza kandi barabiharanira. Niba nyuma y’ibyo banyuzemo, baremeye guhaguruka ni ukuvuga ko abo bakobwa, ari urugero rw’ibishoboka. Yabasabye kuba intumwa ku bandi, bajyanye ubutumwa buvuga ko: “nyuma yo gusitara, ubuzima bukomeza kandi bushoboka”. Ababwira ko igihe bahuye n’ikibazo, bajya bagaruka kugisha inama, kuko Itorero rihari kandi rigifatanyije na bo urwo rugendo. Yasoje ashimira abo bafatanyije bose mu izina ry’Itorero, harimo n’ubuyobozi bwa Leta, kandi abasabira umugisha.
SEDO ushinzwe imibereho myiza w'akagari ka Gihara, MUKANDAYISENGA Florence
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihara MUKANDAYISENGA Florence, mu ijambo rye yatangiye ashima Imana, Itorero rya EPR, ishuri ryakiriye abo bana ndetse na bo ubwabo, kuko bize bakarangiza batabicikishirijemo hagati. Yabwiye abahuguwe ko badakwiye gusubira aho batsikiriye ukundi, kandi ko bagomba kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe.
umwe mu bahuguwe mu kudoda
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na CBN, bavuze ko uwo mushinga wabafashije cyane, kuko bagize ubumenyi batari bafite. Bayibwiye ko bahura n’ibibazo byinshi iyo bamaze gutwita no kubyara, harimo kutakirwa neza mu miryango yabo no guhabwa akato mu bandi, ibyo bikabatera ipfunwe bikomeye. Gushakisha ubuzima ngo babone ikibatunga n’abana babo na byo birabagora cyane. Kwiga umwuga byabagaruriye icyizere, kandi ubu hari ibyo batangiye gukora bibaha amafaranga. Bashoboye gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, bikabafasha kwiteza imbere, ibyo bikaba biri mu bizabarinda inda z’imburagihe ukundi kuko batazashukishwa ibyo badafite. Basabye ababyeyi kubaba hafi, kubaganiriza no kubigisha.
Umubyeyi M. Aline
Ababyeyi twaganiriye, badutangarije ko bashima urwego
rw’ubumenyi abana babo bagezeho. Batubwiye ko ibishuko n’ubukene biri mu bituma
batwara inda bakiri bato, uyu mushinga ukaba warabaye kimwe mu bisubizo. Bavuga
ko uruhare rwabo mu kurushaho kubigisha
no kubaba hafi na byo biri mu by’ingenzi byabafasha.
UWIDUHAYE Theresie, umwarimu wahuguye abo bakobwa, yavuze ko baje nta kintu bazi ku mwuga basoje, ariko ko bageze ku ntambwe ishimishije, kuko ibyo bakora birabihamya. Yavuze ko abo bana bahura n’imbogamizi mu gihe bari kwiga, kuko hari ubwo bazana abana mu ishuri kubera kubura abo babasigira bigatuma batiga neza uko bikwiye.
MUSENGAMANA Moïse, umuyobozi wa Paruwase Gihara
Mu ijambo ry’umuyobozi wa paruwase Gihara, MUSENGAMANA Moïse, ari na ryo ryasoje uwo muhango, yashimiye EPR yatekereje umushinga. Yavuze ko wakuye abana mu bwigunge, ubigisha kwibeshaho binyuze mu matsinda, no kwiga imyuga. Yavuze ko gukomeza kubahugura no kububakira ubushobozi nk’uko Itorero ryabitangiye bizagabanya icyo kibazo cy’inda z’imburagihe. Yasabye abana kwirinda ibishuko, n’ababyeyi gukomeza kubahiriza inshingano zabo z’ubujyanama no kubigisha igikwiye.
Abahuguwe bo muri Paruwase Gihara
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie