SOCIAL

UMURYANGO W’ABAYISILAMU MU RWANDA WAKIRIYE IMPANO Y’IBIRIBWA MU RWEGO RWO KWIFATANYA N’ABATISHOBOYE MURI IKI GIHE CY’IGIFUNGO CYA RAMADHANI YAHAWE NA AMBASADE YA TURKIYA MU RWANDA KU BUFATANYE N’IKIGO CYA TIKA CYO MURI ICYO GIHUGU.


Ni impano igizwe n’amakarito magana atanu (500), akubiyemo ibiribwa by’ibanze nk’amavuta yo guteka, umuceri, umunyu, n’ibindi. Kwakira ifutali ndetse no kuyitanga hirya no hino mu gihugu, mu gihe nk’iki cy’igisibo cya Ramadhan ku bayislam bose bafata nk’igihe cyiza cyo kwifatanya n’abandi mu gihe umwe agize icyo arusha undi, ni igikorwa ngarukamwaka nk’uko umuyobozi w’Idini ya Islamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Salim HITIMANA yabidutangarije. Mumagambo ye, Mufti w’u Rwanda yagize ati :

 « Kuri twe, uyu ni umugenzo ukomeye cyane duhamagarirwa n’idini ya Islam, cyane ko intumwa y’Imana Muhamadi yatubwiye ko uzaramuka yifatanyije na mugenzi we mu gikorwa cy’ifunguro, byibuze ry’umunsi umwe, muri uko kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, azaba afite ibihembo bikomeye cyane. » 

Mufti w’u Rwanda yakomeje avuga ko iyi futali idahabwa abayislamu gusa ahubwo igera no ku bandi bantu bemera Imana mu bundi buryo, kuko ni igikorwa umuntu akora kugira ngo arusheho kwiyegereza Uwiteka.


Ambassador Burcu Çevik uhagarariye igihugu cya Turkiya mu Rwanda, wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, na we yagize ati :

« Kuri twe, Ramadhan ni ukwezi kwera ko gusangira mbere na mbere, gusangira icyo umuntu afite, ufite bike atanga bike, ufite ibyisumbuye na we atanga byinshi, gusa buri wese aratanga. Bityo, nubwo ku ikarita y’isi Turkiya ishobora kuba iri kure y’u Rwanda, imitima yacu yo ntabwo iri kure! »

Ambasaderi Burcu kandi yakomeje avuga ko ikigo cy’Abanyaturukiya TIKA (Turkish Cooperation and Coordination Agency) gishinzwe ubutwererane kishimiye gutanga iyi nkunga ku Banyarwanda nk’uko byakozwe no mu myaka yashize. Yanashimangiye ko iyi mpano ivuye ku mitima y’abavandimwe babo b’Abanyaturukiya, kandi ko bazakomeza gutera inkunga no mu zindi nzego. Bimwe mu bikorwa yatanzeho urugero ni ibijyanye n’uburezi n’mibereho myiza, nk’aho buri mwaka bazakomeza kwakira abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 20 bajya kwiga muri kaminuza zo muri Turkiya ; bazakomeza kandi gufatanya mu bikorwa bigamije iterambere, ubwubatsi, ubukerarugendo ndetse no kwagura umubano mu bijyanye n’ubuzima.

Mu gusoza uyu muhango, Ambasaderi Burcu yifurije Abanyarwanda bose n’Abayislamu by’umwihariko kugira igisibo cyiza ndetse anabifuriza ko Imana yakumva amasengesho basenga muri uku kwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Yanditswe : KANANI Salathiel


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist