IBIMENYETSO BYAKWEREKA KO UFITE UMWUMA N’UBURYO WIRINDWA

Abantu benshi
bakunze kugira umwuma ariko ntibabimenye kuko bamwe batazi umwuma icyo ari cyo,
abandi bakagira ngo umwuma ugirwa n’abarwaye gusa.
UMWUMA NI
IKI?
Umwuma ni igihe imbere
mu mubiri w’umuntu habuze amazi n’imyunyu ngugu bikenewe. Amazi ni ingenzi
cyane mu mubiri w’umuntu kuko niyo atuma umubiri ushobora gukora neza. Bavuga
ko umubiri w’umuntu mukuru 60% bigizwe n’amazi, bityo kubura amazi muri wo
bigatuma unanirwa byihuse gukomeza gukora neza.
Umwuma kandi bavuga
ko ari igihe umubiri utakaza amazi menshi kuruta ayo winjiza.
AKAMARO K’AMAZI KU
BUZIMA N’INGANO IKENERWA?
Amazi ni cyo kintu
cy'ibanze kigize umubiri wacu, kandi agira uruhare mu mikorere y'ibice bitandukanye
by'umubiri. Amazi atwara intungamubiri
ziva mu biribwa dufata zigana mu turemangingo, akura imyanda mu mubiri, atuma mu
ngingo hakora neza, atuma ubushyuhe bw’umubiri buringanira, …
Ibyo byose
birerekana ko umuntu utakaza amazi menshi kuruta ayo yinjiza byamugiraho
ingaruka zikomeye mu bice byose by’umubiri.
Ikigero cy’amazi akenewe mu mubiri n’iyo cyajya munsi ho gato,
bizana impinduka mu mubiri zirimo: kurwara umutwe, umunaniro, constipation
(impatwe), kumva utuntu tukuryaryata, kumagara k’uruhu, bishobora no kugira
ingaruka ku bitotsi.
Kugira ngo umubiri
ushobore gukora neza, umuntu akenera amazi ari hagati ya litiro 2 kugeza kuri 3
ku munsi. Litiro 1.5 - 2 litiro zigomba kunyobwa nk’amazi (ni ukuvuga nk’ibirahure
6 - 8 by’amazi), mu gihe andi aturuka mu biribwa dufata.
Iyo ngano y’amazi
itandukana bitewe n’imyaka y’umuntu, ingano y’umubiri n’ubuzima umuntu afite.
Mu busanzwe
umubiri wacu usohora amazi iyo duhumeka, iyo dututubikana, iyo twihagarika,… umubiri
kandi usohora amazi mu gihe cy’uburwayi dufite umuriro, impiswi, kuruka,
indwara nka diyabete,…
IBIMENYETSO
BIKWEREKA KO UFITE UMWUMA
Umwuma uringaniye:
·
Kugira inyota ni kimwe mu bimenyetso bigaragara
cyane ku muntu ufite ikibazo cy’umwuma.
- Umunwa wumagaye
- Kwihagarika inkari nke cg inshuro nke ku munsi
- Kubabara umutwe
- Guhindura ibara kw’inkari kandi zifite impumuro mbi
- Kubura imbaraga
Umwuma
ukomeye:
- Inyota nyinshi bikabije
- Uruhu rwumagaye
- Amaso aguyemo
- Inkari nke bikabije
- Ururimi rwumagaye cg se rufata mu kanwa
- Gutakaza ubwenge
- Umuvuduko w’amaraso uri hasi (muke)
- Ku bana bato umwuma ugaragazwa no gucika intege, umutima utera
cyane, guhumeka vuba vuba, kugwamo kw’amaso, kutihagarika cg akihagarika
inshuro nke cyane,...
UMWUMA
UTERWA N’INZOGA
Abantu benshi iyo banyweye inzoga akenshi babyuka
bafite umwuma. Inzoga n’ikawa bituma umusemburo witwa ADH (umusemburo ubuza
amazi gusohoka). Uwo musemburo niwo utuma impyiko zifata amazi. Iyo wanyweye inzoga n’ikawa byinshi
bituma impyiko zisohora amazi menshi kurusha uko bisanzwe.
Bavuga ko abanywi b’inzoga
bakwiye kunywa amazi mbere yo kuzinywa, mu gihe bazinywa na nyuma yo kuzinywa.
UKO WARWANYA UMWUMA
Mu gihe hari ubushyuhe bwinshi umubiri
wacu urushaho gutakaza amazi binyuze mu byuya kugira ngo ushobore kugumana
ubushyuhe ku rugero rukwiye. Ayo mazi atakara iyo adasubijwemo nibwo ugira
ingaruka zo kugira umwuma n’ubushyuhe bukaba bwakwiyongera cyane cyane ku bana,
ku bantu bakuze no kubafite uburwayi budakira.
Icyakorwa ni:
·
kunywa amazi ku buryo buhoraho. Ibyiza
ni ukunywa make make umunsi wose
·
kunywa amazi afutse udategereje
kumagara iminwa cg kugira isereri.
·
Gufata ibiribwa birimo amazi menshi
birimo: imbuto, salade, concombre, pastèque (water melon)
·
Kujya ahantu hadashyushye cyane
ukingura amadirishya ngo hinjiremo umwuka
·
Kugabanya ibyo ukoresha ingufu nyinshi
mu masaha y’ubushyuhe bwinshi (hagati ya saa sita kugaza saa kumi z’umugoroba)
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie
Ibyifashishijwe
Déshydratation
: définition, symptômes et traitements | ELSAN
https://www.livi.fr/en-bonne-sante/deshydratation/