UBURWAYI BWO KUDUHIRA MU MATWI (INJERERI MU MATWI)

Amatwi ni igice cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu kuko nicyo gituma
dushobora kumva no kuvuga. Umuntu avuga kuko amatwi ye yumva neza. Iyo ufite
ubumuga bwo kutumva no kuvuga biragorana n’ubwo bishoboka.
Ugutwi k’umuntu kugizwe n’ibice bitatu: ugutwi kw’inyuma ari cyo gice
kigaragara hanze, ugutwi ko hagati n’ugutwi kw’imbere. Ibyo bice byose bigira
inshingano zitandukanye ariko zuzuzanya, kugira ngo umuntu ashobore kumva.
Kuduhira mu matwi
cyangwa se ibyo bita injereri ni iki?
Kuduhira mu matwi ni igihe cyose wumva ibimeze nk’amajwi mu matwi yawe wenyine,
utazi isoko yayo kandi akaba adaturutse mu bivuga biri hanze yawe.
Iki ni ikibazo gikunze kumvikana mu bantu b’imyaka itandukanye hirya no
hino. Uko kuduhira kurabangama cyane
ndetse bamwe na bamwe kubatera bagahangayika.
Kuduhira byumvikana mu buryo bunyuranye. Hari ubwo wumva bimeze nk’ingoma
zivuga; nk’ibintu bihuha; nk’ibintu bikubanaho cg se ukumva bimeze nk’uko
umutima utera.
Ushobora kubyumva mu gutwi kumwe, mu matwi yombi cyangwa se ukumva bimeze
nk’ibituruka imbere mu mutwe.
Uko kuduhira hari igihe utangira ubyumva gahoro, bikagenda bikura biba
byinshi.
Bishobora kuza by’igihe gito bigashira (nk’igihe byatewe n’ibicurane,
ubundi burwayi buvurwa bugakira) cg se ukabyumva bihoraho. Hari ubwo bishobora
kugendana no kutumva neza, kukubuza gusinzira no kukubuza gutuza ngo ukore ibyo
ugomba gukora neza.
Kuduhira mu matwi (injereri)
biterwa n’iki?
Kuduhira mu matwi bibamo ibice bibiri:
1.
Kuduhira guterwa n’imikorere itameze neza
y’igice cy’ubwonko gishinzwe amajwi
2.
Kuduhira guturutse mu gutwi ubwako. Hari ubwo
biterwa n’indwara z’amatwi, iz’imiyoboro y’amaraso cg ikibyimba kiri hafi
y’amatwi.
Kuduhira mu matwi bishobora guterwa n’impamvu zinyuranye harimo:
-
Ubukurugutwa mu muyoboro w’ugutwi
-
Urusaku rwinshi rwangije ugutwi
-
Ugusaza (kugera mu myaka myinshi y’ubukure)
-
Kunywa imiti kubera uburwayi runaka ikangiza
igice cy’imbere cy’ugutwi, …
-
Bishobora no guterwa n’indi mpamvu itavuzwe
hano.
Bimwe mu bitera kwangirika
k’ugutwi
Kwangirika k’ugutwi gushobora guterwa n’ibintu binyuranye muri byo
twavuga:
Imyaka myinshi y’ubukure, urusaku rukabije rw’ibyo mukoresha mu kazi cg
se urw’ibyuma by’umuziki.
Mu matwi y’umuntu habamo utwoya dutoya tunyeganyega iyo twumvise amajwi. Ibyo
bitanga ikimenyetso gisa n’amashanyarazi
mu muyoboro (umwakura) w’ugutwi ujyana ku bwonko, nabwo bugasobanura iryo jwi
rikubwira n’icyo rivuze. Kuduhira mu matwi cg se kutumva neza bishobora guterwa
n’uko ubwo bwoya bwangiritse, bwikunje
cg se bwacitse. Iyo bimeze bityo, ubwonko bushobora kumva ibisa n’amajwi
bukanayasobanura, ariko akaba ataturutse hanze y’ugutwi ahubwo ari ay’imbere mu
gutwi.
Iyo kandi wumva urusaku rwinshi igihe kirekire, ibyo bishobora gutuma
utakaza ubushobozi bwo kumva neza.
Ibyiza ni ukurinda ugutwi kwawe mbere y’uko kwangirika. Ugomba kugabanya
urusaku rw’ibyuma bisohora amajwi, ikindi ugomba kwambara ibirinda urusaku
igihe uri ahantu cyangwa se ukorera ahari urusaku rwinshi.
Uburwayi bw’ugutwi:
Uburwayi bw’ugutwi ububwirwa n’uko ufite ububabare mu gutwi, umuriro
mwinshi, gushima impande z’ugutwi hakuryaryata no gusohokamo kw’ibintu runaka.
Igihe bimeze bityo kandi ukabona bitagabanuka ugomba kwihutira kwivuza.
Uguhinduka
k’umuvuduko w’amaraso:
Igihe uri kumva mu matwi yawe ijwi rijyanye n’uko umutima utera akenshi
biza mu gutwi kumwe. Ahanini biterwa n’umuvuduko w’amaraso, uburwayi bw’amatembabuzi
aba mu gutwi, ibinure byinshi mu maraso, kuvuburwa k’umusemburo mwinshi wa
thyroide,…
Igihe ubyumva ku buryo buhoraho wagana umuganga akagufasha.
Ibindi bibazo
by’ubuzima:
Hari igihe kuduhira mu matwi bishobora guterwa n’ibindi bibazo by’ubuzima
birimo ibibazo byo mu mutwe nk’agahinda gakabije, guhangayika cyane (stress),…
Ibindi bitera kuduhira ko mu matwi harimo uburwayi bwa diyabete n’imiti
imwe n’imwe (iya kanseri, antibiotiques, ivura ububabare,…), kugira isereri nabyo
bishobora gutera injereri mu matwi no kugabanuka ko kumva.
Ese wakora iki
igihe wumva ukuduhira mu matwi?
N’ubwo hari imiti
igabanya injereri zo mu matwi, hari ingamba umuntu aba akwiye gufata zimufasha
kwirinda kugira icyo kibazo.
1. kwirinda urusaku rukabije
Niba waratangiye
kugira ibibazo by’injereri mu matwi, ugomba kwirinda ikintu icyo ari cyo
cyakwangiza ugutwi kurushaho. Ugomba kumva amajwi ari ku rugero ruringaniye
kandi ukirinda kumara umwanya ahantu hari urusaku rwinshi.
Ugomba kwirinda
gushyira mu matwi utwuma tuyakurura (écouteurs) ahubwo ugakoresha ibigabanya
amajwi birinda amatwi niba ubifite.
2. Kwirinda ibitera injereri harimo:
Isuku y’amatwi
idahagije ishobora kuba intandaro cg ikongera injereri zo mu matwi;
Indwara ya Gisukari (diyabete) idacunzwe neza, umuvuduko w’amaraso,
ikawa, itabi,… bishobora kuba intandaro yo kugira cg kumva injereri zo mu matwi.
kwirinda ahantu hacecetse cyane igihe ufite injereri mu matwi, kuko kumva
umuziki udasakuza nk’igihe uri wenyine cg ugiye kuryama bishobora gutuma utumva
uko kuduhira.
ICYITONDERWA:
Igihe nta kibazo kidasanzwe cy’uburwayi cyagaragaye mu matwi no mu bindi
bice by’umubiri, ariko kuduhira mu matwi bigakomeza, ubifite ashobora kubana
nabyo ntibigire icyo bimutwara.
Niba byaraje nyuma yo gukomereka ku mutwe cg yo kuwukubita ahantu runaka,
niba uri kunanirwa kumva, uri kugira isereri, niba ufite ikindi kibazo
kitavuzwe, ihutire kwivuza.
Umwanditsi: NAHAYO
Pelagie
Ibyifashishijwe