SOCIAL

ITORERO RYA EPR RIRAJWE ISHINGA N’INDA ZITERWA ABANGAVU

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “Aho kwica gitera wakwica ikibimutera”. Uwo mugani bawuca bashaka kuvuga ko, aho kureba ikibazo uko kigaragara ahubwo ukwiye kureba aho gituruka kugira ngo ushobore kugikemura neza.

Itorero perisibiteriyene mu Rwanda (EPR) ryasobanukiwe neza uwo mugani, nk’uko biri mu ntego zaryo zo kugira umuntu wuzuye mu buryo bwose. EPR imaze kubona ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda imburagihe, ntabwo yahisemo kubatera amabuye kuko barenga ku mategeko y’Imana cg ngo ibafashe gusa kuko bahuye n’ikibazo cyo guterwa inda bakiri bato, ahubwo yafashe iya mbere mu gushakisha impamvu abo bana babyara bakiri bato.

Zimwe mu mpamvu babonye, harimo ikibazo cy’ubumenyi buke bw’urubyiruko ku makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no gukoresha nabi amakuru bafite , kutagira uruhare kw’abasore n’abagabo mu ikumirwa ry’inda zitateganyijwe kuko badatozwa bakiri bato imyitwarire iboneye idahutaza ya kigabo, ubukene bw’imiryango butuma abangavu bashukishwa ibyo badafite, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, …

Nyuma yo kwegeranya izo mpamvu zose bahisemo gushakira igisubizo aho ikibazo gituruka, bashyiraho umushinga ESMPA (Education des jeunes à une Sexualité responsable et Promotion d’une Masculinité Positive) ugamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere kugira ngo bakemure ikibazo cy’ubumenyi buke, kandi bakigisha abasore kugira imyitwarire ya kigabo ariko idahutaza, bakamenya ko bakwiye kwita ku bari n’abategarugori birinda icyababangamira no kubahohotera. Mu ntego z’uwo mushinga kandi harimo gufasha urubyiruko kwikorera amatsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo bahereho biteza imbere, gufasha urubyiruko rw’abakobwa babyaye imburagihe kwiga imyuga ibafasha kwiteza imbere bakabona uko barera abana babo, ibyo byose bikaba byari mu rwego rwo kubafasha kurwanya ubukene.

Uwo mushinga wakoze ibikorwa binyuranye mu gihe cy’imyaka itandatu (6) uhereye mu mwaka wa 2019-2025.


Guhera taliki ya 25-27/8/2025 habaye inama yateguwe n’abakora mu ishami ry’ubuzima muri EPR yahuje abafatanyabikorwa b’umushinga ari bo: abayobozi ba paruwase zitandukanye, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abakangurambaga b’urubyiruko bose bakoranye. Iyo nama yakozwe mu rwego rwo gusoza icyiciro cya 2 cyatangiye mu mwaka wa 2022-2025, ndetse no gushimira abo bakoranye bose.

Intego yayo yari “TEENAGE PREGNANCY, MY CONCERN” ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga

“URUHARE RWANJYE MU GUKUMIRA INDA ZITERWA ABANGAVU”