ITORERO RYA EPR RIRAJWE ISHINGA N’INDA ZITERWA ABANGAVU

Mu Kinyarwanda
baravuga ngo “Aho kwica gitera wakwica ikibimutera”. Uwo mugani bawuca bashaka
kuvuga ko, aho kureba ikibazo uko kigaragara ahubwo ukwiye kureba aho gituruka
kugira ngo ushobore kugikemura neza.
Itorero
perisibiteriyene mu Rwanda (EPR) ryasobanukiwe neza uwo mugani, nk’uko biri mu
ntego zaryo zo kugira umuntu wuzuye mu buryo bwose. EPR imaze kubona ikibazo
cy’abana b’abangavu baterwa inda imburagihe, ntabwo yahisemo kubatera amabuye
kuko barenga ku mategeko y’Imana cg ngo ibafashe gusa kuko bahuye n’ikibazo cyo
guterwa inda bakiri bato, ahubwo yafashe iya mbere mu gushakisha impamvu abo
bana babyara bakiri bato.
Zimwe mu mpamvu
babonye, harimo ikibazo cy’ubumenyi buke bw’urubyiruko ku makuru ajyanye
n’ubuzima bw’imyororokere ndetse
no gukoresha nabi amakuru bafite , kutagira uruhare kw’abasore n’abagabo
mu ikumirwa ry’inda zitateganyijwe kuko badatozwa bakiri bato imyitwarire
iboneye idahutaza ya kigabo, ubukene bw’imiryango butuma abangavu bashukishwa
ibyo badafite, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, …
Nyuma yo kwegeranya
izo mpamvu zose bahisemo gushakira igisubizo aho ikibazo gituruka, bashyiraho
umushinga ESMPA (Education des jeunes à une Sexualité responsable et
Promotion d’une Masculinité Positive) ugamije kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere kugira
ngo bakemure ikibazo cy’ubumenyi buke, kandi bakigisha abasore kugira
imyitwarire ya kigabo ariko idahutaza, bakamenya ko bakwiye kwita ku bari
n’abategarugori birinda icyababangamira no kubahohotera. Mu ntego z’uwo
mushinga kandi harimo gufasha urubyiruko kwikorera amatsinda yo kubitsa no
kugurizanya kugira ngo bahereho biteza imbere, gufasha urubyiruko rw’abakobwa
babyaye imburagihe kwiga imyuga ibafasha kwiteza imbere bakabona uko barera
abana babo, ibyo byose bikaba byari mu rwego rwo kubafasha kurwanya ubukene.
Uwo mushinga wakoze ibikorwa binyuranye mu gihe cy’imyaka itandatu (6) uhereye mu mwaka wa 2019-2025.
Guhera taliki ya 25-27/8/2025 habaye inama yateguwe n’abakora mu
ishami ry’ubuzima muri EPR yahuje abafatanyabikorwa b’umushinga ari bo:
abayobozi ba paruwase zitandukanye, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu
n’abakangurambaga b’urubyiruko
bose bakoranye. Iyo nama yakozwe mu rwego rwo gusoza icyiciro cya 2
cyatangiye mu mwaka wa 2022-2025, ndetse no gushimira abo bakoranye bose.
Intego yayo yari
“TEENAGE PREGNANCY, MY CONCERN” ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga
“URUHARE RWANJYE MU GUKUMIRA INDA ZITERWA ABANGAVU”
Abari muri iyo nama bakoze ibikorwa binyuranye birimo gusenga no kumva
ijambo ry’Imana bagezwagaho n’abashumba banyuranye.
Bwana HABIMANA Damascène umuyobozi w’ishami ry’ubuzima yavuze wakoreye mu bigo 10 by’amashuri yisumbuye bya EPR bigisha urubyiruko rwo mu madini n’amatorero anyuranye ruri hagati y’imya 12-22, bakoreye kandi muri paruwase 20 za EPR bakorana n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-25 hamwe n’abakobwa babyariye iwabo.
“URUKUNDO INITIATIVE”
umwe mu bafatanyabikorwa b’umushinga mu bijyanye no kwigisha ubuzima
bw’imyororokere, basobanuriye abari aho umukino witwa “URUKUNDO GAME” wigisha
ubuzima bw’imyororokere usubiza ibibazo abenshi bibaza, kandi ukongera urukundo
n’ubusabane hagati y’abawukina.
Mu matsinda niho
abafatanyabikorwa batangiye ishusho rusange y’ibyagezweho n’umushinga.
Inzobere zinyuranye
zatanze ibiganiro birimo ibivuga kuri politiki n’ibikorwa bya Leta mu gukumira
inda ziterwa abangavu ndetse no ku buzima bwo mu mutwe.
Gutembera no kureba
ibyiza by’u Rwanda nabyo ntibyibagiranye.
Abari bahagarariye
abandi bahurije ku gushimira itorero ryatekereje uwo mushinga, kuko wafashije
urubyiruko n’ababyeyi, babasezeranya ko ibikorwa bitazahagarara.
Abaganiriye na CBN
bavuze ko uyu mushinga wazanye impinduka zigaragara mu rubyiruko kuko hari
n’abana bataganira n’ababyeyi babo.
Bahamya badashidikanya
ko habayeho gukumira inda ziterwa abangavu mu biganiro no mu bikorwa bakoze,
kuko biboneye impinduka.
Ev.
Ntakirutimana Vincent umuyobozi muri Paruwase ya Gicaca (Presbytery ya
Kigali) mu karere ka Bugesera yishimira ko urubyiruko rwagize amakuru y’ingenzi
arebana n’ubuzima bw’imyororokere kandi avuga ko kwigisha imyuga abakobwa
babyariye iwabo, byoroheje inshingano z’ababyeyi
ku bana n’abuzukuru babo.
Pasteur
MUNYESHYAKA Samuel, uyobora paruwase ya Rubona iherereye mu karere ka
Karongi, avuga ko umwihariko w’ibiganiro ku buzima bw’imyororokere bitangwa
n’Itorero rya EPR, ari uko bo babashishikariza cyane kwirinda kurimo kwifata,
kuko urubyiruko rukwiye kwirinda icyaha mbere ya byose. Yasabye ababyeyi
ubufatanye mu burere bw’abana.
HABIMANA Damascene umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri EPR,
yishimira ibyagezweho kuko bashoboye kwigisha (gutanga ubumenyi ku buzima bw’imyororokere) urubyiruko ruyingayinga ibihumbi cumin a bibiri (12,000).
Binyuze mu matsinda yo
kubitsa no kugurizanya bafashije urubyiruko kwishakamo ubushobozi bwo kwiteza
imbere. Abakobwa 331 babyaye imburagihe bahawe amahugurwa ndetse n’ibikoresho
by’ibanze kugira ngo biteze imbere. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzagira
icyiciro cyawo cya 3 uzakorera mu tundi duce dushyashya kuko byagaragaye ko
watanze umusaruro
Umuyobozi wungirije w’Itorero rya EPR Rev. Julie KANDEMA
Mu ijambo rye rishimira, yanagarutse
ku kibazo cy’abana baterwa inda, avuga ko Itorero ryakigize icyaryo
riragihagurukira. Yagaragaje ko gutakaza indangagaciro za gikiristo byabaye
intandaro ya byose. Yakomeje ashimira umuryango wa “PAIN POUR LE MONDE” utera inkunga uwo
mushinga. Yaragize ati “Gusoza iki cyiciro bikwiye kuba umwanya wo kureba
ibyagezweho kandi ibyakorwaga ntibizime”.
Inama yasojwe
hashyikirizwa ibyemezo by’ishimwe (certificats) ku bafatanyabikorwa
b’umushinga.
Umwanditsi NAHAYO Pelagie